Babigarutseho mu kiganiro bakoreye kuri shene ya YouTube ya Kimenyi Yves. Ni ikiganiro aba babyeyi b’umwana w’umuhungu bise Kimenyi Yanis Miguel bahisemo ko gisohoka kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2026.

Muri iki kiganiro, habayemo agace ko kubazanya birambuye ku by’urukundo rwa buri umwe, nyuma y’uko batandukanye byemewe n’amategeko.

Miss Muyango yatangiye ako gace, abaza Kimenyi ati “Wa mfura we, uri ingaragu?” Kimenyi yahise amusubiza ati “Oya”. 

Aime God wabakoresheje ikihaniro yahise yungamo, abaza Muyango ati “None se wowe ufite umukunzi? Atazuyaje, Miss Muyango yahise amusubiza ati “Ubu Kimenyi yaba afite umukunzi, njye ntawe?

Kimenyi Yves yabajije Muyango ati “Nkoze ubukwe nkagutumira, wabuzamo?” Muyango yasubije ati “Naza cyane rwose.” Kimenyi ati “Ni karibu”.

Ubwo yabazwaga niba yaba ateganya iby’ubukwe bundi vuba, Kimenyi yahishuye ko nta gahunda yo gukora ubundi bukwe, ndetse ko gushaka undi mugore ateganya bitamusaba kubanza gushyingiranwa na we.

Aha yanifashishije amagambo y’indirimbo  yitwa ‘Igikwe’ umuhanzi Gabiro Guitar yafatanyije na mugenzi we Confy. Ni indirimbo Kimenyi yaririmbyeho gato, dore ko iba yumvikanisha ko kuba abantu bakundana bikagera ku rwego bakora igikorwa cy’abashakanye, bidasaba kubanza gukora ubukwe.

Yanitanzeho urugero yibutsa abantu ko yamaze igihe kinini abana na Muyango batarasezerana, kandi bakabana neza; dore ko babyaye Miguel mu 2021 babana, baza gushyingiranywa nyuma mu 2024.

Muyango yahise abuza Kimenyi kuzashuka umukunzi we ngo bashakane badashyingiranywe. Ati “Ntuzamushuke, ubukwe ni bwiza.”

Kimenyi ati “Wowe se uzabukora?” Muyango yahise amusubiza ati “Kuraho akabazo, ushyireho akadomo. Nzambara ivara bwa kabiri. Ko uri kuntera ubwoba?”

Ubwo babazwaga ku bantu bahora babasaba gusubirana, Muyango yaryumyeho, nyuma yo kugaragaza ko Kimenyi aherutse kubikomozaho. Mu kiganiro aherutsemo, Kimenyi yahamije ko icya mbere ari uko bombi n’umuhungu wabo bameze neza, kandi barushaho gutera imbere.

Muyango ati “Ibyo biba ari ibintu byimbitse, ntitunabijyemo cyane. Icya mbere ni uko [muri twe] nta wujya hariya ngo yiriwe ‘bwe bwe, hahiye hahiye.”

Kimenyi Yves na we yahise yungamo, asaba abantu kutabinjirira mu buzima, kandi ko bitazabagwa amahoro nibabikomeza.

Ati “Ni byo abantu benshi baba bashaka. Baba bashaka ibibi kuruta uko babona ibyiza. Umuntu wivanga mu by’umugore n’umugabo, ahasiga umutwe.”

Ni nde wasabaga imbabazi mbere, mutaratandukana?

Muyango ati “Ni Papa Miguel wazisabaga, uko byabaga bimeze kose. Njyewe nasabye imbabazi nka kabiri. Amakosa narayakoraga, gusaba imbabazi bikananira, bikangora. Najyaga nko gusaba imbabazi amakosa yarabaye menshi, yarirundanyije, nkazisabira rimwe.”

“Ariko hakaza kizigenza (Kimenyi), buri cyumweru yabaga asaba imbabazi. Ati ‘Mbabarira, mbabarira.’ Nagiye kurya, naryamye mbere ye, imbabazi. Ibintu byose zari imbabazi. Ariko gusaba imbabazi rimwe kwanjye kwabaga kuzuyemo amakosa yose.”

Kimenyi ati “Ibyo uvuze ni ukuri cyane. Nari naramenyereye umupira. Mama Miguel ntiyari azi umupira. Ntakunda uruganiriro, akunda icyumba. Njye sinkunda icyumba. Urumva rero, ahongaho habagamo gusaba imbabazi nyinshi. Nakundaga kugenda mu nshuti zanjye tukaganira.”

“Nkaza, nkasanga yarakaye. Ati “Kuki wabyutse mbere? Kuki wariye mbere?’ Utwo tuntu duto duto, iyo mubana mukuze, nk’umugabo uba ugomba guca bugufi. Ukamubwira uti ‘Mbabarira nakosheje, ejo ntabwo bizasubira.”

Amasomo bakuye mu rushako

Muyango Ati “Ntabwo ndi impuguke mu bijyanye n’abashakanye. Nababwira ngo ‘musenge’. Hari ingo nyinshi zisenga, bikarangira byanze. Nababwira ngo mukundane. Tuzi abantu bakundanye, ariko bikarangira bidakunze. Muri ubu buzima, byose ni ukugerageza. Byakwanga na byo, ukabibona, ukagenda.”

“Ikiruta ibindi byose, urugo ni rwiza, gukundana ni byiza, ni byiza kugira ahantu ubarizwa. Nta ko bisa. Ariko sinajya kubabwira ngo muzakore iki, ngo ‘mujye mwumvana’, ngo ‘mujye mwubahana’; umva, dufite ingero nyinshi z’abantu ibyo bintu byose babikoze, ariko n’ubundi bikanga.”

Kimenyi ati “Ikintu kirenze ni ukuntu nakwigishije imodoka, ukantaga kubona perime. Ntuzagire ibyago ngo umugore abone ikintu mbere yawe. Namutwaye imyaka irenga itandatu. Nakwihuta, akambwira ngo ‘Uri kwihuta’. Ngo ‘Ni cyo kibazo cy’abantu batagira perime.’ Mana yanjye! Kuva yamenya, ntazi nagonze.”

Icyo Muyango yahombeye mu gutandukana

Kimenyi Yves yagaragaje ko Muyango atatinyaga kurwana, kuko yabaga azi ko umugabo we aza kumukiza byihuse. 

Ati “Yari yarigize indwanyi.”

Muyango na we ahamya ko ari ukuri, ariko ko ibyo gushotorana bimaze kumushiramo, nyuma yo gutandukana na Kimenyi.

Ati “Na we akambwira ngo arahita aza. Hari n’igihe niyenzaga. Ariko ubu ngubu, ndirukanka. Ndavuga nti ‘Ntabwo ndibuhamagare.”

Kimenyi Yves yamenyekanye nk’umunyezamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arangajwe imbere n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. 

Ni mu gihe Muyango we yatangiye kumenyekana cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, akahakura ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto mu 2019, ari nabwo batangiye gukundana.

Ubu, bahuriye ku bucuti busanzwe no kurera umuhungu wabo uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu y’amavuko.

Kimenyi na Muyango bavuze ko bombi bafite abakunzi ndetse bashobora gukora ubukwe mu bihe biri imbere