00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bitunguranye umunyarwandakazi yagiye muri ½ cya East Africa’s Got Talent

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 2 September 2019 saa 09:31
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Peace Hoziyana yemerewe kujya muri 1/2 cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent nyuma yo kugawa n’abakemurampaka batatu ariko Makeda akamurokora.

Hari mu gace ka gatanu k’irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryerekanwa kuri televiziyo zitandukanye harimo Televiziyo y’u Rwanda, NBS Uganda, Citizen TV Kenya na Clouds TV yo muri Tanzania.

Aka gace kari gafite umwihariko kuko harimo abanyarwanda benshi ugereranyije no mu duce twabanje.

Itsinda rigizwe n’abana baririmba injyana ya Hip Hop rya One Family-One Vision nibo babimburiye abanyarwanda kujya imbere y’akanama nkempurampaka kagizwe na Jeff Koinange, Vanessa Mdee, Makeda na Gaetano.

Abana bana bishimiwe cyane ariko umwanya wo gutanga amanota batunguwe kuko Jeff yatangiye abaha No na Vanessa Mdee, bahita basezererwa mu irushanwa.

Umubyinnyi witwa Ngabo Elivis ufite imyaka 23 yakomeje mu kindi cyiciro nyuma yo kwerekana ubuhanga mu kubyina agoronzora amaboko ku buryo wakeka ko nta magufa afite.

KDP Dancing Group nabo ni ababyinnyi b’abanyarwanda bigaragaje muri iri rushanwa. Mu ndirimbo bakoresheje harimo na “Icange” ya Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] ubuhanga bwabo bwatumye bemererwa kujya mu kindi cyiciro.

Unity Vision ni abasore babiri b’abanyarwanda berekanye ubufindo buhambaye aho umwe yahagaze akikorera undi ucuritse umutwe ku we, akanazamuka amadaraja kandi ntibiture hasi. Nabo bahise bemerwa gukomeza mu kindi cyiciro.

Peace Hoziyana ni we wanyuma ukomoka mu Rwanda wiyerekanye muri aka gace. Uyu mukobwa usanzwe aririmba muri Sebeya Band yaririmbye indirimbo ya Whitney Houston yitwa "I Will Always Love You"

Peace Hoziyana yatangiye neza cyane ku buryo buri wese yari atuje yumva neza iyi ndirimbo icengera ikagera mu ndiba y’umutima ariko ageze hagati asa n’ubyica abagize akanama nkempurampaka batatu bamwereka ko batamwishimiye Makeda aba ari we umuryamaho wenyine.

Jeff Koinange yamubwiye ko yaririmbye indirimbo ikomeye ku buryo atayisubiyemo ku rugero rwifuzwaga kugira ngo yerekane ko afite impano.

Ati “Wagerageje guhatiriza ariko iyi ni indirimbo nini kandi y’umuhanzi munini iyo uyihisemo ugomba kuyiririmba nk’uko iri cyangwa se ukarushaho ariko ntabyo wakoze.”

Icyizere cyari cyamaze kuyoyoka kuko Yes ya Makeda ntacyo yari kumumarira dore ko abandi bose bari bamwanze, gusa yakoze ibitatekerezwaga n’uwo uwo ari wese maze akanda icyuma cya Golden Buzzer amwemerera kujya muri 1/2.

Uwo bakanze icyo cyuma bikemera wese ahita asimbuka akajya muri 1/2 cy’irushanwa.

Hoziyana yarenzwe n’ibyishimo byinshi, abandi bakemurampaka bagwa mu kantu ari nako abari baje kureba biyamiriye cyane.

Uyu niwe munyarwanda wa mbere wemerewe kujya muri ½ cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent asanzeyo itsinda ry’ababyinnyi ryo muri Tanzaniya n’abana babiri bo muri Uganda baririmba.

Kugeza ubu hamaze gusezererwa abanyarwanda babiri mu gihe abandi bose biyerekanye babonye amahirwe yo gukomeza. Igihembo nyamukuru muri iri rushanwa ni ibihumbi $50.

Reba agace ka gatanu ka East Africa’s Got Talent

Peace Hoziyana ubwo yaririmbaga I Always Love U ya Whitney Houston
Ibyishimo byarenze Hoziyana wari wamaze kwiheba
Makeda yamusanze ku rubyiniro amusaba kutazapfusha ubusa amahirwe amuhaye
Ababyinnyi b'abanyarwanda, KDP bakomeje mu kindi cyiciro
Abasore ba Unity Vision bakoze ibyo ubwenge bwa muntu butiyumvisha
Abakemurampaka batatu babanje kugaya impano ya Hoziyana
Gaetano ntabwo yabyiyumvishaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .