Ibi bitaramo byari biteganyijwe kubera mu mijyi ya Los Angeles na Miami, byahagaritswe n'ababiteguraga, nk’uko byatangajwe na Ticketmaster, urubuga rwari rushinzwe kugurisha amatike yabyo.

Mu itangazo ryashyizwe kuri uru rubuga, Ticketmaster yamenyesheje abari baraguze amatike ko bazasubizwa amafaranga yabo mu gihe kiri hagati y’iminsi 14 na 21.

Iryo tangazo rigira riti “Ikibabaje ni uko abateguraga igitaramo mwari kuzitabira bagihagaritse. Nta kindi musabwa gukora. Amafaranga mwishyuye azabasubizwa binyuze mu buryo mwayatanzemo, agaragare kuri konti zanyu mu minsi iri hagati ya 14 na 21.”

Igitaramo cya mbere cyahagaritswe cyari kuzabera muri SoFi Stadium i Inglewood, hafi ya Los Angeles ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu gihe icya kabiri cyari giteganyijwe kubera muri Hard Rock Stadium i Miami, muri Leta ya Florida, ku wa 5 Ukuboza 2026.

Icyakora, igitaramo aba bahanzi bazakorera muri SoFi Stadium ku wa 15 Ugushyingo cyo kiracyari kuri gahunda, ndetse amatike yacyo aracyagurishwa.

Ihagarikwa ry'ibi bitaramo rije nyuma y’uko Chris Brown na Usher bagiranye amakimbirane mu gitaramo baherutse gukorera muri Mercedes-Benz Stadium, mu Mujyi wa Atlanta.

Amakuru avuga ko ayo makimbirane yaturutse ku kutumvikana ku gihe cyo gutangirira igitaramo, nyuma y’uko hafi y'ahagombaga kubera iki gitaramo habaye umuvundo w'imodoka watumye benshi mu bafana bakererwa kuhagera.

Usher yashakaga ko igitaramo gitangira nubwo hari abafana bari batarahagera, mu gihe Chris Brown we yashimangiraga ko bagomba kubanza kubategereza.

Uku kutumvikana kwatumye igitaramo gitinda gutangira ho amasaha atatu.

Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana niba ihagarikwa ry'ibitaramo bibiri bifitanye isano n'ayo makimbirane, kuko ababiteguraga batatangaje impamvu yabyo.

Ku wa 11 Ugushyingo 2026, aba bahanzi basoje igitaramo cya gatanu, ari na cyo cya nyuma bari bafite i Atlanta, muri Mercedes-Benz Stadium.

Bashyizeho agahigo ko kuba abahanzi ba mbere bakoreye ibitaramo bitanu kuri iki kibuga mu ruhererekane rumwe.

Ni agahigo kari gasanzwe gafitwe na Beyoncé, wahakoreye ibitaramo bine mu 2025, mu ruhererekane yise Cowboy Carter Tour, rwari rugamije kumenyekanisha album ye Cowboy Carter yasohotse mu 2024.