Bien Aimé na Mike Kayihura basanzwe ari inshuti, ndetse bahamya ko bafitanye imishinga n’ubwo itarasohoka.

Uretse Bien Aimé abandi bahanzi bafite amazina bitabiriye ibi birori barimo Kivumbi, Bushali, B-Threy, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Andy Bumuntu.

Uretse ibyamamare n’abo mu muryango wa Mike Kayihura, ibi birori byanitabiriwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo.

Mike Kayihura yaririmbye mu buryo bwa ‘live’ indirimbo zigize iyi EP zirimo ‘Come on’,‘You & me’, ‘Block D’, ‘True story’, ‘Inkuba’ na ‘No body’. Yafatanyije ku rubyiniro n’abarimo Boukuru na Trizzie 96.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ibi birori, Mike Kayihura yashimiye abitabiriye ibi birori, yemeza ko ari iby’agaciro nk’umuhanzi gutumira abantu bakakwitaba.

Ati “Ndi kumva nishimye, biba ari iby’agaciro gutumira abantu bakakwitaba, birampa icyizere ko n’ibindi bizaza mfite abantu bazanshyigikira.”

Mike Kayihura yongeye gusohora indirimbo nyuma y’imyaka ine ameze nk’utari mu muziki kubera ibibazo yagiranye n’abo bakoranaga mu myaka yashize bamusinyishije amasezerano, akaza kuzamo ibibazo.

Uretse kumurika iyi EP, Mike Kayihura yavuze ko we n’ikipe bakorana bari gutekereza no kuba bategura igitaramo cyagutse nubwo yirinze kwemeza igihe kizabera.

Buri muntu witabiriye iki gitaramo yari yagenewe aho agomba gusiga ubutumwa bwe kuri Mike Kayihura

Umunyamakuru wa RBA, Abera Martina ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yatumiwe muri ibi birori bya Mike Kayihura

Umutoniwase Anastasie wamamaye muri Miss Rwanda, ubwo yandikaga ubutumwa yageneye Mike Kayihura

Umunyamakuru wa Kiss FM, Antoinette Niyongira mbere yo kwinjira ahabereye ibi birori yabanje gufata ifoto y'urwibutso

Amalon yitabiriye ibi birori ari kumwe na Eazy Cuts uzwi cyane mu gukora amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye

Promesse Kamanda ukora akazi ko gufotora, mbere yo kwinjira nawe yabanje gufata ifoto y'urwibutso

Shemi na Kid From Kigali bari bitabiriye ibirori byo kumva EP ya Mike Kayihura

Bushali yitabiriye ibi birori ari kumwe n'inshuti ze

Titi Brown na General Benda bamamaye mu kubyina ubwo bari bageze ahabereye ibi birori

Umunyarwenya Fally Merci yitabiriye ibi birori yambaye imyenda ya PSG

Ariel Wayz yari yagiye gushyigikira Mike Kayihura

Umunyarwenya Rusine n'umugore we ni uku bahingutse mu 'Amahoro Lounge'

Antoinette Niyongira yagaragazaga akanyamuneza mu maso ubwo yumvaga EP ya Mike Kayihura

Mike Kayihura yaririmbye mu buryo bwa 'Live' indirimbo zose zigize EP ye nshya

Bien Aimé na Kivumbi King bari mu bari bitabiriye ibi birori

Bushali nawe byaramurenze afata amashusho y'urwibutso

Trizzie 96 ni umwe mu bahanzi babiri gusa Mike Kayihura yifashishije kuri EP ye nshya

Boukuru yafashije Mike Kayihura kuri EP ye nshya ndetse banaririmbanye ku rubyiniro

Boukuru na Christelle Kabagire bafatanye ifoto y'urwibutso

Amafoto: Kwizera Remy Moses