Kanye West na Bianca Censori bari bamaze igihe kirenga amezi abiri batandukanye. Gusa nubwo biyunze ntabwo byababujije gukomeza kugira ibibazo mu mibanire yabo.
Bimwe mu byo bapfuye harimo imyitwarire idahwitse ya Kanye West ndetse n’amagambo yakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga yuzuyemo ivangura n’urwango ku Bayahudi, ndetse no kwibasira uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian.
Ikibazo kibakomereye kurusha ibi, ni ibijyanye n’uko Bianca Censori adafite kwigenga mu bikorwa bye, ndetse abegereye uyu muryango bavuga ko yamaze kuburira uyu muraperi ko natamureka ngo yigenge azongera akamusiga.
Umwe mu bari hafi yabo yatangaje ko Bianca yifuza kwinjira mu bikorwa bye yari asanzwe akora byo kumurika imideli, gukorana na kompanyi z’imideli zishobora kumwinjiriza amafaranga menshi n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, gusa Kanye West akaba adashaka ko abikora kuko amubona nk’udakwiriye kwifatira ibyemezo ku giti cye.
Ibyo nibyo byatumye Bianca asaba Kanye ko yamuha ubwisanzure no kwigenga agakora ibyo ashaka aho guhora akora ibyo amuhitiyemo. Nubwo uyu muraperi atabyumvaga neza yamwemereye ko azamuha ibyo yifuza.
Uyu muntu ubari hafi wabitangaje yakomeje agira ati “Kanye West naramuka atubahirije ibyo, Bianca azahita afata ibintu bye agende atazuyaje”.
Ni mu gihe undi muntu uzi ibiri kubera inyuma y’amarido mu rugo rwa Kanye West yagize ati “Ibibazo hagati yabo bigeze ku rwego rwo hejuru cyane. Bianca arifuza ubwisanzure. Naramuka atabibonye azafata icyemezo cyo kugenda”.
Ibi bitangajwe nyuma y’igihe kinini Kanye West avugwaho kuba ariwe utegeka umugore we ibyo akora cyane ko kuva mu 2022 barushinga yahise amusaba guhagarika akazi, ndetse binavugwa ko imyambarire ya Bianca itavugwaho rumwe yiganjemo iyerekana imyanya y’ibanga, ari Kanye West uyimuhitiramo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!