Mu butumwa yanditse kuri X nyuma akabusiba, Rexha w’imyaka 35 yavuze ko afite indwara ya PCOS (Polycystic Ovary Syndrome) itera ibibazo by’imisemburo, bikaba byaramugizeho ingaruka zirimo kubura urubyaro no kwiyongera kw’ibiro.
Ati “Ndambiwe abantu bavuga ku biro byanjye. Nari ntwite, ariko ntibyagenze neza inda yavuyemo, kandi nari maze igihe mfite icyo kibazo ariko naracecetse.”
Yongeyeho ko nubwo atari abereyemo abantu ibisobanuro, yizeye ko gusangiza abandi uburibwe bwe byabafasha gutekereza kabiri mbere yo gutanga ibitekerezo ku mibiri y’abandi.
Rexha yagaragaye bwa mbere muri Met Gala tariki 5 Gicurasi 2025, yambaye ikanzu y’umukara yateguwe na Christian Siriano, ijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka “Superfine: Tailoring Black Style” yibanda ku myambarire y’abirabura.
Nyuma y’iki gikorwa, umuhanzi Azealia Banks yamunenze ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibiro bye byiyongereye kubera imisemburo. Ati “Uyu mukobwa ndimo kubona asa n’ufite ikibazo giterwa n’imiti iboneza urubyaro. Bisa nk’aho bikwiye guhagarikwa. Sindimo kumusebya, mbivuze mbikuye ku mutima.”
Rexha yasubije Banks amusaba kujya kwivuza, anatangaza ko Lexapro, umuti wifashishwa mu kuvura agahinda gakabije, wamufashije nawe yawugerageza.
Rexha yagaragaje ko nubwo yahuye n’ibi bibazo, agerageza kugumana umutima mwiza. Yanditse ati“Nzi ko nabyibushye. Abantu bagira impinduka ku mibiri yabo, ni ibisanzwe.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!