00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bebe Rexha yikomye abamwishimye hejuru ko yabyibushye, ahishura ko aheruka gukuramo inda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 May 2025 saa 11:26
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyamerikakazi, Bebe Rexha, yagaragaje agahinda ke nyuma yo gukuramo inda, mu gihe yari amaze kunengwa ku mbuga nkoranyambaga, n’abarimo umuhanzikazi mugenzi we Azealia Banks kubera uko yagaragaye mu birori bya Met Gala 2025 yariyongereye ibiro.

Mu butumwa yanditse kuri X nyuma akabusiba, Rexha w’imyaka 35 yavuze ko afite indwara ya PCOS (Polycystic Ovary Syndrome) itera ibibazo by’imisemburo, bikaba byaramugizeho ingaruka zirimo kubura urubyaro no kwiyongera kw’ibiro.

Ati “Ndambiwe abantu bavuga ku biro byanjye. Nari ntwite, ariko ntibyagenze neza inda yavuyemo, kandi nari maze igihe mfite icyo kibazo ariko naracecetse.”

Yongeyeho ko nubwo atari abereyemo abantu ibisobanuro, yizeye ko gusangiza abandi uburibwe bwe byabafasha gutekereza kabiri mbere yo gutanga ibitekerezo ku mibiri y’abandi.

Rexha yagaragaye bwa mbere muri Met Gala tariki 5 Gicurasi 2025, yambaye ikanzu y’umukara yateguwe na Christian Siriano, ijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka “Superfine: Tailoring Black Style” yibanda ku myambarire y’abirabura.

Nyuma y’iki gikorwa, umuhanzi Azealia Banks yamunenze ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibiro bye byiyongereye kubera imisemburo. Ati “Uyu mukobwa ndimo kubona asa n’ufite ikibazo giterwa n’imiti iboneza urubyaro. Bisa nk’aho bikwiye guhagarikwa. Sindimo kumusebya, mbivuze mbikuye ku mutima.”

Rexha yasubije Banks amusaba kujya kwivuza, anatangaza ko Lexapro, umuti wifashishwa mu kuvura agahinda gakabije, wamufashije nawe yawugerageza.

Rexha yagaragaje ko nubwo yahuye n’ibi bibazo, agerageza kugumana umutima mwiza. Yanditse ati“Nzi ko nabyibushye. Abantu bagira impinduka ku mibiri yabo, ni ibisanzwe.”

Bebe Rexha yahishuye ko aheruka gukuramo inda
Bebe Rexha ni uku yaserutse mu birori bya Met Gala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .