Bazongere na we wabyaye akiri muto, amaze umwaka urenga ashinze uyu muryango yise “Her friends” ahurizamo abakobwa babyariye mu ngo.
Yavuze igitekerezo cyo gushinga uwo muryango cyaturutse ku bajyaga bakurikira inkuru z’uburyo yabyaye akiri muto, bakifuza ko yabagira inama.
Yagize ati“Benshi batangiye ari abakunzi banjye, bankurikiraga ku mbuga nkoranyambaga, bakundaga kumva inkuru yanjye y’ukuntu nabyaye nkiri muto. Kenshi bifuzaga ko tuganira tukajya inama.”
“Igitekerezo ni aho cyaturutse nshinga umuryango duhuriyemo, bagiye biyongera uko iminsi yagiye iza birangira tubaye ijana nubwo n’ubu bakiyongera.”
Muri uyu muryango, Bazongere avuga ko baganiriramo urugendo rwa buri wese bagamije kugirana inama ndetse no gufashanya mu buryo bunyuranye.
Yavuze ko uretse abakoresha ikoranabuhanga bahurira kuri Whatsapp, afite n’abanyamuryango benshi baba mu byaro bavugana hifashishijwe telefone cyangwa akajya kubareba aho batuye.
Usibye kugirana inama no gufashanya, mu ntego z’uyu muryango harimo no kwigisha abana b’abakobwa uburyo bakwirinda kugwa mu mitego ituma batwara inda zitateganyijwe.
Ati”Twe babinyuzemo tuzi ingaruka zabyo, biratworohera kuganiriza abana b’abakobwa kwifata ndetse no gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kwirinda inda zitateguwe.”
“Inda zitateguwe zangiza ahazaza h’umwana w’umukobwa, hari benshi muzi biyahura cyangwa bahura n’ingaruka runaka. Mu by’ukuri twe twabinyuzemo nitwe tubizi neza.”
Kugeza ubu ibikorwa by’uyu muryango biva mu bushobozi bw’abanyamuryango, Bazongere avuga ko bari gushaka uko bakusanya ubushobozi bakagira ibikorwa bifatika bibabyarira inyungu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!