Bazongere Rosine agiye gusohora filime yakinishijemo umubyeyi we n’imfura ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Bazongere Rosine umukinnyi wa filime umaze kubaka izina mu Rwanda ageze kure umushinga wo gushyira hanze iye yikoreye yise “The Hustle” izagaragaramo umubyeyi we ndetse n’imfura ye.

Iyi filime y’uruhererekane izajya itambuka kuri shene ya Youtube ya “The Hustle Rwanda” ikubiyemo ubutumwa butandukanye burimo n’agace gato gakomoza ku nkuru y’ubuzima bwe kuva mu bwana.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ni igitekerezo nari maranye igihe, cyaturutse kuri Her friends ikiganiro nkoresha kuri Youtube. Nyuma yo gusezererwa muri Papa Sava byatumye nshaka gukora iyanjye ngira abantu bamfasha ndayikina.”

Nubwo hazagaragaramo ubuzima bwe, ngo ntabwo ari filime ibushingiyeho ijana ku ijana.

Ati " Nibyo harimo aho ngaruka ku buzima bumeze nk’ubwo nanyuzemo ariko sibwo gusa nzavuga, hazazamo ubundi buzima nibaza ko atari ubwanjye gusa.”

Iyi filime izajya isohoka rimwe mu cyumweru izatangira kujya hanze tariki 4 Nyakanga 2020, igaragaramo umubyeyi we ndetse n’umwana w’imfura.

Ati “Natangiye kuyikina mbere ya Covid-19, mu minsi ishize bafunguye intara rero byabaye ngombwa ko njya gufatira amashusho yandi mu cyaro, byari kungora kujyana undi mukinnyi mu ntara ahubwo mpitamo gukinisha abo mbona hafi aribo mama wanjye n’umwana wanjye.”

Byaramugoye gutoza umubyeyi we ariko ku bw’amahirwe arabimenyera kandi yishimiye uko byaje kurangira abimenye neza.

Bazongere yamenyekanye muri filime nyarwanda ariko by’umwihariko yagaragaye muri Papa Sava, City Maid n’izindi zinyuranye.

Byinshi ku buzima bushaririye bwa Bazongere Rosine wamenyekanye muri filime zo mu Rwanda

Ikiganiro na Bazongere Rosine ugiye gusohora filime yakinanyemo n’umubyeyi we n’umwana we

Reba agace gato k’iyi filime nshya ya Bazongere Rosine

Bazonere Rosine yamenyekanye cyane muri Filime zo mu Rwanda nka Papa Sava, City Maid n'izindi
Bazongere Rosine agiye gusohora filime yakinanyemo n'umwana we ndetse na Nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .