Ni igitaramo cyabereye Boogaloo Lounge Bar ahazwi nka Rwandex mu Mujyi wa Kigali mu ijoro rishyira tariki 13 Werurwe 2023.

Bayanni watangiye umuziki yitwa Zhenoboy, mbere y’uko ajya ku rubyiniro yabanjirijwe na Symphony Band na DJ Tyga binjije abitabiriye mu mujyo w’igitaramo.

Symphony Band yaririmbye indirimbo ziganjemo izaririmbwe n’abahanzi b’abanyamahanga mbere y’uko itangira kuririmba izayo zirimo ‘Respect’, ‘Vanilla’, ‘Ide’, n’izindi.

Mbere y’uko Bayanni wari utegerejwe na benshi agera ku rubyiniro, DJ Tyga afatanyije na Joxy Parker wari uyoboye iki gitaramo babanje gushyushya abakunzi b’umuziki.

Bayanni yageze ku rubyiniro saa cyenda z’igicuku aririmba indirimbo ebyiri zirimo ‘Ta ta ta’ na ‘Body’ yinjiranye muri muzika yatangiye gukora mu mezi atandatu ashize binyuze muri Mavins Records ya Don Jazzy.

Uyu muhanzi yashimiye Abanya-Kigali urukundo bamweretse urukundo ahita ava ku rubyiniro abakunzi b’umuziki bakomeza igitaramo abandi nabo batangira gutaha umwe ku wundi.

Bayanni ubwo yari ageze Boogaloo Lounge Bar ahabereye iki gitaramo
Bayanni ubwo yari ageze Boogaloo Lounge Bar ahabereye iki gitaramo
Frank The Double Bass, umwe mu bagize itsinda rya Symphony Band
Frank The Double Bass, umwe mu bagize itsinda rya Symphony Band
Joachim (The Mojor) umwe mu bagize itsinda rya Symphony Band asusurutsa abari bitabiriye
Joachim (The Mojor) umwe mu bagize itsinda rya Symphony Band asusurutsa abari bitabiriye
Indirimbo Ta ta ta yashyuhije abari bitabiriye iki gitaramo
Indirimbo Ta ta ta yashyuhije abari bitabiriye iki gitaramo
Ni igitaramo cyari cyigabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Ni igitaramo cyari cyigabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Symphony Band  yacuranze muri iki gitaramo
Symphony Band yacuranze muri iki gitaramo
Bayanni yashimiye abanya-Kigali ku rukundo bamweretse
Bayanni yashimiye abanya-Kigali ku rukundo bamweretse
Bayanni ni ubwa mbere ataramiye i Kigali
Bayanni ni ubwa mbere ataramiye i Kigali

Amafoto: Ganza Kelly