Barimo Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019 ndetse na Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2019. Hari harimo kandi Kirezi Rutaremara Brune na Uwase Aisha nabo bari muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda mu 2020.
Undi mukobwa wabashije gutsinda muri iri jonjora rya Miss Africa Calabar hashakishwa uzahagararira u Rwanda, ni uwitwa Gacukuzi Belyse usanzwe ari umunyamideli.
Aba bakobwa batoranyijwe mu bakobwa umunani bashakishwagamo uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.
Buri mukobwa yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka akabazwa ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ibidukikije, ingaruka Coronavirus yagize mu buzima bwa muntu, impano afite n’ibindi.
Abakobwa batambutse imbere y’akanama nkemurampaka inshuro ebyiri, ubwa mbere bari bambaye amapantalo n’imipira mu gihe ku yindi nshuro batambutse mu mwambaro wa Bikini ukunze kuvugisha benshi mu Rwanda.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Christelle Kabagire uzwi mu mideli no mu itangazamakuru, Ange K. Umulisa wari umugore wa DJ Pius akaba n’Umushyushyarugamba mu birori bitandukanye n’Umuyobozi wa Sosiyete ya Safirun itegura iri rushanwa mu Rwanda witwa Tony B. Adesina.
Karimo kandi Umunya-Kenya, Irene Ng’endo Mukii, ufite ikamba rya Miss Africa Calabar mu 2019 ndetse na Femi Oyelade, uri mu bategura iri rushanwa no gukurikirana uko riri kugenda mu bihugu bitandukanye.
Hatoranyijwe abakobwa batanu, bazavanwa batatu nabo bazavamo umwe uzahagararira u Rwanda.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hari gutoranywa umukobwa uzitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar ribera muri Nigeria, rigahuriza hamwe abakobwa batandukanye bo muri Afurika. Uyu mwaka rizitabirwa n’ibihugu 26.
Gusa si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar mu 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.
Yitabiriye iri rushanwa asimburayo Irebe Natacha wari wahagarariye igihugu mu 2018 agataha nta gihembo ahawe. Bombi bajyagayo nta buryo bwabaye buzwi bwo gutoranya, ahubwo bavuganaga n’abategura irushanwa bakajyayo badahatanye nk’uko bigiye kugenda ubu.
Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize, ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (asaga miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV.




















Amafoto: Babou Daxx




Ibitekerezo 0