Diamond Platnumz yari aherekejwe n’umugore we Zuchu, na we wari witeguye kwakira Chioma. Aba bombi bagiye ku kibuga cy’indege mu modoka zihenze za Diamond.

Mu kugaragaza icyubahiro aha Davido, Diamond yamutwaye mu modoka ye y’akataraboneka yo mu bwoko bwa Rolls-Royce Cullinan.

Amashusho agaragaza uko Davido yakiriwe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha abakunzi b’aba bahanzi, by’umwihariko abari bamaze igihe bategereje kongera kubabona bari kumwe nyuma y’imyaka myinshi bakoranye indirimbo Number One Remix.

Amakuru atangazwa ku rugendo rwa Davido agaragaza ko yagiye muri Tanzania gukorana na Diamond amashusho y’indirimbo nshya bahuriyemo.

Ni umushinga utegerejwe n’abakunzi b’umuziki, cyane ko aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye amateka mu muziki wa Afurika.

Mu 2014, Diamond Platnumz na Davido bakoranye indirimbo Number One Remix, yabaye imwe mu zafashije Diamond kumenyekana cyane hanze ya Tanzania, by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Mu bihe bitandukanye, Diamond yagiye ashima Davido, avuga ko nubwo yakuriye mu muryango ufite ubushobozi bw’amafaranga, ari umuhanzi ukorana umurava, wicisha bugufi kandi ukunda gushyigikira abandi.

Davido na Chioma bakigera kuri hoteli bagiye gucumbikamo
Diamond na Zuchu bari bajyanye kwakira Davido n'umugore we Chioma
Diamond na Zuchu bagendaga baganira na Davido na Chioma