Ngendahayo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri BK Arena kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yabaganirizaga byinshi ku gitaramo cye giteganyijwe kuhabera ku wa 28 Ugushyingo.
Yavuze ko kubera iyi nkuru ibabaje atashakaga kuyivuga, nubwo ivanze n’ibyiringiro by’ubuzima kuri we kuko yaharokokeye.
Ati “Turi kurwanira hano i Kigali, tubohora abantu bari kwicwa n’Interahamwe, byaraducanze, amasasu ari menshi. Nari mfite abaturage ba Saint Famille [nabohoye] nari nababwiye ngo bagume inyuma yanjye. Hari umubyeyi wari afite akana k’agahinja, ndamubwira ngo aryame hasi. Dukomeza kurwana n’Interahamwe na EX-FAR. Wa mubyeyi aza gukora ikosa, kubera ubwoba n’amasasu, yegura umutwe, baramurasa, agwa aho.”
Richard Ngendahayo yagaragaje ko yakomeje kurwana, akarashisha ukuboko kumwe, ukundi guteruye ako gahinja, kugeza ubwo bahashyaga umwanzi. Icyakora, ntibyamuhiriye kuko bitamukundiye kurokora ako gahinja burundu.
Ati “Twari tugeze kure, tugeze ahantu munsi y’igiti cya avoka. Sinamenye ahantu isasu riturutse, sinabonye uwarirashe, ariko bari abasirikare ba EX-FAR. Ashaka kundasa, ka kana urumva ndacyagakikiye. Rya sasu riraza rikubita wa mwana sinabimenya. Hari mu ijoro. Turi mu gice cyacu [twabohoye]. Njya ku kindi giti cya avoka, ncyicara munsi ntegereje ko bucya nkashaka utwenda two kumupfuka. Yari muzima ariko simbimenye ko bamurashe.”
“Noneho buracya, hageze nko mu ma Saa Kumi n’Imwe gutyo, mu rukerera hatangiye kubona, nsa nk’ureba mbona ibintu bimeze nk’umukara. Ka kana, kari gato, keza cyane, kakajya kankurura ugutwi, kakandeba katarira. Ndakomeza ndagafata, nkajya numva ibintu bimeze nk’amazi ku mubiri.”
Yakomeje ati “Bigeze nka Saa Kumi n’ebyiri gutyo, noneho habona, ndebye mbona ni amaraso. Nirebye nsanga si jye, ariko nsanga amaraso yavuye kuri wa mwana. Bari barashe bashaka kundasa mu nda, isasu riraza rifata wa mwana. Nkimara kubibona, ka kana kamfataga ku gutwi, karandeba gasa nk’akamwenyuyeho gato. Numva birankomeranye, akenda yambaye kabaye amaraso.”
Mu gihe Ngendahayo yatekerezaga ikintu cyo gukora, yagiye kubona abona umwana afunze amaso, aba avuyemo umwuka. Ati “Icyo ni ikintu ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye bwose.”
Yavuze ko yagerageje gushaka ukuntu ashyingura uyu mwana mu cyubahiro, nubwo urugamba rwari rukiri mu mahina, yifashisha imyenda ya gisirikare yari yambaye.
Ati “Uwo mwana mpita nshaka ahantu ncukura, nta kundi turi mu ntambara, mfata ya shati yanjye y’impuzankano, nyimushyiraho hejuru, hanyuma nshyiraho itaka, ndamushyingura. Ni ikintu ndakunda kuvuga, ariko ndakivuze. Mu bintu bituma mbona ukuntu Imana ikora ibintu, ukibaza ese ‘Kuki atari jye wapfuye?”
“Kuri jyewe numva iyo aba ari jye upfa, ariko umwana akabaho. Byari kuba amahoro kuri jyewe. Mumbabarire ndabivuze, ariko umwana aho ari ni Umumalayika. Imana yaramwisubije.”
Richard Ngendahayo avuga ko byatumye ahora yumva ko yiteguye gupfira igihugu cye ndetse no gukorera Imana yahisemo ko atari we upfa icyo gihe, kuko yakomeje kurwana akarokora abandi benshi.
Ati “Iyo mwumva tuvuga igihugu, tukagikomeraho, tukavuga ngo ntawuzadusubiza inyuma, tuzakomeza. [Ni] ikiduha imbaraga zo gukomeza tunakorera Imana n’uyu munsi. Numbona hariya ku rubyiniro ndamya Imana, ukabona amarira arisutse, ni wa wundi, akorera Imana.”
“Ntabwo ndi igitangaza, hari igitangaza muri jye. Sinzi ikintu Imana yaba yarambonyemo kikayishimisha, sinzi impamvu yandinze, ariko nzi impamvu imwe gusa. Ni uko kundinda kwayo, wa mwana yabereye benshi igitambo, nanjye ambera igitambo. Ni ukugira ngo ijwi ryanjye rizarangurire rigeze kure, maze benshi bazakizwa babone agakiza bazaragwe ubwami bw’Ijuru. Wa mwana tuzongera tumubone, kandi na benshi bazaba barakijijwe. Uwiteka abahe umugisha.”
Richard Nick Ngendahayo ari mu bahanzi bamaze igihe kinini bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Si Umuhemu’, ‘Intwari batinya’, ‘Ni we’, ‘Urera’, ‘Yambaye icyubahiro’, ‘Mbwira ibyo ushaka’, ‘Wemere ngushime’ na ‘Ibuka’.






Ibitekerezo 0