Bamwe mu bavuzweho gufatwa ku ngufu na R. Kelly bisubiyeho, basuka amarira batanga ubuhamya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Abakobwa babiri bavugaga ko bigeze gukundana na R.Kelly, bahakanye ibyo kuba uyu muhanzi yarabasambanyije batarageza imyaka y’ubukure, ndetse mu kiganiro batanze basutse amarira bavuga ko ari ababyeyi babo babyihishe inyuma bashaka kunyunyuza imitsi y’uyu muhanzi bamukuramo amafaranga.

Azriel Clary, mu kiganiro yahaye CBS yasutse amarira igihe yavugaga ko Se yamutegetse kubeshya ko yafashwe ku ngufu na R. Kelly kugira ngo babone amafaranga’ ndetse yita ababyeyi be ‘abari gushakira indonke kuri uyu muhanzi’.

Reuters yanditse ko ababyeyi b’abakobwa babiri, Azriel Clary w’imyaka 21 na Joycelyn Savage ufite 23, batangaje ko R.Kelly ubu ufite imyaka 52 y’amavuko yaba ari we wabagiye mu matwi ngo bisubireho, bityo bamworohereze mu bihe arimo aho akurikiranywe n’ubutabera ku byaha byo gufata ku ngufu.

Clary yavuze ko ababyeyi bamuhatiye gukorana amashusho y’ubusambanyi na R.Kelly ubwo yari afite imyaka 17, kugira ngo bazamwubikeho urusyo. Yanavuze ko hari igihe ababyeyi bari bagiye gushyira hanze amafoto ye na R.Kelly bambaye ubusa, kugeza ubwo uyu muhanzi yabahonze ibihumbi by’amadorali.

Ababyeyi bose nyuma yo gutamazwa n’abana babo bahakanye bivuye inyuma ibyo gushakira indonke ku bana babo ndetse bavuga nta n’urupfumuye bigeze bahabwa na R. Kelly.

Aba babyeyi, Alice na Angelo Clary bagize bati “Ntabwo twigeze tumugurishaho abana bacu cyangwa ku wundi uwo ariwe wese […] abatangabuhamya n’ababyeyi bose ntabwo babeshya.”

Mu kiganiro R. Kelly aherutse kugirana na televiziyo ya CBS, yavuze ko hari abantu bari inyuma y’ibi birego n’ubwo atatangaje abo ari bo.

Uyu mugabo waranzwe n’amarira n’umujinya muri iki kiganiro, yavuze ko kuryamana n’umukobwa utabishaka byaba ari ubucucu burenze ukwemera.

Umujyanama we mu by’amategeko yavuze ko umukiriya we arengana. Ati “ntekereza ko bariya bagore bose babeshya.”

Aba bakobwa bashinjuye R.Kelly bavuga ko arengana
R. Kelly ubwo yatangaga ubuhamya bw'uko abeshyerwa yageze aho asuka amarira ahakana ibyo ashinjwa
Aba bakobwa bashinje ababyeyi babo kuba inyuma y'ibi birego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza