Uru rugendo Bahavu yarujyanyemo n’abandi 15 bafite aho bahuriye na Sinema Nyarwanda, ruzabera mu mijyi ibiri irimo Busan na Seoul.

Bahavu na bagenzi be bagiye kuvoma ubumenyi ku mikorere ya Sinema yo muri Koreya y’Epfo igihugu kimaze kubaka izina rikomeye muri sinema hirya no hino ku Isi binyuze muri filime zihakorerwa zirimo "Squid Game", "Train to Busan", "Parasite", "Minari" n’izindi.

Bahavu n’itsinda bari kumwe bahagurutse i Kigali ku wa 19 Kamena 2023, berekeza i Busan, Umujyi wihariye kuri sinema zikorerwa muri Koreya y’Epfo.

Uyu mukinnyi wa filime uherutse kwegukana igihembo nyamukuru muri Rwanda International Movie Awards 2023 ni umwe mu bamaze igihe muri Sinema Nyarwanda, ubu afite filime ategura anakinamo yise ‘Impanga Series’.

Iyi filime iboneka ku Rubuga ABA (https://www.aba.rw/) runacururizwaho umuziki guhera kuri Album ‘Ibyiringiro’ ya James na Daniella iri kugura 10.000 Frw n’izindi ndirimbo za Ben na Chance, Jesca Mucyowera na Martin Mugisha.

Uru rubuga kandi rucururizwaho filime zitandukanye zirimo "My Ex" igeze ku gice cya gatandatu, "Above the Brave" iherutse kwegukana igihembo muri RIMA 2023, "Woman Needs" n’izindi.

Bahavu Jeannette ari kubarizwa muri Koreya y'Epfo mu rugendoshuri rwo kwiyungura ubumenyi ku mikorere ya Sinema yo muri iki gihugu
Bahavu Jeannette ari kubarizwa muri Koreya y'Epfo mu rugendoshuri rwo kwiyungura ubumenyi ku mikorere ya Sinema yo muri iki gihugu
Bahavu agiye kumara ibyumweru bibiri yiyungura ubumenyi ku mikorere ya sinema muri Koreya y'Epfo nk'igihugu cyateye imbere
Bahavu agiye kumara ibyumweru bibiri yiyungura ubumenyi ku mikorere ya sinema muri Koreya y'Epfo nk'igihugu cyateye imbere
Mu ikipe y'abantu 15 bavuye mu Rwanda berekeza muri Koreya y'Epfo Bahavu ni we mukinnyi wa filime urimo
Mu ikipe y'abantu 15 bavuye mu Rwanda berekeza muri Koreya y'Epfo Bahavu ni we mukinnyi wa filime urimo