Bad Rama yavuye muri Amerika aha Safi na Jay Polly ubutumwa bukomeye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Bad Rama washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane, nyuma y’igihe ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse mu Rwanda avuga kuri Safi Madiba na Jay Polly bayiyomoyeho abibutsa kuzahora bibuka aho yabakuye.

Jay Polly yavuze ko nka 90% by’ibyo bemeranyije ubwo batangiraga imikorere, bitubahirijwe bityo ko “ibitarakozwe mu mwaka tumaranye sinizeye ko bizakorwa nyuma”.

Ni ko bimeze no kuri Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba wavuze ko umwanzuro wo kuva muri iyi nzu ushingiye ku kuba hari amasezerano atarubahirijwe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Mutarama, nyir’iri iyi nzu, Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama nibwo yagarutse mu Rwanda nyuma y’amezi agera kuri ane ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagiyeyo nyuma y’igihe gito Nsanzamahoro Denis Rwasa yafataga nk’inshuti ye magara ahita yitaba Imana, ku buryo aricyo kintu yavuzeho akigera i Kigali gusa kwihangana bikamunanira agaturika akarira.

Yavuze ko we n’inshuti za nyakwigendera bari guteganya kuzajya kumwunamira aho ashyinguye. Ati “Ari njye n’ubu nahita njyayo ariko kuko nzi inshuti ze nyinshi, zagiye zinsaba ngo tuzajyane nzazirindira tuzajyana tuzabipanga tubyigeho neza. Afite umwana nawe tube twamureba.”

Bad Rama yavuze ko muri gahunda avanye muri Amerika harimo gushinga ishami rya The Mane muri iki gihugu nubwo avuyeyo uyu mushinga atawusoje.

Bad Rama aganira na IGIHE yavuze ko gutandukana na Safi Madiba ari ibintu yakiriye neza cyane ko byamuruhuye mu mutwe.

Ati “Nabyakiriye neza, biri mu bintu byanduhuye mu mutwe, burya gusezerera umuvandimwe cyangwa kugirana nawe ibibazo nawe. We rero iyo abikoze uba usigaye mu mahoro. Noneho kandi hari igihe umuntu agusezera wowe warabuze uko umusezera.”

Nyuma yo gutandukana Bad Rama avuga ko ubuvandimwe bwabo butakabaye bupfa uko byagenda kose, icyakora ngo ntibazihanganira ibyo yakoze byo kwandikisha ibihangano muri RDB kandi abizi ko ari ibya The Mane.

Ati “The Mane nyifata nk’umuryango ufasha abana b’Abanyarwanda bakora imyidagaduro mu rwego rwo kuyiteza imbere, rero ntabwo twakwemerera abantu kubivangavanga. Turasa nababahereye ubuntu ubwo ubufasha noneho nimurangiza mubitobe?”

Bad Rama yavuze ko uko biri kose natabasha kumvikana neza na Safi Madiba hazitabazwa amategeko bigakemuka.

Gusezera kwa Jay Polly ngo byamubereye ubunani

Abajijwe ibyo gusezera muri The Mane kwa Jay Polly, yagize ati “Jay Polly we yampaye ubunani, ni ibintu bisekeje. Ubwa mbere yampaye ubunani ambabaza none ubu yabumpaye anshimisha.”

Bad Rama yavuze ko bwa mbere ubwo basinyaga amasezerano y’imikoranire n’uyu muraperi yatunguwe n’uko yahise asinda iryo joro bikaba ikibazo gikomeye ndetse cyamugoye kugishyira ku murongo. Kuri iyi nshuro rero ngo yamuhaye ubunani asezera kuko we abifata nko kumutura umutwaro yari yaramwikoreje.

Bad Rama avuga ko kuba aba bahanzi baravuye muri The Mane nta gihombo abibonamo, ahubwo ngo abahanzi nibo bashobora guhura nacyo.

Kuri gahunda ikurikiyeho muri The Mane, Bad Rama yavuze ko agiye kwicara akareba niba azafasha abakiri bato ngo abazamure cyangwa akanafasha umuhanzi usanzwe ufite izina mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Rwanda.

Bad Rama agenera ubutumwa aba bahanzi bavuye muri The Mane yagize ati “Barabizi aho nabakuye, Safi Madiba meze nk’uwamutoraguye mushyira mu mutaka runaka azibuke ko ntigeze mupfukamira ngo dukorane, azazirikane ko ntigeze mubonamo igicuruzwa ngo mushoremo nzunguke. Icya mbere nakoze ni ukumufasha kumwugamisha kuko yari ari kunyagirwa.”

Ageze kuri Jay Polly yamwibukije ko ari umuntu yafashije kuva muri gereza amubera umuvandimwe nta yindi nyungu amukeneyeho. Ati “Azibuke ko twabanye kugira ngo mufashe ntahore yigunze muri gereza ndetse nanamufashe guhinduka nubwo bitankundiye. Azibuke ko ntigeze mvuga ngo Jay Polly w’igitangaza ngwino ducuruze, Jay Polly w’igitangaza n’utari igitangaza turamuzi.”

Bad Rama yavuze ko byinshi kuri ibi bibazo azabivuga mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020.

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Bad Rama akigera i Kigali

Bad Rama yari amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza