B&B FM Umwezi, Radiyo nshya mu Rwanda izibanda kuri siporo ku kigero cya 80%

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kamena 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2004, mu Rwanda habaye impinduramatwara mu itangazamakuru yatumye havuka radiyo nyinshi zigenga, televiziyo ndetse n’itangazamakuru rikorera kuri internet, bifasha abaturage kubona amahitamo menshi dore ko kuva mu 1961 bari bazi Radiyo Rwanda gusa.

Umubare w’abakora itangazamakuru nawo wariyongereye ndetse n’ibitangazwa mu itangazamakuru biba byinshi, ku buryo niba ari umuntu ukunda umuziki w’ubwoko runaka, amakuru, ibiganiro ibi n’ibi, aba azi aho yabikura ku isaha runaka.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), yerekana ko mu Rwanda humvikana radiyo 36, kandi izirenga 30 zavutse guhera mu 2004.

Ubwiyongere bwa radiyo bugendana n’ahantu zishobora kumvikana, RURA, yerekana ko hamwe na Radio z’abaturage ziyishamijkiyeho, bigera kuri 98% by’ubuso bw’u Rwanda.

Iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda ntirihagarara, kuri ubu abakunzi b’ibiganiro by’imikino bategerezanyije amatsiko indi radiyo nshya B&B FM Umwezi, izajya yumvikana ku murongo wa 99.5 FM ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo.

B&B FM Umwezi ni radiyo igiye gutangira ku bufatanye bw’ibigo bibiri ari byo; B&B Kigali Ltd ya Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] na David Bayingana ndetse na Umwezi Media Ltd.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jado Castar, yasobanuye ko B&B Kigali ltd ari izina ry’ikigo cye na David Bayingana, rikaba rikubiyemo amazina yabo yose atangizwa n’inyuguti ya ‘B’. Radiyo ikaba ari kimwe mu bikorwa byinshi ikigo cyabo kizaba gikora.

Castar avuga ko igitekerezo cyo gushinga radiyo gifite umuzi mu 2018. Ati “Hari mu 2018, umunsi umwe turi gusangira na Bayingana ahita abimbwira anyumvisha ko twabishobora ariko mubwira ko hari byinshi dukeneye kwiga kandi bizasaba gufata igihe.”

Kuva icyo gihe batangiye kubyiga neza uko byakorwa kugeza mu 2019 ubwo batekerezaga kubishyira mu ngiro bityo muri Mutarama 2020 basezera ku bushake no ku bwumvikane aho bakoraga kuri Radiyo na TV10, bajya kunoza umushinga wabo.

Castar yagize ati “Kenshi iyo umaze imyaka nk’iyo tumaze mu itangazamakuru utangira gutekereza niba uzaraga umwana wawe kuba warakoreye abandi neza cyangwa ushobora kuzabaraga ibyiza wabashije kwigezaho.”

Nyuma rero yo kureba ibyo buri ruhande rufite, B&B Kigali Ltd na Umwezi Media Ltd, bahuje imbaraga batangira kubaka B&B Fm Umwezi.

Iyi radiyo ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali ahazwi nk’i Nyarutarama yamaze kubakwa ndetse ibikoresho nkenerwa byose birateguye bategereje ko RURA, ibaha uburenganzira bagahita batangira.

Castar ati ”Baradusuye rwose, baraje ndetse baranadushima hasigaye ko bakora raporo bakayishyikiriza ubuyobozi bakadusinyira ubundi tugahita dutangira, twe turiteguye.”

Radiyo ya siporo ku kigero cya 80%

B&B Fm Umwezi izatangira yumvikana neza mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo hafi ya yose, igice kinini cy’Intara y’Iburasirazuba n’ikindi gice cy’Intara y’Amajyaruguru bitewe n’uko umurongo bafite ari ho ugarukira.

Icyakora ngo igihe bazabona indi mirongo yabafasha no kugera ahasigaye hose biteguye guhita bayifata. Gusa ariko biteguye gutambutsa ibiganiro byabo ku mbuga nkoranyambaga ku buryo n’abatuye aho batagera bazabasha kuyikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aba bazakurikira B&B Fm Umwezi, nk’abo hanze y’u Rwanda kuko na bo bazabasha gukurikira iyi radiyo hifashishijwe ‘Tunein’ ndetse n’ubundi buryo bwose bushoboka bwifashisha ikoranabuhanga.

Castar avuga ko iyi radiyo izajya yibanda ku mikino ku kigero cya 80% hanyuma ahasigaye bakahagenera imyidagaduro, amakuru n’ibindi binyuranye.

Ati ”Twe ni imikino cyane cyane, ariko n’abakunda imiziki, amakuru n’ibindi nibahumure ntabwo bazicwa n’irungu.”

Yakomeje avuga ko binjiye mu itangazamakuru rya siporo mu rwego rwo gushyira itafari ku iterambere ryayo.

Ati ”Reka nisabire abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino atandukanye, rwose nibatwumve bumve ko tutaje kubasenya, nibyo hashobora kubaho impaka ariko zubaka, hano nta mpaka zisenya uzahabona rero nibatwakire baduhe amakuru ubundi dukorane neza.”

Gahunda B&B FM izagenderaho

Ukinjira kuri iyi radio ikintu cya mbere ubona ni gahunda ya buri munsi

Ikorosi mu itangazamakuru

Ni kenshi mu Rwanda hashingwa ibitangazamakuru ariko nyuma y’igihe gito bikumvikana byafunze imiryango ku mpamvu zifitanye isano n’amikoro, ndetse hari n’ibindi bibazo byinshi birebana n’imicungire mibi, ubumenyi buke n’ibindi byinshi.

Castar avuga ko bazi neza uko ikibuga bagiye gukoreramo kimeze kandi biteguye kugikoreramo ariko hari icyizere ko bazabyitwaramo neza.

Ati ”Niba hari abantu bakamenye ko iki kibuga kinyerera nitwe ba mbere kuko imyaka irenga 15 dukora itangazamakuru nibaza ko tubizi, ariko nyine twafashe icyemezo niba ari ugucumbagira reka ducumbagirire ku mbago zacu, ariko Abanyarwanda nibatwakira neza, tukaba dukorera mu gihugu gifite imiyoborere myiza ndetse n’umutekano ntabwo tuzagwa.”

Abanyamakuru batanu b’imikino bari bamenyerewe kuri Radio/TV10 barimo Imfurayacu Jean Luc, Uwihanganye Fuadi, Nsengiyumva Siddick, Iradukunda Yvonne na Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ berekeje kuri radiyo nshya ‘B&BFM- Umwezi’.

Hiyongeraho kandi Jado Castar na David Bayingana bamaze iminsi basezeye kuri Radio/TV10.

Castar yavuze ko kuba barigwijeho abanyamakuru hafi ya bose bakoranaga mu mikino kuri radiyo bavuyeho atari ikibazo kuko kuva na mbere batekereza umushinga wabo ubuyobozi bwabo bwari buzi ko bari kubitekerezaho.

Ati ”Mu by’ukuri twemera ko Tele10 ari ikigo twubaha ndetse gikuru kuturuta twubaha cyane ubuyobozi bwacyo, ariko nabo bari babizi kuva na mbere ko mu mishinga yacu bariya basore bari barimo rwose.”

“Ikindi wamenya by’ukuri nk’iyi nyubako turi gukoreramo nibo bayishatse barayidushimira cyane, tubanye nk’abavandimwe kuruta kuba abakozi n’abakoresha.”

Jado Castar yasabye abanyarwanda kuzabakira neza cyane ko yemeza ko ari bo bazatuma radiyo yabo iramba ntihure n’ibibazo by’ubukene, abizeza ko bazakora uko bashoboye bakabashimisha.

RURA yerekana ko Radio Rwanda kimwe na ngenzi zayo zibarizwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), zumvikana hafi mu Rwanda hose hifashishijwe iminara 28, ari nayo myinshi kurusha iy’indi radio iyo ari yo yose ikorera muri iki gihugu.

Ku mwanya wa kabiri haza Radio Maria na KT Radio bigera kuri 80%, izi radio zombi zinanganya iminara zikoresha, itanu. Hakurikiraho BBC yumvikana kuri 75% ifite iminara itatu, Radio 10 na Radio Flash FM zigera kuri 70% zikoresheje iminara itatu na Radio Salus yumvikana kuri 65% mu gihugu hose, igakoresha iminara ibiri.

Inyuma haza za City Radio, Isango Star, K-FM, Radio Huguka, Radio One, Royal FM, KISS FM, Authentic, Conseil Protestant Radio, Voice of Africa, Voice of Hope, Radio Umucyo, Voice of America, RFI Radio, Hobe Rwanda Radio (Fine FM), ADEPR Radio, Sana Radio na Vision Radio, zo zigera kuri 60 % by’ubuso bw’igihugu.

Zifite umunara umwe kimwe na Top 5 SAI Ltd radio (Energy Radio) igera kuri 30%, na Radio z’abaturage zirimo Radio Isangano, Radio Ishingiro na Radio Izuba zigera kuri 15% by’igihugu.

Ikiganiro na Jado Castar umwe mu bayobozi ba B&B FM Umwezi

Mbere yo kwinjira muri studio za B&B FM Umwezi uhita ubona ifoto ya Perezida Kagame asinya ku mupira wa Basketball
Imbere muri studio ibintu byose birateguye neza ku bw'ubuyobozi ngo hasigaye guhabwa uburenganzira bagahita batangira
B&B FM Umwezi byitezwe ko igomba gutangira mu minsi ya vuba
Ikipe nini y'abanyamakuru b'imikino bagiye kujya bakora kuri B&B FM Umwezi
Mike Karangwa na Claude Kabengera nibo banyamakuru b'imyidagaduro bahise batangazwa ko bazakora kuri iyi radiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .