‘Carte d’identité’ ni umukino Atome yagiye akina mu maserukiramuco akomeye ku Isi no mu bihugu bitandukanye. Uyu muhanzi avuga ko amaze kuwukinira mu bihugu birenga 25.

Uyu mukino akina ari wenyine uteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Ugushyingo 2026, mbere y’uko akomereza mu yindi mijyi irimo Dakar, Abidjan, Paris, Bruxelles, Genève, Stockholm, Montréal na Edmonton.

Ab’i Kigali bifuza kuzareba uyu mukino wa Atome bahawe amahirwe yo kuzitabira uwo mugoroba bishyuye ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 50Frw.

‘Carte d’identité’ ugaruka ku mateka y’ubuzima bwa Atome, ibibazo by’ubuhunzi n’amateka y’u Rwanda, by’umwihariko ibihe bikomeye byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukino yawanditse anawukina bwa mbere mu 2008. Ushingiye ku rugendo rw’ubuzima bwe, kuva akiri umwana wavukiye mu Burundi ku babyeyi b’Abanyarwanda bahunze mu 1959, kugeza ubwo yagarukaga mu Rwanda akiri ingimbi.

Muri ‘Carte d’identité’, Diogène Ntarindwa yifashisha ubuhanga bwe mu gukina agaragaza abantu batandukanye bagize uruhare mu rugendo rw’ubuzima bwe.

Abo barimo se, abarimu, abo biganaga, abasirikare n’abandi bantu bagaruka mu nkuru y’amateka y’Igihugu.

Nubwo ‘Carte d’identité’ ugaruka ku mateka aremereye, Atome awukina avangamo n’urwenya ku buryo hari aho asetsa abawitabira.

Atome agiye guhera i Kigali urugendo rwo gukina umukino we ‘Carte d’identité’
Umukino ‘Carte d’identité’ umaze gukinirwa mu bihugu birenga 25