Cyari cyahawe inyito ya “Dancehall Pool Party”, cyabereye ahitwa Beirut Sky Pool i Nyarutarama.
Ibitaramo bitegurwa nk’iki cya Asnah, bibera ku mazi bikitabirwa n’abambaye udukabutura duto cyane cyangwa utwenda tw’imbere gusa kugira ngo babashe kwidagadurira mu mazi nta kibagose.
Cyo kimwe n’ibitaramo bya Pool Party bibera mu mahanga, Asnah wahoze akundana na Riderman agisoza igitaramo yahise yiyambura imyenda yazanye asigarana utwenda two kogana kwishima bikomereza muri piscine ya Beirut.
Igitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri, abahageze mbere babanje kwidagadurira muri piscine ari nako babyina indirimbo bavangirwaga na Dj, saa moya zirengaho mike umuhanzi witwa Sintex abimburira abandi.
Abashinzwe umutekano baje guhagarika iki gitaramo ahagana saa tatu z’ijoro ari nabwo abakunzi b’umuziki bari batangiye gukaza umurego mu mudiho. Cyahagaritswe iminota mike abagiteguye bemererwa gukomeza ariko bagabanyije urusaku kuko ‘ngo imizindaro yoherezaga umuziki mu ngo z’i Nyarutarama bikabuza umudendezo abaturage’.
Abanyamerikakazi Amy Blauman[umukunzi wa Humble Jizzo] na Arielle Wilder babanjirije Asnah ku rubyiniro, mu ndirimbo ziganjemo Afrobeat ivanze n’umuziki ugezweho muri Amerika.
Asnah yabafashije mu yo bakoranye yitwa “Strength of a Woman”, uyu mukobwa akigera imbere y’abafana benshi bavugije induru abandi bagacishamo bagahamagara ‘Riderman’. Byongeye ubushyuhe bukomeye mu bafana, ni nabwo igitaramo cyagize ingufu kurusha mbere.
Yaririmbye indirimbo eshatu harimo iyo yahereyeho yitwa ‘Iz’ubu’ n’izindi ebyiri nshya zirimo iy’Icyongereza.
Mu gusoza igitaramo, Asnah yabwiye abafana ko abazanye bikini bakwirekura bakajya gukomereza ibyishimo mu mazi. Yahise yihina inyuma y’urubyiniro avanamo agakabutura n’umupira upfumaguye yari yambaye asigarana utwenda two kogana.
Mu kiganiro na Asnah, yabwiye IGIHE ko mu by’ibanze ashaka gukora mu muziki we harimo kwerekana itandukaniro n’abandi bahanzi b’abagore.
Ati “Mwabibonye njye ndirimba mbyina, imbere y’abafana ntabwo umuntu afata micro gusa ahubwo ubereka ko nyine witeguye, no hanze niko bigenda mujya mu bibona ku bahanzi bakomeye.”

Mu ndirimbo hagati, Asnah yacishagamo agakaraga umubyimba, ibintu byanyuze benshi mu bari baje kumureba.
Yishimiye uko igitaramo cya mbere akoze cyagenze, ndetse ngo agiye gutegurana ingufu icya kabiri azakorera kuri Serena Hotel kuwa 26 Werurwe 2016, Asnah azakorera ikindi gitaramo muri Serena Hotel, azaba “yimurika nk’umuhanzi mushya” no kwerekana imishinga mishya afite.























Ibitekerezo 0