Ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025 uyu mukobwa na bagenzi banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, hatoranywa uwahize abandi muri iri rushanwa bari bamaze icyumweru kirenga baragiyemo muri Nigeria. Ni mu birori byabereye muri Calabar International Convention Centre.
Ibi birori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Nigeria barimo Ice Prince. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye birimo indirimbo ye yise ‘Super Star’ yakunzwe mu myaka yashize n’ibindi.
Ku ikubitiro Ashimwe ntabwo yabashije kuza mu bakobwa 11 ba mbere, nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka hagatoranywa batandatu bavuyemo uwahize abandi.
Abakobwa barimo uwo muri Mali, Namibia, Mozambique, Zimbabwe, Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibo bageze mu cyiciro cya nyuma. Aba bakobwa buri wese yabajijwe ikibazo kimwe.
Nyuma yo kwiherera kw’akanama nkemurampaka umukobwa wari uhagarariye Namibia, Delsie Somaes yabaye Igisonga cya kabiri; Umunye-Congo Tity-Salem Muzadi, aba Igisonga cya mbere mu gihe ikamba ryegukanywe n’Umunya-Zimbabwe Kundai Benhura.
Ashimwe wari uri mu bakobwa 18 bahatanye muri iri rushanwa, mu kiganiro na IGIHE mu minsi ishize yavuze ko icyo yiteze kuri iri rushanwa ari uko rizamufasha gutera indi ntambwe no gukora impinduka.
Ati “Iyo umuntu ari gukora ibintu bijyanye n’irushanwa ritanga umuyoboro nk’uwo Miss Africa itanga, icyo uba witeze ni impinduka mu buzima kuko iyo uritwaye ntabwo wongera kuba uwo wari we. Icyo niteze ni uguhinduka ngakora imishinga yanjye.”
Yanavugaga ko afite icyizere 100% cyo kwegukana ikamba ariko ntiyahiriwe.
Kundai Benhura watangajwe nk’uwahize abandi yegukanye 25000$ n’imodoka nshya.
Umunya-Nigeria Precious Okoye ni we waherukaga kwegukana iri kamba mu 2022 kuko aribwo iri rushanwa ryaherukaga kuba.
Ashimwe asanzwe ari umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga, aho ubu akina mu Ikipe ya Azomco.
Mu 2022 yitabiriye Miss Rwanda ndetse yitabira Miss Heritage Global 2023/2024. Yari yajyanye muri Miss Africa umushinga wo guteza imbere siporo cyane cyane mu bagore n’abakobwa.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!