Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026 ku biro by’Umurenge wa Kinyinya.

Akiva ku biro by’Umurenge wa Kinyinya, Apôtre Mutabazi n’umugore we Mukamana bahise bakomereza kuri Marriott Hotel aho basezeraniye imbere y’Imana ndetse anahakirira abitabiriye ibirori bye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Apôtre Mutabazi yishimiye uyu munsi we w’ibirori ahamya ko atangiye urugendo rwo kurushinga yongeraho ko yizeye ko bizagenda neza.

Ku rundi ruhande, Apôtre Mutabazi yikomye abakwirakwije ibihuha by’uko ubukwe bwe butakibaye, ahamya ko ari abifuje kumwangiriza gusa ashimira Imana ko byagenze neza.

Ati “N'ubu hari abantu bizeye ko ubukwe buba ari uko IGIHE yabyanditse, abantu bakwirakwije ibihuha by’uko ubukwe bwanjye bwapfuye barampemukiye rwose. Abantu bazanye ibihuha barankoshereje rwose.”

Apôtre Mutabazi aherutse kwemeza ko we na Beatrice biyemeje kurushinga nyuma y’amezi 11 bakundana, gusa ngo bamaze igihe ari inshuti zisengana.

Yagize ati "Tumaranye amezi 11, ariko twabanje kuba inshuti. Twasenganaga, tubanye kivandimwe. Nyuma ni bwo twaganiriye ku bijyanye no kubana kuko nabonaga afite indangagaciro z’umugore wo mu bwami bw’Imana."

Apôtre Mutabazi yavuze ko yahisemo Beatrice nyuma yo guhura n’abandi bakobwa batandukanye ariko ntibahuze mu buryo yifuzaga.

Ati "Urebye ubumenyi n’imyizerere mu by’ubwami bw’Imana mfite, byantegekaga gushaka umugore wemera kwigishwa no kubatizwa mu myumvire yanjye. Ariko nakunze guhura n’abashakaga kunyigisha. Gusa Bibiliya iravuga ngo ‘kuko bidakwiye ko umugore yigisha umugabo.’ Betty ni we nabonye unyumva kandi agatega amatwi iyo umwigishije akabyakira abyishimiye."

Agaruka ku mpamvu yahisemo gutumira abantu 30 gusa nubwo nabo batabonetse bose kuko byageze ku munsi w’ubukwe haboneka 23, yavuze ko ubukwe bwe yabwise "Marriage de rupture", asobanura ko ari ubukwe bugaragaza kwitandukanya n’abo yise indyarya, abibone n’abagambanyi mu buzima bwe.

Yavuze ko nubwo umuntu ashobora kuba afite inshuti nyinshi, mu by’ukuri habamo inshuti nyanshuti ari na zo yahisemo gutumira.

Apôtre Mutabazi yasezeraniye mu Murenge wa Kinyinya
Apôtre Mutabazi yasezeraniye mu Murenge wa Kinyinya
Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe na Mukamana Beatrice
Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe na Mukamana Beatrice
Apôtre Mutabazi yarahiriye kuzabana mu buryo bwemewe n'amategeko na Beatrice
Apôtre Mutabazi yarahiriye kuzabana mu buryo bwemewe n'amategeko na Beatrice
Beatrice nawe yemeye imbere y'amategeko kuzabana na Apôtre Mutabazi
Beatrice nawe yemeye imbere y'amategeko kuzabana na Apôtre Mutabazi
Urukundo rugeze aharyoshye kwa Apôtre Mutabazi
Urukundo rugeze aharyoshye kwa Apôtre Mutabazi
Apôtre Mutabazi n'umugore we bamaze amezi 11 bakundana mbere yo kwiyemeza kurushinga
Apôtre Mutabazi n'umugore we bamaze amezi 11 bakundana mbere yo kwiyemeza kurushinga
Urukundo ruraryoshye kwa Apôtre Mutabazi n'umugore we
Urukundo ruraryoshye kwa Apôtre Mutabazi n'umugore we
Mbere yo kujya gusezerana imbere y'Imana no kwakira abashyitsi, Apôtre Mutabazi  yabanje gufata amafoto n'umugore we
Mbere yo kujya gusezerana imbere y'Imana no kwakira abashyitsi, Apôtre Mutabazi yabanje gufata amafoto n'umugore we
Ubukwe bwa Apôtre Mutabazi bwatashywe n'abantu bake cyane
Ubukwe bwa Apôtre Mutabazi bwatashywe n'abantu bake cyane

Amafoto: Elie Ntirenganya