Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yahaye ikaze Robert Pattinson, wavuzwe nk’uwatoranyijwe gukina ari James Bond, uzwi nka ‘007’, inatanga igitekerezo cy’uko amwe mu mashusho y’igice gikurikira cy’iyi filime, itunganywa na Amazon MGM Studios, yazafatirwa mu Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yagize iti “Duhaye ikaze Robert Pattinson nka 007 [James Bond] wacu mushya. Ku bijyanye na filime ikurikira ya James Bond, twishimiye kubereka ahantu hamwe na hamwe mwafatira amashusho: ku Kiyaga cya Kivu, i Musanze no muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni igitekerezo.”
Ambasade yagaragaje ko ku Kiyaga cya Kivu hashobora gufatirwa amashusho arimo ibikorwa byihuta kandi bisaba ubuhanga, mu gihe imihanda y’i Musanze ishobora kwifashishwa mu mashusho agaragaza imisozi miremire.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na yo yagaragajwe nk’ahantu habereye gufatira amashusho agaragaza ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.
Kugeza ubu, hamaze gusohoka filime 25 za James Bond, mu gihe igice gikurikira kizaba ari icya 26.
Mu nyandiko yatanzwe, Robert Pattinson agaragazwa nk’uwatoranyijwe gukina ari James Bond muri iki gice gishya, ndetse hakavugwa ko Denis Villeneuve, uzayobora itunganywa ryacyo, yashimye ubushobozi bw’uyu mukinnyi.
Yagize ati “Twari dufite abanyempano benshi, ariko 007 ni umwe gusa. Nishimiye guha ikaze Robert Pattinson nka James Bond wacu mushya. Afite umwimerere ukwiye umuntu ukina nka 007, kandi azanye imbaraga nshya.”
Kuba Pattinson ari Umwongereza bishobora kuba kimwe mu byatuma igitekerezo cya Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda cyitabwaho n’abazatunganya iyi filime.
Ikindi ni uko Amazon MGM Studios, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe gutunganya iyi filime, ifite ibikorwa mu Bwongereza.
Mu nyandiko yatanzwe, Pattinson agaragazwa nk’uzasimbura Daniel Craig, wakinnye ari James Bond mu bice biheruka by’iyi filime, mbere yo gutangaza ko atazongera gukina uwo mwanya.
Igice cya 26 cya James Bond gitegerejwe mu 2028, mu gihe biteganyijwe ko ibikorwa byo gufata amashusho no kuyatunganya bizakorwa mu 2027.






Ibitekerezo 0