00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavuta yongera ububobere, imbunda n’ibiyobyabwenge: Iby’urubanza rwa P.Diddy byabaye agatereranzamba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 May 2025 saa 05:27
Yasuwe :

Urubanza rw’umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs rukomeje gufata indi ntera, uko iminsi igenda ishira hagenda havumburwa amabanga mashya yerekana ubuzima bwe bw’akaduruvayo bwari buhishwe inyuma y’icyubahiro n’ubwamamare.

Uyu mugabo wubatse izina rikomeye mu ruganda rw’umuziki wa hip-hop n’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashinjwa n’abantu batandukanye ibyaha bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byerekeye gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Icyumba cya hoteli cyasanzwemo ibikoresho biteye impungenge

Mu cyumweru gishize, inzego zishinzwe iperereza zakoze igikorwa cyo gusaka icyumba cya hoteli Diddy yari arimo muri Los Angeles, aho basanze ibintu byinshi biteye impungenge.

Muri ibyo harimo amavuta yongera ububobere azwi nka ‘Lubricant’ yasanzwe muri hoteli ya Park Hyatt New York ndetse n’andi azwi nka ‘Johnson & Johnson Baby Oil’, yafatiwemo muri Nzeri umwaka ushize.

Umukozi w’ishami rya Homeland Security Investigations, Yasin Binda, yatanze ubuhamya ku wa 16 Gicurasi, abwira abacamanza iby’ibikoresho we n’itsinda rye babonye, amavuta yoroshya imibonano mpuzabitsina, imiti yandikiwe na muganga n’akuma yasobanuye ko gashobora kuba kari gafite uruhare mu gutanga urumuri rwifashishwa mu guhindura uko icyumba kigaragara.

Hari kandi imbunda zitemewe, ndetse n’ibiyobyabwenge bikomeye nka cocaine na ecstasy.

Ibyo byose bishimangira ibivugwa n’abatangabuhamya bavuze ko Diddy yakundaga gutegura ibirori bifungiranye byarimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, n’ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorerwaga abakobwa benshi.

Hari kandi amakuru yemeza ko yakundaga gukoresha amafaranga n’ubwamamare bwe mu gukingira ikibaba ibyo bikorwa. Ubwo yafatwagwa Diddy yasanganywe igikapu kirimo amadorali ibihumbi icyenda yari yagendanye.

Yifashishije amashusho y’urukozasoni kugira ngo atoteze Cassie na nyina

Mu bindi byatangajwe, hari icyegeranyo cyemeza ko Diddy yigeze gukangisha Cassie n’umuryango we akoresheje amashusho y’urukozasoni. Ibi byabaye igihe Cassie yakundanaga na Kid Cudi mu 2011, we na Diddy barafashe ikiruhuko mu rukundo.

Cassie, wahoze ari umukunzi wa Diddy, avuga ko yari yaramugize nk’imbata, akamufata ku ngufu ndetse akanamukoresha imibonano mpuzabitsina idashingiye ku bushake bwe.

Byatangajwe ko hari amashusho Diddy yabikaga mu ibanga, arimo n’afite aho ahurira n’umubyeyi wa Cassie.

Ayo mashusho bivugwa ko yayakoresheje nk’intwaro yo gutera ubwoba no gukumira ko Cassie yakwiyambaza inkiko.

Ubwo nyina wa Cassie, Regina Ventura, yatangaga ubuhamya ku wa 20 Gicurasi, mu rukiko yavuze ko Diddy yigeze gusaba kumuha amafaranga angana na $20.000 [arenga miliyoni 28 Frw] kugira ngo ayo mashusho atajya hanze.

Mu rukiko hatanzwe ubuhamya butandukanye bugaragaza uko Diddy yayoboraga ubuzima bwe bwite mu buryo bwibasiye cyane abakobwa n’abagore, aho yageragezaga kubiyegereza, kubasambanya ku gahato, no kubashyira mu bikorwa biteye isoni n’ikimwaro.

Hari abahoze ari abakozi be bavuga ko mu ngo ze habagamo imico isa n’iy’udutsiko tw’ubugizi bwa nabi, harimo gukubita abakozi, gutanga ruswa kugira ngo amakuru adasohoka no guhatira abantu gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu minsi yashize, hashyizwe hanze amasura y’abagabo bane bari mu bo yifashishaga mu birori bya “Freak-Off” by’ubusambanyi yateguraga, aho yashimishwaga no kubona abo bagabo basambanya abagore bakundanye cyangwa se bagakorana imibonano mpuzabitsina ari batatu nawe arimo.

Diddy yafatanywe ibirimo ibiyobyabwenge

Barack Obama yavuzwe mu rubanza rwa Diddy…

Uko iminsi ihita mu rubanza rwa Diddy ntabwo habura kuvugwamo amazina y’ibyamamare. Bamwe mu bavuzwe mu rubanza rw’uyu muhanzi barimo Michael B. Jordan, Chris Brown, Britney Spears, French Montana, Prince n’abandi batandukanye.

Uwatunguranye mu rubanza rwa Diddy ni Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo hatangwaga ubuhamya ku wa 20 Gicurasi 2025, David James, wakoreraga Diddy hagati ya 2007 na 2009, yatanze ubuhamya mu cyumweru cya kabiri cy’urubanza ruri kubera mu rukiko rwa Manhattan, avuga ko kenshi yabonaga Combs akoresha ibiyobyabwenge.

James yavuze ko yabonaga Combs anywa ibinini by’ububabare bikomeye ku manywa, ndetse agafata ikiyobyabwenge cya ‘ecstasy’ cyongera ibyishimo kikamara ubwoba nijoro. Yongeyeho ko rimwe na rimwe yajyaga atumwaho n’uyu muhanzi cyangwa inshuti ze, akabazanira ibyo biyobyabwenge.

Ati “Nashoboraga no kuzana n’ibindi bintu byakoreshwaga nko mu buzima bwite, harimo amavuta yoroshya imibonano mpuzabitsina n’udukingirizo.”

David James yavuze ko hari igihe yabonye Diddy afata ikinini cya ecstasy cyari cyashushanyije isura y’umukuru w’igihugu wahoze ayobora Amerika.

Ubushinjacyaha bwabajije ibibazo kuri ibyo binini, aho umushinjacyaha Christy Slavik yamubajije ati “Ni iyihe sura y’umukuru w’igihugu wari kuri icyo kinini?”

James yasubije ati “Ni iya Perezida Obama.”

Urubanza rushobora guhindura amateka y’umuziki wa Amerika

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rufite ubushobozi bwo guhindura burundu isura y’uwahoze ari icyitegererezo mu muziki wa hip-hop, ndetse rukaba rwateza umutingito mu ruganda rwa muzika yose ya Amerika.

Hari impungenge ko hari abandi bantu bari kuvugwa muri uru rubanza, cyane ko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Diddy yakoranaga n’abandi bantu bafite izina rikomeye mu muziki, sinema n’imideli.

Diddy ashobora guhabwa ibihano bikomeye, birimo igifungo cya burundu, gufatirwa imitungo ye. Ikigeretse kuri ibyo izina rye kandi rishobora kwangirika burundu.

Dawn Hughes usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ihohoterwa yavuze mu rukiko, ko akenshi iyo umuntu ahohoterwa bigorana kugira ngo yigobotore iyi ngoyi. Akenshi aba ayumva abivuze cyangwa agakora ikindi gikorwa cyatuma bimenyekana yaba asebye.

Uyu mugore yatumiwe mu rubanza mu rwego rwo kugaragaza impamvu Cassie yahohoterwaga na Diddy ariko akamuguma iruhande mu gihe cyose bamaranye bakundana guhera mu 2007 kugea mu 2018, nubwo banyuzagamo bagatandukana by’amezi make.

yasanganywe intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .