Julia Morley, umuyobozi mukuru wa Miss World Organisation yagize ati” Twafashe icyemezo cyo kwigiza inyuma irushanwa rya Miss World ryari ryitezwe ku nshuro ya 70. Kwirinda Covid-19 nibyo by’ingenzi, iby’iri rushanwa reka bizabe umwaka utaha.”
Ubuyobozi bwa Miss Uganda, binyuze mu baritegura Talent Africa & Kezzi Entertainment bamaze kuryimurira mu 2021.
Brenda Nayonjo uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Uganda, yavuze ko baryimuriye umwaka utaha.
Yagize ati “Bitewe n’impamvu z’icyorezo cya Covid-19, nta yandi mahitamo dufite uretse gusubika irushanwa ry’uyu mwaka rikazaba umwaka utaha wa 2021.”
Uyu muyobozi yahamije ko Oliver Nakakande wari watowe umwaka ushize ariwe ugumana ikamba rya Miss Uganda.
Nubwo ahandi bamaze gufata icyemezo cy’amarushanwa y’ubwiza, mu Rwanda iri rushanwa bigaragara ko rishobora kutazakorwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Mu 2019 iri rushanwa ryatangiye mu Ugushyingo 2019, rirangira muri Gashyantare 2020. Kugeza ubu amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yahagaritse ibikorwa byose by’imyidagaduro bihuza abantu benshi.
Mu gihe ingamba zo kwirinda iki cyorezo zakomeza gukazwa zigafata amatariki ya nyuma y’umwaka biragoye ko ryabera ku ngengabihe isanzwe.
Amakuru asohoka kuri iki cyorezo umunsi ku wundi, agenda agaragaza ko ingamba zishobora koroshywa mu gihe cya vuba bikaba amahire ku gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Icyakora mu gihe byaba bikomeje kuba ingume bwo abantu bakibaza uko abategura iri rushanwa bazitwara.
Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda bukomeje kuryumaho, nta makuru ayo ariyo yose ajyanye n’iri rushanwa bari batangaza.






Ibitekerezo 0