Amarushanwa ya Miss World na Miss Uganda 2020 yasubitswe, bite muri Miss Rwanda?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Nzeri 2020 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko mu minsi ishize hatangajwe ko irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 70 rihagaritswe, n’irya Miss Uganda 2020 ryamaze gusubikwa byemezwa ko Oliver Nakakande wari usanganywe ikamba ariwe uzarigumana.

Julia Morley, umuyobozi mukuru wa Miss World Organisation yagize ati” Twafashe icyemezo cyo kwigiza inyuma irushanwa rya Miss World ryari ryitezwe ku nshuro ya 70. Kwirinda Covid-19 nibyo by’ingenzi, iby’iri rushanwa reka bizabe umwaka utaha.”

Ubuyobozi bwa Miss Uganda, binyuze mu baritegura Talent Africa & Kezzi Entertainment bamaze kuryimurira mu 2021.

Brenda Nayonjo uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Uganda, yavuze ko baryimuriye umwaka utaha.

Yagize ati “Bitewe n’impamvu z’icyorezo cya Covid-19, nta yandi mahitamo dufite uretse gusubika irushanwa ry’uyu mwaka rikazaba umwaka utaha wa 2021.”

Uyu muyobozi yahamije ko Oliver Nakakande wari watowe umwaka ushize ariwe ugumana ikamba rya Miss Uganda.

Nubwo ahandi bamaze gufata icyemezo cy’amarushanwa y’ubwiza, mu Rwanda iri rushanwa bigaragara ko rishobora kutazakorwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu 2019 iri rushanwa ryatangiye mu Ugushyingo 2019, rirangira muri Gashyantare 2020. Kugeza ubu amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yahagaritse ibikorwa byose by’imyidagaduro bihuza abantu benshi.

Mu gihe ingamba zo kwirinda iki cyorezo zakomeza gukazwa zigafata amatariki ya nyuma y’umwaka biragoye ko ryabera ku ngengabihe isanzwe.

Amakuru asohoka kuri iki cyorezo umunsi ku wundi, agenda agaragaza ko ingamba zishobora koroshywa mu gihe cya vuba bikaba amahire ku gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Icyakora mu gihe byaba bikomeje kuba ingume bwo abantu bakibaza uko abategura iri rushanwa bazitwara.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda bukomeje kuryumaho, nta makuru ayo ariyo yose ajyanye n’iri rushanwa bari batangaza.

Miss Oliver Nakakande wo muri Uganda azagumana ikamba uyu mwaka
Toni-Ann Singh azagumana ikamba rya Miss World yegukanye mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .