Ni igitaramo uyu muhanzi yaririmbyemo ibihangano bye bitandukanye birimo “Derila”, “Byakubaho”, “Nkore Iki?”, “Yambi”, “Impanga” n’izindi zitandukanye.
Uyu muhanzi ku rubyiniro yanyuzagamo akagaragaza ko yishimiye gutaramira abakunzi be, nyuma y’igihe kinini. Ati “Ndishimye cyane. Mwakoze cyane kuza. Ndabakunda.”
Uyu muhanzi ari mu ruhererekane rw’abahanzi bari gukorera ibitaramo muri Institut Français du Rwanda.
Ku ikubitiro habanje ku wa 9 Gicurasi 2025 Victor Rukotana, wasusurukije abakunzi be mu gitaramo yanabamurikiyemo album ye nshya yise ‘Imararungu’.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, Juno Kizigenza, na we yahakoreye igitaramo ku wa 16 Gicurasi 2025.
Umuhanga mu gucuranga unafasha abahanzi benshi barimo Mani Martin, Bolingo Paccy, yahakoreye igitaramo ku wa 23 Gicurasi 2025. Cyakurikiwe n’icya Jules Sentore, cyabaye ku wa 6 Kamena 2025.
Icyo Amalon yakoze kuri uyu wa 13 Kamena kizakurikirana n’icy’umunsi mpuzamahanga wa muzika uzaba ku wa 21 Kamena 2025 ndetse n’iserukiramuco rya Hip Hop ku wa 4-5 Nyakanga 2025, ndetse itsinda nka Umuduli Band bazasusurutsa abakunzi babo ku wa 28 Kamena 2025.
Ku wa 10 Nyakanga 2025 ariko nanone itsinda rya Seastars rigizwe n’abakobwa b’abahanga mu gucuranga umuziki wa Live bazataramira abakunzi babo bazaba bakoraniye muri iyi nyubako.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!