00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’abakobwa bahataniye Miss Rwanda mu myambaro yabo bwite

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Gashyantare 2018 saa 10:41
Yasuwe :

Irushanwa risigaje icyumweru kimwe gusa rigasozwa, igihe gisigaye nicyo gikomeye cyane ku bakobwa bategereje kuzabona Nyampinga wahize abandi mu Rwanda mu 2018.

Miss Rwanda uyu mwaka ihataniwe n’abakobwa 20, ubu bari kurushanwa biciye mu itora rikorerwa kuri telefone. Umukobwa uzaba uwa mbere mu gutorwa cyane azahita abona amahirwe yo kujya muri batanu bazavamo Nyampinga.

Aba bakobwa bamaze igihe bifotoza bambaye impuzankano iranga irushanwa rya Miss Rwanda; bakunze kugaragara bambaye imipira yirabura iriho ibirango haba iby’abaterankunga n’abategura irushanwa gusa mbere y’uko icyumweru cya mbere gisozwa bifotoje buri wese mu mwambaro we bwite yihitiyemo mu kugaragaza uko baberwa n’amafoto.

Ibarura ry’amajwi riheruka gutangazwa kuwa Gatanu w’iki cyumweru rigaragaza ko Uwase Ndahiro Liliane ari we ukomeje kuza imbere mu majwi aho amaze gutorwa inshuro zirenga ibihumbi makumyabiri. Irebe Natacha Ursule aramurya isataburenge ku buryo habaye intege nke mu batora Liliane uyu yahita yicara ku mwanya wa mbere.

Abakobwa bamaze igihe batozwa ibintu bitandukanye birimo kumenya kubyina Kinyarwanda no guceza mu buryo bugezweho, intambuko no gukimbagira biranga Nyampinga, bize kuvugira mu ruhame n’ibindi bitandukanye.

Aba bakobwa kandi bigishijwe n’intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Umuco, Minisiteri y’Ingabo, Minisitiri w’Urubyiruko na we aherutse kubasura abaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Igikorwa gikomeye baheruka gukora ni aho kuri uyu wa Gatanu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Miss Rwanda azatorwa kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Iradukunda Liliane

Umuhire Rebecca

Ishimwe Noriella

Uwase Ndahiro Liliane

Umuhoza Karen

Dushimimana Lydia

Uwineza Solange

Mushambokazi Jordan

Umutoni Charlotte

Irebe Natacha Ursule

Uwase Fiona

Umutoniwase Paula

Umunyana Shanitah

Irakoze Vanessa

Ingabire Belinda

Munyana Shemsa

Ingabire Divine

Nzakorerimana Gloria

Umutoniwase Anastasie

Uwonkunda Belinda

Uwonkunda Belinda yatunguranye, ubu ni we uri imbere mu itora ryo kuri telefone
Uyu mukobwa yavanye Ndahiro Liliane ku mwanya wa mbere yari amazeho igihe kigera ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .