Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018.
Abakobwa bose uko ari 20, buri wese afite intego yo gutsinda uhereye ku bizimini byanditse n’indi mikoro bazahabwa mu mwiherero. Mu byo bigishwa umunsi ku wundi harimo amasomo abategura byimbitse ku byerekeye kumenya umuco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.
Mu minsi bamaze mu mwiherero, banitabiriye ibikorwa by’imyidagaduro birimo kureba imikino iherutse kuba kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, Rayon Sports ikina na Lydia Ludic y’i Burundi. Undi wabaye ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018 aho APR FC yakiriye Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles.

Ibyo bamaze kwigishwa kugeza ubu, birimo kumenya indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, uruhare rw’umugore mu rugamba rwo kwibihora ndetse ubu batangiye gushyirwa mu matsinda bakigishwa kumenya kuvugira mu ruhame no gusobanura imishinga yabo.
Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizasozwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ibirori bizabera muri Kigali Convention Centre.
Umutoniwase Paula




Umutoniwase Anastasie




Ingabire Divine




Uwase Fiona




Umuhire Rebecca




Umutoni Charlotte




Umunyana Shanitah




Ishimwe Noriella




Nzakorerimana Gloria




Irebe Natacha Ursule




Dushimimana Lydia




Umuhoza Karen




Uwonkunda Belinda




Ingabire Belinda




Uwase Ndahiro Liliane




Munyana Shemsa




Irakoze Vanessa




Mushambokazi Jordan




Iradukunda Liliane




Uwineza Solange




Amafoto: Moses Niyonzima




Ibitekerezo 0