Amaduka y’imyenda yabengutse Uwase nyuma yo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukuboza 2018 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Uwase Clementine uzwi nka Tina yatangaje ko guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational byamukinguriye imiryango yo kubona icyashara, aho hari amaduka abiri agiye kujya yamamariza ibikorwa.

Uyu mukobwa yatangaje ko n’ubwo atigeze aza mu myanya y’imbere muri iri rushanwa, hari inyungu yakuyemo nk’umunyamideli wabigize umwuga.

Ati “Nakoze ibishoboka byose n’ubwo ntigeze mbasha kuza mu myanya y’imbere ariko nishimiye kuba nagize amahirwe yo kubengukwa n’amaduka y’imyenda akomeye abiri ndetse n’inzu ifasha abanyamideli mpuzamahanga yo ku mugabane w’i Burayi.”

Iduka rya mbere ry’imyenda agiye kujya akorana naryo ni iryitwa Eva Minge rikora rikanacuruza amakanzu ndetse n’iryitwa Marletto azajya yamamariza imyambaro ya Bikini. Yombi ni ayo muri Pologne aho asanzwe aba.

Uwase ntabwo yabashije kwitwara neza mri Miss Supranational kuko Valeria Vazquez ukomoka muri Puerto Rico ariwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational.

Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa wahize abandi mu irushanwa rya Miss Supranational byabereye mu Mujyi wa Krynica-Zdroj muri Pologne, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018.

Ku munsi wa nyuma, Uwase yashyigikiwe na Dr. Uwamahoro Yvonne utoranya umukobwa uhagararira u Rwanda, Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu 2016 na Sonia Gisa witabiriye mu 2015. Bose bari muri Pologne aho ibyo birori byabereye.

Bari bafite akanyamuneza n'ubwo Uwase (wambaye ubururu) atabashije kuza mu ba mbere
Dr Uwamahoro Yvonne na Sonia Gisa bari bagiye gushyigikira Uwase
Akiwacu Colombe yari yagiye gutera ingabo mu bitugu Uwase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza