00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira, Danny Nanone, Nel Ngabo na Okkama bumvikanye mu ndirimbo zagufasha kuryoherwa na weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 Werurwe 2023 saa 01:36
Yasuwe :

Nk’uko bimaze kumenyerwa buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rw’indirimbo nshya zafasha abakunzi ba muzika nyarwanda kuryoherwa na weekend.

Mu bahanzi bamurikiye abakunzi babo indirimbo nshya barimo, Alpha Rwirangira, Nel Ngabo, Danny Nanone, David D, Kenny Sol, Logan Joe , Okkama, Junior Rumaga,Kenny K -shot n’abandi.

‘Narahindutse’ Nel Ngabo , John B Singleton na Maranatha Family Choir

Nelson Byangabo Cyusa [Nel Ngabo] yahuje imbaraga na John B Singleton uherutse kwinjira muri Kina Music ishami ryo muri Amerika na Maranatha Family Choir bahuriye muri ishuri rya muzika rya Nyundo bahakorera indirimbo bise ‘Narahindutse’.

Iyi ndirimbo yanditswe na Ishimwe Clement wanatunganyije amajwi yayo agasozwa na Bulamu Vybz, amashusho yayo yanatunganyijwe na Editor Guy.

‘Mesaje’ - Okkama

Nyuma y’amezi atatu amurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Tsaper’ , Okkama yagarakunye iyo yise ‘Mesaje’ yatunganyijwe na Producer Kozze, amashusho yayo yatunganyijwe n’abarimo Ngabo Arstide na Alain (Avant- Garde).

‘Addicted’- Kenny Sol

Kenny Sol uri ku mugabane w’i Burayi mu bitaramo bitandukanye yamurikiye abakunzi b’ibihangano bye amashusho y’indirimbo yise ‘Addicted’ nyuma y’amezi atatu ayimuritse mu buryo bw’amajwi.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Prince Kiiz mu gihe amashusho yayo yakozwe na Akhram Ihaji.

‘Nasara’ - Dany Nanone na Ariel Wayz

Umuraperi Dany Nanone wiyemeje kumara abakunzi be irungu, nyuma y’ukwezi kumwe abamukurikiye indirimbo yise ‘Iminsi myinshi’, uyu muraperi yagarukanye iyo yise ‘Nasara’ yakoranye na Ariel Wayz biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo meza y’urukundo yatunganyijwe na Bob Pro mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.

‘A Lot’ - Logan Joe

Umuraperi Mussa Joe watangiye muzika muri Kamena 2018 mu njyana zitandutandukanye yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo nshya yiyongera ku zindi zirenga 22 amaze gukora ahita ateguza EP (Extended Play) ye ya mbere.

Iyi ndirimbo nshya yise ‘A Lot’ yatunganyijwe na Producer Zed batangiye gukorana kuva mu 2020, amashusho yayo yakozwe na Yann Shimo.

‘Victorious’ – Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo ya gatatu mu zigize album yise ‘Wow’ ikubuyeho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo ‘Victorious’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Chris Neat inononsorwa na Robert Kamanzi (Rkay) mu buryo bw’amashusho yatunganyijwe na Rich Photography.

‘Narakubabariye’ - Junior Rumaga na Bruce Melodie

Umusizi Jonior Rumaga yahuje imbaraga na Bruce Melodie bakorana indirimbo bise ‘Narakubabariye’ igaruka ku mukobwa wahawe urukundo n’umusore ariko ntaruhe agaciro nyuma yo kumuta yagarutse asanga umusore yarashatse undi.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Element amashusho yayo yakozwe na Jovial E.T afatanyije na Eugene panda.

‘Bad Boy’ - Davis D

Davis D nyuma yo gukorana indirimbo na Big Fizzo uyu musore yagarukanye indirimbo yise ‘Bad boy’ yatunganyijwe na Element mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yatunganyijwe Bagenzi Bernard.

‘Ubundi buzima’ – Eddy Nirere

Impano nshya muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana Nirere Eddy, winjiranye imbaraga muri uyu muziki nyuma y’ibyumweru bitatu amuritse indirimbo yise ‘Nduwe’ yagarukanye indi yise ‘Ubundi buzima’.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Yves Pro mu buryo bw’amajwi amashusho yayo yakozwe na Onesme Made it.

‘Ubwonko’ - Kenny K-Shot na Logan Joe

Umuraperi Kenny K – Shot yahuje imbaraga na Logan Joe bakorana indirimbo bise ‘ Ubwonko’ batuye Assad Kasasa witabye Imana.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri Album ye ya mbere yise ‘Intare’ yakozwe na Anthony Ehlers afatnyije na Zed w’ i Nyamirambo mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Scott afatanyije na Yani Shimo.

‘Finalement’ - Alen Mun na Didy Ruban

Umuraperi Alen Mun yahuje imbaraga n’abarimo Didy Ruban na Pasco bakorana indirimbo bise ‘Finalement’ yatunganyijwe na Davydenko mu buryo bw’amajwi , mu gihe amashusho yayo yakozwe na Manishart afatanyije na Amani Blaise.

‘Midnight’ - NEP DJs na Kivumbi King

DJ Berto na DJ Habz bagize itsinda rya Nep Djs rivanga imiziki bahuje imbaraga n’umuraperi Kivumbi King bakorana indirimbo bise ‘Midnight’ yatunganyijwe na Davy Denko afatanyije na Kevin Klein, amashusho yayo yakozwe na Godson Join afatanyije na NIN9.

‘Umurashi’ -Shauku Music na Riderman

Shauku Band yashinzwe mu 2020, nyuma y’imyaka ibiri ishinzwe yamurikiye abakunzi bayo album ya mbere bise ‘Sebisage’ yumvikanamo ibikoresho bya muzika gakondo.

Ni album yumvikanaho indirimbo ‘Imigembe’ iririmbwa na Sophie Nzayisenga basanzwe bakorana, ndetse n’iyitwa ‘Umurashi’ bakoranye na Riderman , iyi ndirimbo yatunganyijwe na Action isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yakozwe na Kingsley.

‘Unforgettable’ - Yuhi Mic

Umuhanzi Forongo Francis ukoresha amazina ya Yuhi Mic muri mizika, uri no mu myiteguro ya Album ye ya mbere ikubiyeho indirimbo 19 yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Unforgettable’ yatunganyijwe na Hervis Beatz, amashusho yayo yatunganyijwe n’abarimo Nkotanyi Frery na Boy chopper.

‘Progress’- Big Bang Bishanya na Bill Ruzima

Umuhanzi Big Bang Bishanya wihebeye umuziki wa Dancehall yamurikirikiye abakunzi b’iyi njyana indirimbo yise ‘Progress’ yahuriyemo na Bill Ruzima ahita ateguza album ye ya mbere yitiriye iyi ndirimbo.

‘Ku mutima’ - Oxygen

Umuhanzikazi Oxygen yatangiranye urugendo rwa muzika indirimbo yise ‘ku mutima’ yatunganyijwe na Tell Dhem afatanyije na Muuv mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yakozwe na Dir. Kent Rwibutso .

GSB Kiloz na Holly Rap

Umuraperi Iraguha Lando Fils [GSB Kiloz] yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Inyuma y’amarido’ yanditse biturutse ku kimenyane kiba mu ruganda rw’imyidagaduro n’ahandi muri sosiyete.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Nexus on the Beats isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi.

‘Good Evening’ - S.O

Umuhanzi S. O yinjiranye muri muzika indirimbo yise ‘Good Evening’ yatuye abaryohewe n’urukundo, iyi ndirimbo yatunganyijwe na P Onika Swesz mu buryo bw’amajwi akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi.

‘Nahejo’ - Abn x na Ben Adolphe

Ben Adolphe yashyize itafari ku rugendo rwa Ndacyayisenga Germain wahisemo izina rya Abn X akoresha muri muzika, bakorana indirimbo y’urukundo bise ‘Nahejo’ yatunganyijwe na Hervis Beats.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .