Uyu mugabo avuga ko mu bintu byamubabaje mu rugendo rwe rw’itangazamakuru harimo kuba yaragiye ashinjwa kwaka abahanzi amafaranga kugira ngo acurange indirimbo zabo, nyamara ahamya ko atigeze abikora.
Yasobanuye ko nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bwo yaje kumenya ko hari abantu bakoreshaga izina rye mu kwaka amafaranga abahanzi, cyane cyane abakizamuka.
Ibi Ally Soudy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma yo kugera i Kigali aho ari mu myiteguro y’igitaramo cye yise ‘Kabaret Kigali’, giteganyijwe kubera muri Kigali Universe ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Ati “Ni ibintu naje kumenya neza nyuma. Naranagiye, nza kumenya uko byari byaragenze. Naje gusanga hari abantu bari inshuti zacu, bamwe muri bo bakaba n’abanyamakuru, baryaga amafaranga y’abahanzi mu mazina yacu.”
Ally Soudy yasobanuye ko abo bantu babanzaga kwegera abahanzi, cyane cyane abakizamuka, bakababwira ko kugira ngo indirimbo zicurangwe mu biganiro yakoraga, bagombaga kubanza gutanga amafaranga.
Ati “Bamwe ndanabazi ariko sinabavuga! Babikoraga bate rero? Baragendaga bakabwira abahanzi, by’umwihariko abakizamuka, bati: ‘Buriya Ally Soudy ntabwo yacuranga indirimbo utamuhaye amafaranga.’ Ubwo agashaka uko ampamagara, akamwumvisha ko twavuganye, undi na we akayamuha azi ko ari njye uyahawe.”
Ibyo ngo byatumaga batekereza ko yabariye amafaranga yabo ntabakorere ibyo bari bumvikanye, mu gihe we yabaga atanazi ko hari amafaranga yatanzwe mu izina rye.
Ally Soudy yavuze ko ibi byagize ingaruka ku izina rye, kuko hari abahanzi bakomeje kumufata nk'umuntu wakiraga amafaranga kugira ngo amenyekanishe ibihangano byabo.
Yababajwe n’uko hari abahanzi bakizamuka bamburwaga utwo bari bafite
Mu byo Ally Soudy avuga ko byamubabaje cyane harimo kuba abahanzi bakizamuka, bari basanzwe bafite ubushobozi buke, barashoboraga gutanga amafaranga bizeye ko azabafasha kumenyekanisha ibihangano byabo.
Ati “Urumva uriya mwana agenda azi ko nafashe amafaranga ye, nyamara njye ndi aho. Ikindi, abo bahanzi nta n’amafaranga bari bafite! Ikintu kimbabaza ni uko abo bahanzi nta n’amafaranga bari bafite. Kiriya gihe byari bigoye rwose.”
Yavuze ko kuba hari abahanzi bagiye bamufata nk'umuntu ubarya amafaranga ari kimwe mu bintu atishimiye mu myaka yamaze akora itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda.
Uwizeye Ally, wamamaye nka Ally Soudy, ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda, by'umwihariko mu gihe uruganda rw'imyidagaduro rwari rugitangira kwaguka.
Yavukiye i Kigali mu 1983, atangira gukora itangazamakuru mu 2007, ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda, aho yakoraga kuri Radio Salus.
Yaje kwamamara cyane binyuze mu biganiro by'imyidagaduro yakoreye kuri Radio Isango Star.
Yamenyekanye kandi mu kuyobora ibitaramo bitandukanye no kugira uruhare mu itegurwa ry'ibihembo bya Salax Awards, byagize uruhare mu guteza imbere no kumenyekanisha abahanzi nyarwanda.
Uretse itangazamakuru, Ally Soudy yanakoze umuziki, amenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Lea’ na ‘Ni Kicheko’.
Mu 2012, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n'umuryango we, ariko akomeza gukurikiranira hafi ibikorwa by'imyidagaduro yo mu Rwanda.







Ibitekerezo 0