00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alliah Cool yunze mu rya Pasiteri Rutayisire uherutse gukebura abakobwa bambara ubusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 May 2025 saa 09:14
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yagaragarije abakobwa n’abagore bagenzi be, ko kwambara ubusa atari byo bigaragaza ubwiza.

Uyu mugore yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram, aho yagize ati “Bakobwa beza, buriya kwambara ubusa siho wagaragariza ko uri mwiza. Noneho hari imyaka mba mbona bitagakwiye ko twambara tutikwije. Niko mbyumva.”

Uyu mugore w’imyaka 35 yavuze ibi mu gihe hari abakunze kunenga abagore n’abakobwa yaba mu myidagaduro, no mu buzima busanzwe ko bambara imyambaro ijya gusa no kwambara ubusa.

Alliah Cool siwe wenyine wagaragaje ibi, kuko na Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire mu minsi yashize yavuze ko hari imyambaro abantu bambara ugasanga si myiza n’ubwo bamwe bayita ‘imideli’. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel.

Ati “Hari ubupantalo umuntu yambara ukavuga uti ese uriya arambaye? Noneho rwose mperuka guhura n’umuntu waguze ‘colant’ isa n’uruhu rwe. Ku buryo yaturutse hirya nkumirwa nti noneho abantu basigaye bagenda bambaye ubusa mu muhanda? Nitegereje neza nsanga ni uwo mwambaro usa n’umubiri w’inzobe.”

Arakomeza ati “Niba umukobwa aje amabere ari hanze uretse imoko yonyine, niba umuntu yambaye ijipo utera intambwe ukamera nk’uwambaye ubusa, hari ibintu dukwiriye gutinyuka kuvuga ko atari byo[...] hari ibyo dukwiriye gutinyuka guheza. Umuntu aragenda akazana imyenda yacagaguye akakubwira ko ari imideli! Tekereza ubaye nka Meya wambara ipantalo icitse?”

Uyu mugore amaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda cyane cyane sinema
Alliah Cool yavuze ko kwambara bitagaragaza ubwiza
Pasiteri Rutayisire nawe aheruka kunenga abantu bambara ibijya gusa n'ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .