Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, Alikiba yatunguranye ahishura ko ashyigiye Umutesi Lea mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2021.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Alikiba yashyizeho amafoto anyuranye y’uyu mukobwa arangije agira ati “Mutore Lea Umutesi …”
Uyu mukobwa mu gusubiza Alikiba, yagize ati “Urakoze cyane, mbuze icyo ndenzaho.”
Umutesi Lea ufite nimero 27 nk’umubare ari gutorerwaho, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 yitabiriye irushanwa ry’ubwiza nyuma y’imyaka icumi mukuru we Uwizeye Gentille yitabiriye Miss East Africa Belgique, irushanwa ryabaye mu 2011.
Umutesi asanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya UTB aho akurikirana amasomo ya ‘Tourism, Travel and Management’.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli n’umunyabugeni ukorera muri ‘Inshuti Art Center’, Ikigo giherereye mu Mujyi wa Musanze.
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.
Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525. Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE.com. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.
Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza ku wa 20 Werurwe. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!