Muri iki kiganiro Ali Kiba yagarutse ku rugendo rwe mu muziki ndetse n’ibanga ryamufashije kumara igihe kirekire ari umuhanzi ukomeye.

Ali Saleh Kiba uzwi ku izina rya Ali Kiba mbere yo gutangira kugira icyo avuga yabanje gusaba abanyamakuru n’abari bakoraniye muri iki kiganiro cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2025 gufata umwanya bakunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki kiganiro Ali Kiba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ingaruka ku Banyarwanda n'ibindi bice by'Isi.

Ati "Nakuze mbona ibyabaye hano mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi. Byangizeho ingaruka nk'uko byabagizeho ingaruka. Ni yo mpamvu mbashyigikira, nshyigikira mwe Abanyarwanda. Ni yo mpamvu naje hano gushyigikira Kevin Kade, ngo nsoze umwaka ndi kumwe n'Abanyarwanda.”

Ali Kiba yasabye abahanzi b'Abanyarwanda kurangwa n'imyitwarire myiza ndetse no gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora.

Ati "Nkiri umwana nakundaga kumva Jose Chameleone, natangiye umuziki nkiri muto cyane, byari ibihe byiza. Ariko twakuze twigira ku bantu batubanjirije ariko ikintu cya ngombwa ni imyitwarire myiza, ikindi ni ukuririmba mu rurimi rwawe, gukoresha Igiswahili. Nk'uko Jose Chameleone yabashije kugera ku isoko rya EAC, nawe ushobora kuririmba mu Giswahili mu Rwanda, ariko ukagera kure."

Muri iki kiganiro Ali Kiba yerekanye umuhanzikazi w'Umunyarwanda, Mubiligi Pierrine Alleluya uzwi nka Mutima, agiye kujya afasha mu muziki binyuze muri Sositeye ye ifasha abahanzi ya 'Kings Music Africa’.

Ubwo yamwerekaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yagize ati "Ni umuhanzi w'umuhanga, azi kuririmba neza, ni impano nabazaniye. Ndabizi ko mbatunguye ariko no mu gitaramo tubafitiye ibindi bintu byinshi muzabona."

Uyu mukobwa akimara kwerekanwa, yahawe umwanya avuga ko byamurenze araturika ararira, ahamya ko amarira yarize yayatewe no kwibuka urugendo yanyuzemo, icyakora asaba itangazamakuru kumushyigikira kuko afite inzozi nyinshi.

Ati “Abantu bamwe hano baranzi, bazi uburyo nakubititse nshaka abamfasha, ariko ndashimira Imana ko ibikoze bikagenda neza. Icyo nabasaba ni uko mwamfasha mukanyakira, njye mfite inzozi nyinshi kandi nifuza kuzazikabya.”

Byitezwe ko uyu mukobwa azasohora indirimbo ye ya mbere mu minsi iri imbere akazasubira muri Tanzania ari uko amaze kuyimenyekanisha.

Ali Kiba yamaze gusinyisha Mutima umuhanzi mushya yinjije muri 'Label' ye
Ali Kiba yamaze gusinyisha Mutima umuhanzi mushya yinjije muri 'Label' ye
Mutima yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda kumushyigikira abizeza kwitwara neza
Mutima yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda kumushyigikira abizeza kwitwara neza
Ali Kiba yashimiye Mutima yamaze gusinyisha, anizeza ko bazakorana neza
Ali Kiba yashimiye Mutima yamaze gusinyisha, anizeza ko bazakorana neza