Israel Mbonyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo twamusuraga aho ari mu myiteguro y’igitaramo cye muri BK Arena.
Mbonyi yavuze ko mu 2026 ateganya ibikorwa birimo album nshya, indirimbo n’abandi bahanzi n’ibitaramo bizenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Avuga ko umwaka wa 2025 awushimira Imana kuko wamugendekeye neza.
Ati “Uyu mwaka wambereye uw’amahirwe, narasenze Imana iranyumva ingirira neza ibyo nasabye irabimpereza. 2024 wari umwaka w’akazi kenshi cyane, uyu mwaka nararuhutse hari n’ibindi byinshi Imana yankoreye umuntu atavuga kuri camera.”
Nubwo Israel Mbonyi yishimira uko umwaka wa 2025 wagenze, yavuze ko atagize umwanya wo gukora akazi kenshi kubera ko hari amezi yamaze yihugiyeho.
Yavuze ko umwaka wa 2026 uzaba ari uw’akazi kenshi. Ati “Ugiye kuba umwaka w’akazi, kimwe mu bintu nize muri uyu mwaka ni uko iyo Imana igutije uburyo bwo gukora, genda ukore ku buryo wumva ko wakoze ibyo wagombaga gukora.”
Mu ndirimbo ateganya gusohora yakoranye n’abandi bahanzi azasohora umwaka utaha harimo n’iyo yakoranye na The Ben.
Ku rundi ruhande, Israel Mbonyi yasabye abafana be kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cye ‘Icyambu4’ hakiri kare atarashira ku isoko.
Uko abantu bakomeje kugura amatike y’igitaramo afite muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, ni nako bakomeje kugura ay’icyo afite mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026.









Ibitekerezo 0