00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akon yashyigikiye Nick Cannon ku kubyara abana benshi ku bagore batandukanye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 11:35
Yasuwe :

Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Aliaune Damala Badara Akon Thiam yumvikanye avuga ko ashyigikiye ibikorwa bya Nick Cannon byo kwagura umuryango akaba amaze kugeza ku bana 11 yabyaye ku bagore batandatu.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ’The Zeze Millz Show’ avuga ko ibyo kubyara abana benshi ku bagore batandukanye abyemera 100%.

Akon asubiza Zeze Millz yagize ati “Ndemeranya na we igihumbi ku ijana, ni uburyo ubuzima buba bugomba kumera. Kuki se atabikora? Dore ko ari n’umukire.”

Yakomeje agira ati “Afite inshingano kandi yita kuri buri mwana n’abagore babyaranye kandi ntacyo babaye babaho neza!”

Millz utari ushyigikiye igitekerezo cya Akon yavuze ko rimwe na rimwe abagabo bibeshya ko ikintu abagore n’abana bakenera ku bagabo ari amafaranga gusa.

Aha Akon yasubije avuga ko atariko bimeze kuri Nick Cannon kuko abonera abana be bose umwanya uhagije akabitaho.

Akon avuga ko nawe ubwe abasha kwita ku bana be icyenda uko abishoboye.

Abajijwe uko abigenza kubera gahunda nyinshi, Akon yasubije avuga ko nubwo atabageraho itumanaho rimufasha kuvugana n’abana be gusa yongeraho ko ari inshingano z’abagore kwita ku bana igihe umugabo ari kukazi.

Yagize ati “Ntushobora kwitega ko umugabo yagera ku tsinzi niba ariho yirwana n’abana be buri kanya.”

Ibi byatangajwe na Akon ufite abana 9 ku bagore bane akaba ari mu myiteguro yo kumurika E.P yise TT Freak azakoranaho n’urubuga rwa Tiktok mu kuyamamaza.

Nick Cannon amenyerewe mu kiganiro Wild ‘N Out Show aherutse kwimurira mu mujyi wa New York mu nyubako ya Madison Square Garden.

Nick Cannon witegura kwakira umwana wa 12 aherutse kujyanwa mu bitaro mu minsi ishize kubera umusonga.

Aba bagore babyaranye na Nick Cannon barimo Mariah Carey bafitanye abana babiri, Abby de la rosa bafitanye abana batatu, Brittany Bell babyaranye abana batatu, Brie Tiesi bafitanye umwana umwe, Lanisha Cole bafitenye umwana umwe, na Alyssa Scoot bafitanye umwana akaba amutwitiye n’undi bitegura kubyara munsi ya vuba.

Akon ashyigikiye ibitekerezo bya Nick Cannon byo kwagura umuryango
Akon abaruweho abana 9 yabyaye ku bagore bane
Akon avuga ko kwita ku bana ari akazi k'abagore cyane kurusha abagabo
Nick Cannon azwiho kubyara abana benshi amaze kugeza ku bana 11

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .