00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Rihanna witegura kwibaruka umwana wa gatatu

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 8 May 2025 saa 07:40
Yasuwe :

Rihanna utwite umwana wa gatatu, yatangaje ko yishimira cyane ko agiye kwagura umuryango we ndetse ko bitazabangamira gutegura album nshya yasezeranyije abafana be.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo yitabiraga ibirori by’imideli bya Met Gala 2025, ari nabyo yahishuriyemo ko atwite umwana wa gatatu.

Ubwo Rihanna yabazwaga uko yiyumva muri iki gihe atwite, yasubije ati “Meze neza, ni bintu nishimira. Biratangaje ko ntananiwe cyane nk’uko nabitekerezaga”.

Rihanna abajijwe niba kuba agiye kongera kwibaruka bizitambika umushinga wo gusohora album nshya yise ‘R9’ amaze igihe asezeranyije abafana be, yahise abamara impungenge.

Yasubije avuga ko kubyara bitazamubuza gukomeza gutegura iyi album no gukora umuziki. Yongeyeho ati “Nzakomeza gukora umuziki, wenda ibyo nzahagarika ni nko gukora amashusho gusa ibindi nzabikomeza”.

Ibi Rihanna abitangaje mu gihe, abafana be ku mbuga nkoranyambaga bari batangiye kumubaza niba kuba agiye kubyara undi mwana bitazatuma ahagarika gusohora iyi album yabemereye.

Rihanna washimangiye ko ari mu bihe byiza byo kwagura umuryango we, amaze imyaka icyenda yarahagaritse umuziki nta bihangano bishya asohora, ari nayo mpamvu abafana be bakunze kumusaba ko yasubira mu muziki.

Rihanna afite abana babiri b’abahungu barimo RZA Mayers na Riot Mayers yabyaranye n’umukunzi we A$AP Rocky uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop.

Rihanna wishimira ko agiye kubyara umwana wa gatatu, yahishuye ko bitazamubuza gukomeza umushinga wa album nshya yise ‘R9’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .