Akari imurori ku isenyuka rya Yemba Voice: Ikiganiro na Ruzima wari mu bayigize

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Ruzima Bill ntabwo ari izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, kuko nta kwezi kurashira uyu muhanzi atangiye gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Uyu musore wari muri batatu bagize itsinda rya Yemba Voice, riherutse gusenyuka, yatangiye umuziki ku giti cye mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2019 ndetse ahita anashyira hanze indirimbo ye, mu gihe bagenzi be bahoranye bameze nk’abaheze mu cyeragati.

Yemba Voice ni itsinda ry’abaririmbyi ryari ryaratangiye mu 2016. Abasore batatu bari barigize baherutse gusoza amasomo yerekeye umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ku Nyundo.

Abo ni Bill Ruzima, Mugabutsinze Moise na Rusanganwa Norbert. Yemba Voice yatangiye bigezo ubwo Sauti Sol yazaga kumurika album “Live And Die In Africa” mu Rwanda, aba basore bahabwa amahirwe yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Shake Yo Bam Bam’.

Ruzima mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko itsinda ryahuye mu buryo busa n’ubutunguranye kuko ari batatu bihuje babisabwe n’abakunzi b’umuziki nyuma y’ubuhanga bari bamaze kubabonana muri iyo ndirimbo ya Sauti Sol.

Ati ‘‘Dukora itsinda byatangiye ubwo twasubiragamo indirimbo ya Sauti Sol, tuyikoze abantu benshi tubona ibitekerezo bidusaba gushinga itsinda. Uwasaga n’urikuriye wari mukuru muri twe yari Moses.”

Akomeza avuga ko itsinda twarishinze biturutse ku bitekerezo by’abantu babyigaho bagasanga igitekerezo cy’abantu gishobora kuba cyiza.

Yemba Voice yasenyutse bucece

Bill Ruzima avuga ko igitekerezo cyo gutandukana kw’abagize Yemba Voice, cyatangiye gututumba muri Nzeri umwaka ushize, baricara babyigaho mu Ukuboza banzura ko bakwiye guca ukubiri.

Ati ‘‘Twagishije abantu inama basanga birakwiriye. Urumva ni ibintu byari bimaze igihe ahubwo abantu ntibigeze babimenya kuko ubuvandimwe bwarakomeje ndetse tugakunda kugendana ahantu twatumiwe.”

Ruzima yemeza ko ariwe wafashe iya mbere abwira bagenzi be ko abona icyiza ari uko batandukana.

Ati ‘‘Kugira ngo Yemba Voice itandukane ni uko byaturutse bwa mbere kuri njye, nibwo bwa mbere iki kintu nkivuze. Ni njye wagize igitekerezo, buri wese inzira zacu zari zitandukanye. Ndababwira nti ‘byaba byiza buri wese akurikiye amahitamo y’inzira ye bitewe n’uburyo ashaka gucishamo ubuzima bwe’.

Yabitekereje biturutse ku kuba yarabonaga we na bagenzi be badahuje mu muziki kuko buri wese yari afite ibyo ashaka bitandukanye n’ibya bagenzi be. Ruzima ngo yiyumvamo umuziki wo mu njyana gakondo mu gihe abandi biyumvamo ibindi kandi ari byo bashaka gukora.

Ati “Ikintu cyatumye ntekereza ko dutandukanye ni uko narebye mbona hari uburyo Kenny akunda umuziki runaka ariko nkabona njyewe siyo nzira yo kunyuzamo, Moise agakora iki nawe nkabona kuri njyewe siyo nzira nabonaga nanyuzamo icyo kintu. Ndicara mbagisha inama, nti ese murabona ibi bintu bizashoboka?. Urabona njyewe nkunda gakondo ubu se tuzayikora twese, ariko nanone hari uburyo nashakaga kuremamo ubuzima bwanjye kandi bitashobora ndi mu itsinda.”

Uyu musore avuga ko atari we wasenye itsinda kuko iyo babyanga, bari gukomeza gukora. Kuri we akemeza ko hari igihe wenda cyari kuzagera bagaterana ibipfunsi umwe ashinja abandi kuba hari ibyo batumye atageraho mu muziki.

Kuri ubu, ngo rimwe na rimwe bazajya bahura bakore umuziki ariko bitari nk’uko bari babanye.

Gusenyuka ni ibintu byoroshye

Ruzima avuga ko gusenyuka kw’itsinda ari ibintu byoroshye cyane n’ubwo bajya babikomeza.

Ati ‘‘Abantu babifata mu bundi buryo ariko ni ibintu byoroshye kuko n’umugore n’umugabo baratandukana kandi barakundanye imyaka myinshi bakanabyarana, nkanswe abantu bahuye umwe yaravuye i Butare undi i Cyangugu…”

Ikintu mbona gituma amatsinda adakunze kurama cyane cyane mu Rwanda, ubundi umuntu ujya mu itsinda bisaba amahitamo kandi mufite icyerekezo kimwe.

Buri wese akurura yishyira kuko iyo ubayeho nabi ni wowe ubyimenyera, hari nubwo bituruka ku bwumvikanye buke mu bagize itsinda. Ku bazashinga amatsinda ni uko bazajya bakora intego imwe.

Ingamba Ruzima azanye muri muzika

Ruzima azanye gahunda yo gukora cyane akageza ibihangano bye kure hashoboka.

Ati ‘‘Gahunda mfite mu muzikia wanjye ntangiye, ngiye gukora cyane. Ndumva njyewe nzasangiza ubuzima bwanjye n’ubw’Abanyarwanda mu ndirimbo nzajya nkora.”

Ruzima afite album iteguye ku buryo indimbo ze zizagenda zikurikirana. Yizeza abakunzi be kubashimisha mu buryo bwose bushoboka.

Umva Imana y’abakundana ya Bill Ruzima

Bill Ruzima yazanye igitekerezo cyo gushyira akadomo kuri Yemba Voice ahita anatangira gukora umuziki ku giti cye
Batangiriye umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo
Abari bagize Yemba Voice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza