Album ‘Inkotanyi cyane’ Zhila yari amaze iminsi ari kuyikoraho nyuma yo gutangira gufashwa na King James mu mpera za 2020.
Zhila yamenyekanye mu ndirimbo ‘Zararyoshye’ iri kuri Album ya mbere, iyi ikaba ari nayo yatumye King James yumva ubuhanga bwe.
‘Inkotanyi cyane’ ni Album ya kabiri y’uyu musore, nyuma y’iyitwa ‘Batazagira ngo’ yasohoye mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.
Album ‘Inkotanyi Cyane’ iriho indirimbo icyenda zikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe bitegura gufata amashusho yazo.
Avuga kuri iyi album ye ya kabiri, Zhila yagize ati “Ni Album yanjye ariko by’umwihariko nanayitura King James, ni umuhanzi mukuru nubaha ubufasha bwe nibaza ko butamfira ubusa mu rugendo rwanjye rwa muzika.”
Indirimbo zirimo Jah, Isuku, Twubahwe, Inkotanyi cyane, Kagame money, Ibihe, Ndashaka n’uyu, Perfect yakoranye na Nikita Heaven na Tuzikuze.
Nyuma yo gusohora iyi Album, Zhila yabwiye IGIHE ko agiye gufatanya na King James kuyimenyekanisha mu gihe bategereje ko #GumaMuRugo yarangira bagatangira gufata amashusho y’izi ndirimbo.
Uyu muraperi mushya ugiye gushyigikirwa na King James, ubusanzwe yitwa Kavugwa Ismael, yavukiye i Nyarugenge tariki 6 Mutarama 1993.
Ni umwana wa gatanu muri barindwi bavukana, amashuri yisumbuye yayasoreje muri APACE.
Zilha yavuze ko yishimiye kuba King James yaramubonyemo ubushobozi, ati ” Ndi umuhanzi ukizamuka, sinakubeshya byarantunguye kumva ko icyamamare nka King James yaba yaranyuzwe n’umuziki wanjye. Nibaza ko nanshyigikira nta kabuza impano yanjye izagaragarira Abanyarwanda.”
Ubwo yatangiraga gufasha uyu musore, King James yavuze ko “Njye uyu musore namubonyemo impano numva namushyigikira uko nshoboye. Si umuhanzi ngiye gukorera ‘management’ ahubwo nzamufasha uko nzashobozwa. Afite impano kandi nibaza ko abanyarwanda bazishimira ubuhanga bwe mu muziki.”
Zilha agiye kuba umuhanzi wa kabiri King James afashije mu buryo buzwi, cyane ko ari nawe warambitse ibiganza ku rugendo rwa Yverry mu muziki.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!