Kigali irimo abashyitsi benshi yitezweho gushyuha bikomeye mu mpera z’iki cyumweru kiri guherekeza amagare cyane ko shampiyona y’Isi yayo izarangira ku wa 28 Nzeri 2025.
Uko rero twiteze ibirori ni na ko benshi bibaza aho bazataramira muri ibyo bihe bizashyushya umujyi, ari na yo mpamvu IGIHE yiyemeje kukurangira ahantu hatandukanye ho gusohokera muri ibi bihe, ubundi amahitamo akaba ayawe.
Gen-Z Comedy
Abahanga bo kurya ibirori bahamya ko ubundi bitangira ku wa Kane w’icyumweru. Ni yo mpamvu kuri uyu wa 25 Nzeri mu Mujyi wa Kigali hategerejwe igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy.
Iki gitaramo uretse abanyarwenya biganjemo abo muri Gen-Z Comedy bari basusurutse abakunzi babo, byitezwe ko cyitabirwa n’umuhanzi Aime Uwimana uzwi mu ndirimbo zio kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw'Urubyiruko muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Tetero Solange, yatumiwe kuganiriza abazacyitabira.

Bensoul na Nviiri the Storyteller bagiye gutaramira i Kigali
Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki ngo igitaramo ‘World Champs Night Life’ kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare kibere muri Kigali Universe ku wa 27 Nzeri 2025.
Uretse Abanya- Kenya Bensoul na Nvirii the Storyteller bamaze kwemezwa ko bazacyitabira, abarimo Angell Mutoni, Shemi na Kid from Kigali batangajwe nk’abazafatanya na bo.

DJ Brianne agiye kwerekeza i Kampala
DJ Brianne uri mu bavanga imiziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali yatumiwe i Kampala mu gitaramo azakorerayo ku wa 26 Nzeri 2025.
Iki gitaramo azacurangamo kizabera ahitwa Paradigm Kampala, kikazacurangamo abandi bahanga mu bijyanye no kuvanga imiziki nka DJ Alisha, DJ Big Allan na DJ Jose mu gihe kizaba kiyobowe na Sheilah Gashumba.

Davis D azaba ataramana n’abakunzi be
Davis D uri mu bahanzi bamaze igihe bagezweho mu Rwanda ategerejwe mu gitaramo azataramanamo n’abakunzi be muri Padock Lounge iherereye Kicukiro ku wa 26 Nzeri 2025.
Aka kabari ubusanzwe kazwiho gutumira ibyamamare ndetse no gutegura ibirori byo kwidagadura ku bahasohokera, ni kamwe mu twateguye ibyo kwakira abashyitsi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’amagare.

Social Mula azaba ataramana n’abakunzi be
Social Mula uherutse gusohora album ye nshya, agiYe gutaramana n’abakunzi be batuye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Diaspora Stop Center Lounge iherereye Kabeza.
Uyu muhanzi azaba ataramana n’abakunzi be ku wa 26 Nzeri 2025 mu birori byo kwishimira icyumweru bamaze baryoherwa na Shampiyona y’Isi y’Amagare imaze iminsi ibera mu Rwanda.

Atmosfera ‘Intore Edition’
Ku wa 27 Nzeri 2025 muri Mundi Center hateganyijwe igitaramo kizahuza aba DJs batandukanye ariko by’umwihariko kikaba cyaranahujwe n’umuhamirizo w’Intore zizaba ziyobowe na Cyogere uri mu bamenyerewe mu Ishyaka ry’Intore.
Ni igitaramo kizacurangamo abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Lamper, DJ Tyga, DJ Kevin Klein n’abandi banyuranye.

Sunday Night Live yatumiwemo Sundiata
Abakunzi b’ibitaramo by’urwenya bashyizwe igorora mu mpera z’iki cyumweru kuko bateguriwe igitaramo ngarukacyumweru cyitwa ‘Sunday Night Live’ cyitabirwa n’abanyarwenya barimo Babou Joe, Michael Sengazi na Herve basanzwe basusurutsa ababyitabira.
Bitandukanye n’ibindi byabanje, igitaramo cyo ku wa 28 Nzeri 2025 gitegerejwe muri Kigali Universe cyatumiwemo umunyarwenya Sundiata wo muri Uganda, uyu akaba yaherukaga i Kigali mu 2023 ubwo yari yatumiwe na Mazimpaka Japhet wari wateguye igitaramo yise ‘Upcoming Diaspora’.



Ibitekerezo 0