Hari abakunda gutebya bati ‘uriya muntu afotora amafoto avuga’ aha baba bashaka kugaragaza ko afite ubuhanga bwihariye mu gufata amafoto agaragaza neza inkuru y’ibyo yafotoye.
Benshi babyita ubuhanga no kuba umuntu amaze igihe afata amafoto gusa ntidushobora kwirengangiza ko ari n’impano yo kumvisha no kurebesha umutima bituma ubona ibyo abandi batabona.
Umwuga wo gufotora umaze gutera imbere mu Rwanda kuko wavuye kuri ba gafotozi bakoreraga ibiceri ubu abahanga bakaba bawukoreramo amamiliyoni.
Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku mufotozi Nayituriki Seraphin wamamaye muri uyu mwuga nka Serrah Galos.
Uyu ni umusore w’Umunyarwanda wavutse mu 1995 ufite intego yo gukorera ubuvugizi abababaye abinyujije mu mafoto no kugaragaza ishusho nyayo ya Afurika.
Serrah yujuje imyaka igera ku icumi yinjiye mu mwuga wo gufotora, aho yatangiriye mu gufata amafoto y’ubukwe, inama, ibirori n’ibindi bitandukanye.
Icyakora uko yaguraga umwuga we ni ko yanagize igitekerezo cyo kwinjira mu bufotozi bukorera ubuvugizi abantu banyuranye.
Mu kiganiro na IGIHE yasobanuye uko yinjiye mu gufata amafoto akora ubuvugizi ku bababaye ndetse no kugaragaza ubuzima nyabwo bw’Abanyafurika by’umwihariko ababa mu byaro.
Ati “Nafashe amafoto y’ubwoko butandukanye haba ubukwe, inama, imideli n’ibindi. Ariko nk’umuntu ukunda abantu nubatse umubano wihariye n’abo mfotora.”
“Naje kubona ko ubumenyi mfite mu gufotora bushobora kugira umusanzu butanga mu mibereho y’abantu by’umwihariko nk’abahinzi, abanyeshuri n’abandi bakora imirimo ihindura ubuzima bw’abandi.”
Camera ya Serrah ikiraro cy’umukiro w’abababaye
Nakomeje kugaruka ku mwihariko w’amafoto afatwa na Serrah Galos n’inyungu atanga muri sosiyete ariko sinigeze mbisobanura ku buryo wabyumva neza.
Icyoroshye ni ugukoresha ingero z’imishinga uyu musore yakozeho aho yagaragaje inkuru zitandukanye mu mafoto zikaza guhindura ubuzima bw’imbaga.
Uyu ni we uherutse gufata amafoto yahinduye ubuzima bw’abanyeshuri bo mu Karere ka Kayonza aho bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri abafata amafato agaragaza imvune bagira bituma Umuryango Africa New Life, uhubaka ishuri ndetse bafasha abakomoka mu miryango ikennye kugerwaho n’amafuguro, ubuvuzi n’ibindi by’ibanze nkenerwa.
Uyu musore anibukirwa ku mafoto yafashe mu nkambi y’impunzi ya Mahama aho abagore bunganiwe mu bushobozi no kwiteza imbere na ‘Comic Relief na UNCDF’.
Si mu Rwanda gusa ahubwo ibikorwa by’uyu musore byaragutse bigera no mu bihugu byo hanze.
Kimwe mu bikorwa yakoze hanze y’u Rwanda na we yemeza ko cyamukoze ku mutima ni amafoto yafashe mu nkambi y’impunzi muri Sudani y’Epfo.
Ni amafoto avuga ko yafashwe binyuze mu mushinga wiswe ‘Build your own Buddy’ aho abayibamo bagaragaza ihungabana n’ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe bahuye na byo kubera intambara.
Nyuma yo gufata amafoto muri iyi nkambi byatanze umusaruro ukomeye kuko byakuruye abagiraneza bahise bahubaka ibitaro byita ku ndwara zo mu mutwe n’abaganga b’inzobere babafasha gusohoka mu mwijima barimo.
Serrah yavuze ko mu mafato afata ariho haturuka abafatanyabikorwa bajya guhindura ubuzima bw’abababye.
Ati “Abantu nkorana na bo baba bakora ibikorwa bitandukanye muri sosiyete niba ari ukubaka amashuri, kugaburira abana, gutanga ubufasha bugiye butandukanye.”
“Amafoto atuma umuntu uzatanga amafaranga amenya koko ko ibyo bintu bikenewe yamara no kuyatanga akanabona aho yakoreshejwe. Abantu bagahabwa ubushobozi, ubujyanama n’ibindi bizabafasha kwizamura batongeye gukenera inkunga.”
Ineza uyisanga imbere
Ushobora kureba amafoto ya Serrah ugatekereza ko birangirira mu bugiraneza gusa, nyamara nk’uko twabivuze haruguru gufotora ni umwuga mwiza kandi uha agatubutse abawukora.
Umunyarwanda ni we wivugiye ngo ‘Gira neza uzayisanga imbere’, bitewe n’abantu uyu musore yibandaho wabona ntawe ufite ubushobozi bwo kumwishyura ukibaza aho yungukira.
Serrah yavuze ko iyo imishinga itandukanye igize igitekerezo cyo gukorana n’abantu bo mu byaro bari muri cyiciro asanzwe yibandaho bamuha akazi kandi bakamuhemba agatubutse.
Ati “Inyungu ya mbere mbona ni ukubona amahirwe yo gukora ibintu nkunda. Ikindi kandi imiryango n’ibigo bikorera abaturage bihora bikenera amafoto bifashisha mu kwegeranya inkunga, bityo rero bampa akazi nkabafasha kugaragaza ibyo bakeneye binyuze mu mafoto.”
Yakoranye n’imiryango n’ibigo bitandukanye birimo Umuryango w’Abongereza ukora ibikorwa by’ubugiraneza Comic Relief, UN Rwanda, Apple,Help a Child, Women for Women, Gavi, Africa New Life, WIRED n’indi.
Uyu musore uhamya ko gufotora byatunga ubikora kinyamwuga yitanzeho urugero rw’uko byamufashije kwiyishurira icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.
Serrah nk’uwakuriye mu Rwanda rurimo ibyaro byinshi na we yabibayemo azi n’ibibazo bitandukanye byugarije abariyo ari cyo gituma ashyira imbaraga mu kuvugira abadafite kirengera.
Amaze imyaka icumi afotora avuga ko kimwe mu bimunezeza ari ukubona imbogamizi abantu bari bafite zikemutse biturutse ku mafoto yafashe. Aha niho ahera agira inama umuntu utangiye umwuga wo gufotora gukora ibifitiye sosiyete akamaro.
Serrah yakoze ibikorwa byo kwita ku gice cy’abari muri ubu buzima ahantu hatandukanye nko muri muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo aho abana bahoze mu gisirikare basubirizwa mu buzima, mu nkambi y’impunzi ya Wau muri Sudani y’Epfo, abagore bakora ubuhinzi muri Ghana, abahinzi b’ikawa b’i Karongi n’ahandi.



























Amafoto: Serrah Galos





Ibitekerezo 0