Abakobwa icumi bamaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga babikesha kwambara bakaberwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Kwambara neza ni kimwe mu bintu bituma umuntu agaragara neza kandi bihora bishakwa na benshi, iyo bigeze ku gitsina gore ho biba akarusho kuko bazwiho gukunda kugaragara neza imbere y’ababareba.

Buri gihe usanga abantu muri rusange bahangayikishijwe nuko bagaragara imbere y’abantu, buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo yambare neza. Ku bazwi ho, biba akarusho kuko kwambara neza ari kimwe mu bituma bakurikiranwa n’abatari bake.

IGIHE yabateguriye inkumi zimaze kuba ibyamamare kubera kurimba zikaberwa, aha higanjemo abagiye bamenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza n’ikimero biherekezwa n’imyambaro myiza bambara bigakurura abatari bake babakurikira ku bwinshi.

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo

Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, ari mu bakurikiranwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kimwe mu bikurura abatari bake gukurikira uyu mubyeyi ni ikimero cye.

Usibye kuba ari umugore w’ikizungerezi mu maso ya benshi, ni umwe mu bazwiho kurimba bakaberwa.

Shaddyboo umaze kwamamara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yaba mu Rwanda, mu karere no ku migabane inyuranye ahatuye abanyarwanda ari mu bazwiho kwambara neza kandi bakaberwa.

Usibye kuba azwiho kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, Shaddyboo ni umutetsi uherutse guhamya ko agiye kubigira umwuga akajya agaburira abantu ifunguro rye yise “Love on the plate”.

Shaddyboo ni umwe mu bakobwa bambara imyenda igezweho bigakundwa na benshi
Shaddyboo mu byo azwiho harimo kurimba akaberwa
Shaddyboo yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza n'ikimero cye gikundwa n'ibihumbi by'abamukurikira
Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo ni umwe mu binjiza amafaranga kubera imbuga nkoranyambaga

Kate Bashabe

Kate Bashabe usanzwe ari umunyamideli, ni umwe mu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga n’ikimero cye gikundwa n’abatari bake.

Ni umukobwa ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, ubucuruzi ndetse mu minsi yashize akaba yarasohoye indirimbo ‘You & I’ yahurijemo abahanzi b’ibyamamare.

Kwambara neza kwa Kate Bashabe ntabwo ari impanuka kuko afite n’iduka ryambika abantu yise Kabash fashion house.

Kate Bashabe imyamabarire ye ikunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga
Isuku igira isoko, Kate Bashabe kwambara neza kwe ntawe byatungura kuko acuruza imyenda igezweho
Kate Bashabe umwe mu bakobwa barimba bakaberwa
Uyu mukobwa w'umushoramari ari mu bambara bakaberwa bigakundwa n'abatari bake
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b'ikimero gikundwa na benshi unarimba akaberwa

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool

Isimbi Alliance wamenyekanye kubera gukina filime, yamamaye cyane mu yitwa Rwasa n’izindi zitandukanye.

Mu minsi ishize yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’umuraperi Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inkuru zatumye abakurikiranira hafi imyidagaduro barushaho guhanga amaso uyu mukobwa.

Isimbi ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, akanaba umwe mu bazwiho kurimba bakaberwa.

Usibye kuba ari mu bakobwa bakundirwa ikimero cye, ni umwe mu bambara bigakurura abamukurikira.

Isimbi Alliance uzwi muri filimi nyarwanda imyambarire ye ishimwa n'abatari bake
Isimbi uzwi nka Alliah Cool ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakundwa n'abatari bake kubera imyambarire ye
Imyambarire ye iri mu bikurura benshi mu bamukurikira

Miss Mutesi Jolly

Nyampinga w’uRwanda wa 2016, Mutesi Jolly yamenyekanye cyane ubwo yitabiriga irushanwa rya Miss Rwanda 2016, akaza kuryegukana.

Nyuma y’irushanwa uyu mukobwa yakomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibitekerezo byubaka umuryango nyarwanda akunze gutanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo bye byatumye ahangwa amaso n’abatari bake, gusa ni n’umwe mu bakobwa barimba bakaberwa mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Mutesi Jolly, ku mbuga nkoranyambaga agaragara mu myambaro myiza y'ubwoko butandukanye
Miss Mutesi yamenyekanye cyane mu kuba atanga ibitekerezo ku mbugankoranyambaga
Nyampinga w'u Rwanda 2018 imyambarire ye ishimwa na benshi
Ubusirimu bwa Mutesi Jolly mu myambarire ni ntashidikanywaho
Miss Jolly Mutesi ni umwe mu bazi kujyanisha

Mukasine Asinah wamenyekanye nka Asinah Erra

Mukasine Asinah wamenyekanye nka Asinah Erra mu muziki, yavuzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ubwo yari mu rukundo n’umuraperi Riderman.

Nyuma yo gutandukana Riderman, Asinah yinjiye mu muziki aho yavuzwe noneho byisumbuye n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Asinah ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko na we akaba akunze kugaragara mu myambarire ikurura abatari bake mu bamukurikira.

Ni umwe mu barimba bakaberwa by’umwihariko ku mafoto asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Asinah ni umwe mu bakobwa bagaragara nk'abasirimu muri Kigali
Mukasine Asinah uzwi nka Asinah Erra azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda
Kwambara neza kwa Asinah kujyana ko kuberwa bikurura abatari mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
Imyimbarire ya Asinah ikundwa n'abatari bake

Miss Uwase Raissa Vanessa

Uwase Raissa Vanessa yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2015, aho yegukanye umwanya w’igisonga cya mbere.

Ni umwe mu bahatanaga icyo gihe ukunze kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yakunze kugaruka mu itangazamakuru kubera inkuru z’urukundo rwe.

Uyu wemeranyije n’umunyamafaranga Putin Kabalu kubana akaramata, ni umwe mu bazwiho kurimba akaberwa ndetse kikaba kimwe mu bikurura abamukurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa ubundi abamuzi bose bahuriza ku kuba ari umukobwa w’umunyamugi ibi akabijyanisha n’imyambarire ye ikurura benshi mu bamukurikira.

Miss Uwase Raissa Vanessa
Uwase Raissa Vanessa igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015
Uwase Vanessa ari mu bakobwa bashimwa na benshi mu bamukurikira kubera imyambarire ye
Uwase Vanessa azwiho kwambara akaberwa
Uwase ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2015 ukunzwe n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga agakundirwa imyambarire ye ishimwa na benshi

Umuhoza Liliane wamenyekanye nka Lyly Liliane

Umuhoza Liliane yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Lyly Liliane, kwamamara kwe kwatewe n’amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwiza bwe.

Ibi byatumye abona akazi ko kwamamariza amasosiyete atandukanye yo mu Rwanda, umurimo yigeze kuvuga ko wamufashije cyane mu buzima bwe.

Kuba umwe mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bijyana no kuba ari mu bakobwa bambara neza kandi bakaberwa.

Kwambara neza akaberwa biri mu bimwongerera ibihumbi by’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram.

Liliane Umuhoza uzwi nka LyLy Liliane ari mu bakobwa bashimwa na benshi kubera imyambarire ye
Liliane, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragara kenshi yambaye imyenda myiza kandi ihenze
Uyu ni umwe mu bakobwa bambara bakaberwa
Imyamabrire ya Lyly Liliane ituma agaragara neza mu mboni z'abamukurikirana

Mbabazi Ange wamenyekanye nka Ange Bae

Mbabazi Ange cyangwa se Ange Bae, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto agaragaza ubwiza bwe akunze gusangiza abamukurikira.

Uyu mukobwa ubusanzwe azwi cyane ku iduka rye ricuruza imyenda y’abakobwa yaniyitiriye.

Ntabwo iyi myenda ayicuruza gusa kuko na we ayiyambikaho, ni umwe mu bakobwa bambara imyenda myiza kandi ifite agaciro bigakurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ange Bae ari mu bakobwa bafite abafana benshi babikesha kwambara neza
Ikimero cye kiri mu bituma arimba akaberwa
Imyambarire ya Ange Bae ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga
Mbabazi Ange kwambara neza si ibyo ashakisha kuko acuruza n'imyenda igezweho muri Kigali

Miss Muyango Claudine

Miss Muyango yamenyekanye ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2019 akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto kurusha abandi. Uyu mukobwa ni umwe mu bazwiho kugira amafoto meza ku mbuga nkoranyambaga.

Kwamamara kwe kwarushijeho kwiyongera ubwo yatangiraga gukundana n’umukinnyi Kimenyi Yves wa Kiyovu sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Muyango ni umwe mu bakobwa bambara bakaberwa bigakurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Imyambarire ya Muyango ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga
Muyango agaragara mu myambaro itandukanye kandi ihenze
Muyango wahembewe kuberwa n'amafoto muri Miss Rwanda ni umwe mu bambara neza bakanabikundirwa ku mbuga nkoranyambaga
Muyango uberwa n'amafoto, imyambarire ye ibimufashamo
Muyango wabaye umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2019 aberwa bikomeye n'imyambaro

Nkurunziza Agnes uzwi nka Aggy

Nkurunziza Aggy yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranya mbaga aho usanga akurikiranwa n’ibihumbi by’abantu bakururwa n’amafoto aba yashyizeho agaragaza ubwiza bwe ndetse n’imyambarire ikunze kumuranga.

Uyu mukobwa uzwiho kugira imiterere ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu barimba bakaberwa.

Kuba yambara neza nta gitunguranye kirimo kuko asanzwe afite iduka ry’imyenda myiza, bimwe mu bituma na we yambara neza bikurura abatari bake mu bamukurikira.

Ikimero n'imyambarire myiza biri mu byongerera Nkurunziza Aggy abamukurikira
Nkurunziza afite iduka ricuruza imyenda myiza
Nkurunziza Aggy ni umwe mu bakobwa bambara neza i Kigali

Aba kimwe n’abandi benshi tutarondoye muri iyi nkuru ni bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara barimbye bakaberwa.

Iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo bwite cy’umwanditsi, na we ushobora kuba hari ukundi ubibona gutandukanye, ibitekerezo byanyu nk’ubusanzwe bihabwa agaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .