00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatarazibyinnye barasibye! Meddy yamaramaje mu gakiza ashyira iruhande iby’umuziki w’Isi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 July 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Ushobora kuba warifashishije imitoma ubwira uwo wabengutse ko uzamukunda ‘Akaramata, bikarenga ‘Igipimo’ ukamubera Inkoramutima cyangwa mu mubano wanyu haba hajemo agatotsi ukamubwira ko iby’urukundo ari ‘Amayobera’ akwiriye kwihangana.

Ubwo abo mu kigero cyanjye bahise basubira mu myaka ya 2009, tubyina indirimbo z’umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, wari uwinjiranyemo amashagaga adasanzwe.

Ab’ejo nabo baramuzi cyane muri ‘My Vow, Queen of Sheeba’ n’izindi!

Wabyakira gute uramutse umenye ko uyu muhanzi agiye guhagarika umuziki akigira gukora muri banki cyangwa ahandi hantu hatazatuma yongera gukora mu nganzo ngo ahogoze muri ya mitoma yatumaga urwawe n’uwawe rukomera?

Niba byagutungura uragirwa inama yo gutangira kwiga ijambo ry’Imana, gusoma Bibiliya, kwiga indirimbo zo mu gitabo kugira ngo ajye abasha gutera wikirize.

Ni ukuvuga ngo ushobora kutazongera kumva Meddy mu ndirimbo zisanzwe [ibizwi nka Secular music], akajya aririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu bihe bitandukanye Meddy yagiye atangaza ko gutangira umuziki we byahereye mu rusengero, aho yaririmbaga muri korali z’abana.

Yigeze kubwira IGIHE ati “Indirimbo ya mbere naje kwiga gucuranga yari Redemption Song ya Bob Marley mbyigishijwe na mama umbyara, icyo kintu sinshobora kuzacyibagirwa. Kuva icyo gihe nkunda umuziki bitavugwa nza kujya muri korali yabana”

Yavuze ko ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya "Justified" ryo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza, yaririmbanaga n’abandi bahanzi nyarwanda nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick .

Kuba yaratangiriye umuziki mu rusengero yongeye kubishimangira mu 2019, ubwo aheruka gukorera igitaramo mu Rwanda, aho yongeye kugirana ikiganiro kihariye na IGIHE.

Ati “Byari ibintu bisekeje cyane! Twari dufite itsinda ry’abasore batatu, umwe yitwaga Eddy nanjye nkitwa Meddy; hari n’uwitwaga Benjamin we yari yariyise Benny.”

Yakomeje agira ati “Tujya muri Studio dukora indirimbo yo guhimbaza Imana ariko icyo gihe hari hagezweho izigenda nk’inzayirwa natwe n’icyo cyari kiri mu mutwe.”

Ikiganiro Meddy aheruka kugirana na IGIHE avuga ko yatangiriye mu rusengero:

Mu rugendo rwe mu muziki usanzwe yakoraga, Meddy ntabwo yajyaga yiburira kuko yanyuzagamo agakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri izi umuntu yavuga Ngirira ubuntu, Jambo yakoranye na The Ben na Ntacyo nzaba yakoranye na Adrien Misigaro.

Kuri ubu amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba agiye gukora mu buryo buhoraho umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni ibintu byatangiye kuvugwa muri Nyakanga 2021, ubwo yatangazaga ko yakiriye agakiza.

Icyo gihe abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Mperutse kubwira inshuti zanjye ko nahindutse zigira ngo ndikinira. Mu by’ukuri Yesu yampinduriye ubuzima. Ubu ndi kugendera mu nzira y’urukundo n’amahoro.”

Yamaramaje, asubiye mu rusengero

Amakuru akomeje guhamya ko Meddy yamaze guhagarika gukora umuziki usanzwe ubu akaba yarihebeye uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi ndetse ufatwa nk’itara ry’umuziki w’u Rwanda, hari amakuru menshi amuganisha mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, icyemezo bivugwa ko yafashe nyuma yo kurushinga.

Aya makuru nyirayo atarahamiriza abakunzi be amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga ari nako IGIHE igerageza gukusanya ibimenyetso by’uko yaba ari impamo.

Umuntu wa mbere wo gushakiraho amakuru mpamo y’iyi nkuru yari Meddy ariko mu bihe bitandukanye twagerageje kumuvugisha, ntabwo byadukundiye.

Icyakora amakuru ava mu nshuti ze ahamya ko uyu muhanzi yamaze gufata icyemezo cyo gusezera ku muziki usanzwe ubu akaba yaramaze kwinjira mu wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umwe mu nshuti ze za hafi twabashije kuganira nawe yaduhamirije ko Meddy yamaze gusezera mu muziki usanzwe, ahamya ko uyu muhanzi yamwibwiriye ko agiye kujya akora uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Ndabizi neza ntabwo Meddy azongera gukora umuziki usanzwe, yihebeye uwo kuramya no guhimbaza Imana. Ubu byanagorana kumubona mu gitaramo aririmba indirimbo zisanzwe.”

Uretse uyu waduhaye amakuru, IGIHE yaje kumenya ko hari umushoramari uherutse gutumira Meddy i Burayi ariko birangira yanze kujyayo kubera ko atashakaga kuririmba indirimbo zisanzwe.

Uyu mushoramari yavuze ko yahaye Meddy amafaranga meza kugira ngo yitabire igitaramo yari yateguye cyagombaga kuba mu minsi mike iri imbere ariko uyu muhanzi amubera ibamba.

Undi twamenye ni umushoramari w’i Kigali wifuje ko Meddy yakwitabira igitaramo cye ndetse anamwizeza kumuha amafaranga meza, bapfa y’uko uyu muhanzi adashaka kongera kujya ku rubyiniro aririmba indirimbo zisanzwe.

Uyu yanabwiye Meddy ko niba abishaka iki cyaba igitaramo cye cya nyuma cy’indirimbo zisanzwe akanasezera ku bafana ariko biranga biba iby’ubusa.

Meddy igisubizo aha uwo ariwe wese umutumiye mu gitaramo, ni uko we yafashe icyemezo cyo kutazongera kuririmba indirimbo zisanzwe akabamenyesha ko akazi yafata ari ako kuririmbira abantu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Hari amakuru avuga ko Meddy yabaye ahagaritse umuziki usanzwe akihebera uwo kuramya no guhimbaza Imana
Meddy amaze iminsi yanga akazi ko kuririmba mu bitaramo bisanzwe agatanga amabwiriza ko bisaba kuba ari igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .