00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Abantu benshi bifuje ko napfa”, Khalfan wakangaranyije benshi atwarwa mu isanduku

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 10:04
Yasuwe :

Khalfan yakangaranyije abatari bake ubwo yajyaga ku rubyiniro bamutwaye mu isanduku y’abapfuye mu gitaramo cyasoje irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018.

Uyu muraperi uri mu bakunzwe muri iki gihe mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, aheruka gukora agashya ajya kuririmba atwawe nk’umurambo mu isanduku, ibintu byakangaranyije abatari bake.

Yaje bamutwaye mu isanduku yera, mbere y’uko avamo hasohotsemo inuma yera indi ntiyahita iguruka amaze kwicara nayo arayifata arayijugunya ifata ikirere ariko ntiyajya kure kuko yahagaze ku byuma byari byubatse urubyiniro.

Ibyo Khalfan yakoze ni agashya kihariye mu twakozwe twose mu Rwanda. Mu bindi bihugu hari abahanzi bagiye baririmba bari mu isanduku ariko nabyo bigateza impaka.

Mu 2013, umuraperi La Fouine yakoze amashusho y’indirimbo yise ‘Quand je partirai’[Umunsi nzapfa] aryamye mu isanduku agerageza gushushanya uko bizaba byifashe umunsi azapfira; iyi ndirimbo igisohoka yavuzweho cyane ndetse amafoto y’ifatwa ry’amashusho akijya hanze hari abakwirakwije impuha ko uyu muraperi yapfuye.

Mu gusobanura icyatumye aza mu isanduku mu gitaramo, Khalfan avuga ko “Abantu benshi bifuje ko napfa bakarenzaho itaka, gusa turi mu bushake bw’Imana, nta n’umuntu wamenya icyo uzaba usibye Allah.”

Ibyo yakoze, abenshi babifashe nk’ubukunguzi cyangwa kwisurira urupfu, gusa Khalfan we yemeza ko nta kidasanzwe yakoze ahubwo ngo yagaragazaga ko urupfu ari ikiraro kigeza abantu mu ijuru keretse abatarishaka.

Khalfan yazanywe ku rubyiniriro ari mu isanduku ishyirwamo imirambo

Yagize ati “Nta muntu nzi wigeze aza mu isanduku ngo bavuge ngo ni ugukungura. Abanyarwanda bahambaga mu ngobyi, noneho reka tugaruke ku muco, cyangwa reka tuvuge n’ibinyamahanga, Yesu yarazutse ku munsi wa gatatu arangije inuma zaraje zigaragaza ko ari umwuka wera abasigiye ndetse n’igihe ajya kubatizwa, noneho ni nayo mpamvu nanjye naje mu mva, abantu benshi bagize ubwoba.”

Yongeyeho ati “Njyewe mwagiye muvuga ngo mukunda Hip Hop, murashaka no kubona abantu basa nayo, niba ari njyewe kuki mushaka gushakira kure?”

Nyuma yo kuririmba nabwo ababyinnyi ba Khalfan n’abandi bamuherekeje muri iki gitaramo bamusubije mu isanduku baramuterura baramujyana.

Abasore b'intarumikwa ni bo bari bateruye isanduku irimo Khalfan
Yavuye isanduku yambaye imyenda yera hose
Ku isura umujinya wari wose, maze abwira abafana ati "sinigeze menya ko uyu munsi nzaba ndi hano gutya"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .