Iki kizamini bakoze cyari kigizwe n’ibibazo bitatu. Icya mbere kigira kiti “ni gute irushanwa rya Miss Rwanda ryafasha mu kuzamura ubukangurambaga bwa Visit Rwanda?

Icya kabiri kibaza akamaro ka Miss Rwanda nk’urubuga rufasha abakobwa, naho icya nyuma kibaza ngo ni gute wiyungura ubumenyi butari ubwo mu ishuri kandi bigufasha gute mu gutera imbere?

Nyuma y’iki kizamini abakobwa bose bategereje kuza kumenya ugomba gutaha nyuma yo guhitamo 12 bagitsinze biyongera kuri batanu bari imbere mu majwi; hanyuma babiri basigaye hashakwemo utaha nyuma y’itora rikorwa na bagenzi be.

Kuri iki Cyumweru, aba bakobwa bari bakoze ikizamini cyo kuvugira mu ruhame ari nacyo cyatumye Higiro Joally asezerwa rugikubita.

Muyango Uwase Claudine yitegura gutangira ikizamini
Muyango Uwase Claudine yitegura gutangira ikizamini
Teddy Kaberuka niwe watanze ikizamini
Teddy Kaberuka niwe watanze ikizamini
Uwagiraga ikibazo yabazaga Kaberuka wagenzuraga uko bakora
Uwagiraga ikibazo yabazaga Kaberuka wagenzuraga uko bakora
Uwihirwe Yasip Casimir yabanje gusa n'uwiragiza Imana mbere yo gutangira gusubiza ibibazo
Uwihirwe Yasip Casimir yabanje gusa n'uwiragiza Imana mbere yo gutangira gusubiza ibibazo
Abakobwa bose uko ari 19 bari gukora ikizamini
Abakobwa bose uko ari 19 bari gukora ikizamini

Amafoto: Muhizi Serge