Ni abakobwa babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, ahasuzumwe imishinga, ubwiza n’umuco w’abagera kuri 117.

Abakobwa 29 batoranyijwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, biyongereye kuri 51, batoranyijwe mu Majyaruguru, Amajyepfo, u Burengerazuba n’u Burasirazuba.

Abakobwa 117 ni bo banyuze imbere ya Umurerwa Evelyne, Miss Mutesi Jolly na Munyaneza James, bagenda bagaragaza imishinga yabo, nyuma haza gutoranywamo 29.

Ni ukuvuga ko aba bakobwa bose uko ari 70 bazahatanira kujya mu mwiherero mu birori biteganyijwe kuba ku wa 26 Gashyantare 2022.

UKO IJONJORA RY'IBANZE RYA MISS RWANDA RYAGENZE MURI KIGALI

18:45: Igikorwa cyo gushaka abahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda cyarangiye abakobwa 29 ari bo batoranyijwe.

– Abakobwa batorewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022

– Ruzindana Kelia [No 69]

– Isimbi Habiba [No 10]

– Dushime Ingrese Clara [No 68]

– Kundwa Brandine Dusabemungu [No 108]

– Marlene Uwimana [No 66]

– Mizero Rarfine [No 115]

– Gatesi Renita [No 62]

– Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [No 111]

– Mugiraneza Benitha [No 55]

– Uwikuzo Marie Magnificat [No 97]

– Umutoniwase Fredda [No 47]

– Mutabazi Isingizwe Sabine [No 31]

– Saro Amanda [No 38]

– Utuje Nice Kellia [No 84]

– Kayumba Darina [No 36]

– Uwimanzi Vanessa [No 81]

– Ingabire Gaudence Pamela [No 8]

– Byiringiro Sandrine [No 72]

– Ishimwe Stacy Agray [No 9]

– Bahali Ruth [No 78]

– Isaro Marie Kelia [No 19]

– Uwagaga Aslah [No 73]

– Iradukunda Christan [No 35]

– Umutesiwase Rauda [No21]

– Uwase Rugamba Glona [No 25]

– Munganyinka Jessica [No 80]

– Kalila Leila Franca [No 32]

– Urusaro Kabagamba Lisa [No 23]

– Ineza Keissa [No 24]

Ibisabwa kugira ngo wemererwe guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022

Ni ku nshuro ya Kabiri irushanwa rya Miss Rwanda ribaye mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, aho Rwanda Inspiration itegura iri rushanwa igendera ku mabwiriza n’inama zitangwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda.

Umwaka wa 2021, amajonjora yo gushaka abahagararira Intara n’Umujyi yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu bitari bimenyerewe kuko ari ubwa mbere ubu buryo bwari bukoreshejwe kuva iri rushanwa ryabaho.

Ni uburyo bwashyizweho, aho abakobwa bifataga amashusho basobanura imishinga yabo n’ibindi biberekeyeho, bakabyoherereza abategura irushanwa na bo bakabishyikiriza Akanama Nkemurampaka.

Muri uyu mwaka ariko amajonjora ari gukorwa abakobwa bahatana bitabira iki gikorwa gusa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarakajijwe haba mu kugabanya umubare w’abakozi bashinzwe gutegura iri rushanwa, umubare w’abanyamakuru n’abaherekeza abitabira irushanwa.

Ikindi kintu gikomeye muri iri rushanwa ni uko mu bantu bose bagera ahabereye ijonjora, nta wemerewe kuba atarakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye kandi buri wese akerekana igisubizo cy’uko atayirwaye mu bipimo biba byafashwe mu gihe cy’amasaha atarenze 24.

Ku mukobwa witabira irushanwa uretse kuba yarakingiwe ndetse yipimishije Covid-19, hari ibindi bisabwa kugira ngo yitabire Miss Rwanda ari naryo rikomeye ry’ubwiza ribarizwa mu gihugu.

Uwiyandikisha asabwa ikimuranga nk’Umunyarwanda (indangamuntu cyangwa pasiporo); afite imyaka hagati ya 18-28; yararangije amashuri yisumbuye; avuga neza Ikinyarwanda cyangwa urundi rurimi rukoreshwa mu Rwanda nk’Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Agomba kuba ari umukobwa, atarabyaye. Ikindi kandi asabwa kuba yiteguye kutazakora ubukwe cyangwa gushaka mbere y’uko umwaka urangira [ni ukuvuga umwaka amara yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda].

Bitandukanye no mu myaka yashize aho uwiyandikisha yasabwaga kugira uburebure n’ibilo bisabwa, [apima nibura ibilo 45 na metero 1.70 kuzamura] uyu mwaka iyo ngingo ntiyarebweho gusa akaba agomba kugira ibilo bihuye n’uburebure afite [Body Mass Index (BMI)].

– Hategerejwe kumenyekana abahagararira Kigali muri Miss Rwanda 2022

Nyuma yo kwakira abakobwa bose no kubabaza ibyerekeje imishinga yabo, abagize Akanama Nkemurampaka ari bo Miss Mutesi Jolly, Munyaneza James na Umurerwa Evelyne bagiye kwiherere bateranye amanota mbere yo gutangaza abemerewe gukomeza mu kindi cyiciro muri Miss Rwanda 2022.

17:35: Ineza Aimée Sabine [No 117] ni we mukobwa wa nyuma wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ati “Duteje imbere ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda nabonye byakemura ibibazo byinshi urubyiruko rufite.”

Ni umushinga avuga ko wakemura ibibazo birimo ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inda zitateganyijwe ziterwa abakobwa n’ibindi.

17:30: Shukulu Solange [No 116] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ikinyamakuru cye kizafasha mu kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we uzafasha urubyiruko rwose kuba rwakwiteza imbere rukarenga ibibazo bitandukanye ruhura nabyo.

17:26: Mizero Parfine [No 115] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

17:24: Ishimwe Imelde [No 114] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

17:22: Ishimwe Pascaline [No 113] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo guhashya amakimbirane yo mu miryango.

Uyu mukobwa yavuze ko azabikora ahereye mu mashuri yisumbuye akajya atanga ibiganiro byigisha urubyiruko uko birinda amakimbirane, bakazakura ari ababereye umuryango.

Ishimwe avuga kandi ko hari n’ubundi buryo azakoresha burimo ubukangurambaga azajya afatanyamo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

17:21: Kirenzi Umulisa [No 112] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Umushinga we ni uwo gutanga ubuvuzi bwa kanseri.

17:15: Bahenda Umurerwa Arlette [No 111] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, bakaba bakorerwa ubuvugizi.

Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka, yamubajije niba koko umushinga we ari mwiza ku buryo yumva anawujyanye muri banki yamuha inguzanyo.

Uyu mukobwa wifashishije umugani w’ikinyarwanda uvuga ko ‘ukurusha umugore mwiza aba akurusha urugo’ yashimangiye ko umushinga we ari mwiza kuko wafasha abaturage by’umwihariko abafite ibyo bibazo by’indwara zo mu mutwe.

Abaterankunga baherekeje Miss Rwanda 2022

Uko imyaka yigira imbere, ni ko abashoramari babona Miss Rwanda nk’irushanwa ryo gushoramo amafaranga, ibi bikagaragazwa n’uburyo nta mwaka w’ubusa ritunguka abaterankunga bashya.

Mu myaka yashize Miss Rwanda yaterwaga inkunga n’abarimo Banki ya Kigali, Africa Improved Foods, Kaminuza ya Kigali, Bella Flowers, Hyundai na Volcano Ltd.

Hari kandi Laboratwari y’Igihugu itanga serivisi zo gupima ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Forensic Laboratory, Umuryango Uharanira Guteza imbere Ubuzima, HDI, n’abandi.

Muri uyu mwaka wa 2022, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Ltd, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya Primus, rwinjiye mu batera inkunga iri rushanwa.

Undi mufatanyabikorwa mushya Miss Rwanda yungutse ni Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Gaming.

Harimo kandi Ikigo cya Smart Design Ltd gikora ibijyanye no kwandika ku bikoresho bitandukanye birimo n’imyambaro, ibikombe, gufasha abakeneye gutanga impano bijyanye n’ibyifuzo byabo.

Muri aba baterankunga, buri wese agenda atanga uruhare rwe kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza no kwaguka.

Nka Kaminuza ya Kigali, itanga buruse ku bakobwa baba babashije kujya mu mwiherero mu gihe Banki ya Kigali, ifasha mu guhemba umushinga uba wahize indi.

Ni mu gihe Hyundai ari yo itanga imodoka ku mukobwa uba wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, aho muri uyu mwaka azahabwa Hyundai Venue igura hagati y’ibihumbi 18$ na 22$; mu mafaranga y’u Rwanda ni hagati ya miliyoni 18 Frw na 22 Frw.

17:13: Usanase Larissa [No 110] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukorera ubuvugizi abana batagize amahirwe yo kurererwa mu miryango yabo. Ni abana avuga ko usanga batitabwaho, bagakoreshwa imirimo ivunanye.

Uyu mukobwa yavuze ko yajya asura abo bana muri iyo miryango akabaganiriza ariko akanaganira n’inzego zishinzwe kubitaho.

17:11: Iyashona Melissa [No 109] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gufatanya n’abayobozi batandukanye mu guhashya amakimbirane yo mu miryango.

Iyashona yavuze ko azibanda cyane mu bice by’icyaro.

17:10: Kundwa Blandine Dusabemungu [No 108] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo kurandura inda ziterwa abangavu.

17:05: Umutoniwase Nadia [No 107] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ni umushinga wo gutanga amahugurwa y’amezi atandatu ku bana barangiza amashuri yisumbuye kugira ngo bajye bagira ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo cyangwa bihangire imirimo.

Ati “Ni uburyo bwo gufasha abakobwa barangije imirimo, tukabaha amahugurwa abafasha kwiteza imbere, binyuze mu mahugurwa tubaha.”

Uyu mukobwa yitanzeho urugero avuga ko nawe yarangije amashuri yisumbuye akajya gushaka akazi ariko akagongwa n’icyo kibazo cyo kuba atarahawe amahugurwa amufasha kuba yashyira mu bikorwa ibyo yize.

Umutoniwase yahawe NO n’abagize Akanama Nkemurampaka bose nyuma yo kunanirwa gusobanura neza umushinga we n’ikibazo uje gukemura.

17:03: Umutoniwase Nadia [No 106] yageze imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka.

17:00: Isimbi Nicia Divine [No 105] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukorera ubuvugizi abana barwaye indwara ya ‘Autisme’.

Autisme ni ubumuga bamwe bavuga ko ari uburwayi, ni ikibazo cy’imyitwarire idasanzwe gikunze kugaragara ku bana bato ariko benshi mu babyeyi ntibamenye ibyo ari byo.

Isimbi yavuze ko azakora ubukangurambaga agakangurira ababyeyi kwita kuri abo bana kuko n’ubwo baba bafite ubwo burwayi nabo ari abana nk’abandi.

16:56: Umutoni Natasha [No 104] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gufasha abana bafite ibibazo byo kuba baragiye mu mihanda bitewe n’imiryango yabo.

Yavuze ko kugira ngo umwana ave iwabo ajye mu muhanda biterwa n’ibibazo baba bafite mu miryango ndetse n’ubukene.

16:54: Kayitesi Alice [No 103] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza urubyiruko kwiga imyuga.

Yavuze ko azakora ubukangurambaga buzenguruka intara zose ashishikariza urubyiruko kwiga imyuga bityo bakihangira imirimo.

16:53: Uwineza Joyeuse [No 102] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukora urubuga rwa Internet ruzajya ruhuza abafite imishinga ikiri mu bitekerezo n’abashobora kubafasha kuyishoramo imari kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

16:49: Rubakisibo Melissa [No 101] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Afite umushinga wo gufasha abageze mu zabukuru, bafashwa mu mirimo yabo ya buri munsi irimo guteka, amasuku

Miss Mutesi Jolly yamubajije uko azakemura iki kibazo ati “Ikibazo ufite ni ugufasha abantu bakuze imirimo yo mu rugo? Uzabikemura ute? Ko ari hatari?”

Uyu mukobwa utabashije gusobanura umushinga we yahawe NO eshatu n’abagize Akanama Nkemurampaka.

16:45: Ingabire Grace [No 100] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

16:43: Mahoro Mukundwa Anet [No 99] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa usanzwe ari umukuru w’urubyiruko mu mudugudu atuyemo avuga ko icyo yakora abaye Nyampinga w’u Rwanda yafasha urubyiruko kwihangira imirimo ahereye ku kuboha uduseke n’imisambi.

Avuga ko nk’abakobwa by’umwihariko byabafasha kuba batatwara inda zitateganyijwe.

16:40: Umuhire Gisèle [No 98] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Miss Mutesi Jolly yabanje kumubaza mu bintu bitatu bigenderwaho [ubwiza, ubwenge n’umuco] hatorwa Miss Rwanda niba abyujuje.

Uyu mukobwa yahise avuga ko abyujuje byose.

Umushinga we ni uwo gushishikariza urubyiruko gutera ibiti by’imbuto ziribwa.

Umuhire avuga ko imbuto zigira akamaro ku bana n’imiryango muri rusange ari nayo mpamvu yatekereje uyu mushinga.

16:35: Uwikuzo Marie Magnificat [No 97] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gushishikariza abakobwa kwiga ubumenyi, imibare n’ikoranabuhanga.

16:33: Umutoniwase Sandrine [No 96] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo guteza imbere abana bo mu byaro bakaba bakora ubuhinzi bujyanye n’igihe.

16:30: Uwanyirigira Josiane [95] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa waje yakererewe ndetse asanga nimero ye yarenzweho yahawe amahirwe.

Abajijwe impamvu yabyo, yavuze ko yari amaze igihe arwaye ariko yihanganye akaza.

Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo utazi umwanzi asiga umubiri. Nari maze iminsi ndwaye ariko navuze ngo ngomba kuza.”

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya inda ziterwa abangavu no kubigisha kumenya ubuzima bwabo bw’imyororokere.

– Kigali iri hejuru mu bwitabire!

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022. Icyo gihe igikorwa cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri iyi ntara ibarizwamo imisozi miremire y’Ibirunga hari hiyandikishirije abakobwa 51, muri bo 43 ni bo bashoboye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka; icyenda aba aribo batoranywa nyuma yo gushimwa ubwenge, umuco n’ubwiza.

Ku wa 30 Mutarama 2022, habaye igikorwa cyo gutoranya abagombagaga guhagararira Uburengerazuba.

Abakobwa 51 bo mu turere turindwi tugize iyi ntara ni biyandikishije nk’abazitabira ijonjora rya Miss Rwanda 2022, gusa 34 ni bo babashije kugera imbere y’Akanama Nkemurampaka. Abakobwa icyenda ni bo batsindiye guhagararira u Burengerazuba.

Ku wa 5 Gashyantare 2022 habaye ijonjora mu Majyepfo. Icyo gihe muri iyi ntara 82 ni bo bari biyandikishije baturutse mu turere tuyigize, gusa 47 nibo babashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Huye. Icyenda nibo babashije gutambuka.

Iki gikorwa giheruka kubera mu Burasirazuba. Cyabaye ku wa 6 Gashyantare 2022. Abakobwa 14 batoranyirijwe guhagararira iyi ntara.

Ni abakobwa babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, nyuma yo gusuzuma imishinga, ubwiza n’umuco w’abagera kuri 76 hari hiyandikishije abagera kuri 98 mu gihe abageze ahabereye ijonjora ari 78.

Abakobwa 41 ni bo bamaze gutoranywa mu ntara zitandukanye hategerejwe abava muri Kigali. Uyu mujyi ugereranyije n’izindi ntara ufite umubare uri hejuru mu bwitabire muri iri rushanwa.

Uyu mwaka hari hiyandikishije abakobwa 191 mu gihe 117 aribo babashije kugera aho ryabereye.

16:24: Agasaro Iriza Annick [No 94] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gufasha abana bahanga udushya by’umwihariko akaba azibanda ku bana bo mu cyaro baba barahanze udushya ariko ntibabone uko bagaragaza utwo dushya.

16:20: Bazimya Kelia [No 93] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gufasha abana bo mu mihanda by’umwihariko ababa baravutse ku bakora uburaya n’abarwaye Sida.

Bazimya yavuze ko umushinga we yanatangiye kuwushyira mu bikorwa aho afasha ababyeyi b’abana bavutse ku bagore badafite abagabo n’ababyariye iwabo.

16:16: Uwase Patience [No 92] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

16:15: Nyabunyana Rhona Élysée [No 91] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya inda ziterwa abangavu no kubarinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato.

-* Imyaka itatu irashize Kigali yiharira amakamba ya Miss Rwanda

Kuva mu 2019 Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka. Uyu mukobwa yakuyeho nyirantarengwa kuko ni we wa mbere watowe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali wabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Kuko Bahati Grace watowe mu 2009 na Mutesi Kayibanda Aurore wa 2012 bose baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Akiwacu Colombe wambitswe ikamba mu 2014 akava mu Burasirazuba, Kundwa Doriane wabaye Nyampinga mu 2015 ava i Musanze, Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane batowe mu 2016, 2017 na 2018 bose batorewe i Rubavu mu Burengerazuba.

Mu 2020 amateka yongeye kwisubiramo nabwo Nishimwe Naomie yongera kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda aba uwa kabiri. No mu mwaka ushize Ingabire Grace wegukanye iri Kamba yari yiyamamarije mu Mujyi wa Kigali.

16:14: Ingabire Sonia [No 90] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko aramutse yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yashyira mu bikorwa umushinga we ugamije gufasha urubyiruko gukuraho imbogamizi zituma rwitinya ntirwihangire imirimo.

16:13: Bukuru Josee [No 89] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro impano zabo.

Uyu mukobwa yavuze ko azakora ubukangurambaga ndetse akifashisha itangazamakuru mu gushakisha impano z’abakiri bato abinyujije mu marushanwa ngarukamwaka azashyiraho.

16:10: Uwase Carine [No 88] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Afite umushinga ugamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere cyane cyane urwagize ibibazo by’ubuzima rukaba ruri mu mihanda ku buryo rwavamo rukihangira imirimo.

Uyu mukobwa yavuze ko impamvu azarushishikariza guhanga umurimo ari uko na we yabikoze akaba yarabashije gukora inkweto.

16:09: Nikuze Kevine [No 87] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa afite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo ‘bwazimiye’.

Nikuze yatanze ingero z’ahantu nyaburanga hatabyazwa umusaruro nko ku Rutare rwa Kamegeri n’ahandi. Avuga ko azashishikariza abantu kujya bahasura.

16:05: Mupenzi Shakirah [No 86] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gushishikariza abagore kugana ikoranabuhanga.

16:00: Ururabo Sumaya [No 85] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni ugukangurira abagore kwihangira imirimo bahereye ku gishoro gito.

Umushinga we ngo uzajya ubafasha kwihangira imirimo badakeneye kuba bafite ubwenge cyangwa kuba barageze mu mashuri.

Uyu mukobwa na we yavuze ko arangije amashuri yisumbuye yagize umuhate wo kwihangira umurimo akaba acuruza ‘capati’.

15:58: Utuje Nice Kelia [No 84] yakandagiye imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko umushinga we ari uwo kongerera ubushobozi abana b’abakobwa n’urubyiruko muri rusange ariko abashishikariza kubungabuna ibidukikije.

15:55: Gahamanyi Blonde [No 83] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gukundisha abantu umuco wo kwandika ibitabo.

Ati “Nzajya nkangurira abantu kwandika ibitabo Nyarwanda no kugira umuco wo gusoma ibitabo.”

Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.

15:50: Uwimanzi Vanessa [No 81] ni we wari ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari ujyanye n’ubutabera ashishikariza abantu kwifashisha ubuhuza aho kujya mu nkiko.

Uwimanzi yavuze ko ubuhuza bwakemura ibibazo byinshi birimo no kugabanya abantu bajyanwa muri gereza.

Ni umushinga azakora afatanyije na Minisiteri y’Ubutabera. Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

15:45: Munganyinka Jessica [80] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni ujyanye n’uburezi yimakaza guhanga udushya no kuba abana bajya bagira uruhare mu masomo biga.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

15:42: Kyarisiima Naome [No 79] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni ukugabanya abakobwa bava mu cyaro bakajya gukora akazi ko mu rugo.

15:40: Bahali Ruth [No 78] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kongerera ubushobozi abagore n’urubyiruko by’umwihariko urubarizwa mu bikorwa by’ubuhanzi.

15:39: Munezero Judith [No 77] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gushishikariza abantu kwizigamira.

Uyu mukobwa gusa ntabwo yabashije kuwusobanura neza. Byatumye abagize Akanama Nkemurampaka bamuha NO bose.

15:37: Batamuriza Diane [No 76] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza abantu kumenya no kwita ku bantu bafite indwara n’ibibazo byo mu mutwe.

Yavuze ko ubukangurambaga bwe azabukorera mu bigo by’amashuri ahereye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa yahawe YES imwe na NO ebyiri.

15:34: Mutesi Peace [No 75] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga yise ‘Kura Rwanda’ wo kurwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi.

Ni ibintu ashingira ku kuba ari ikibazo gihangayikishije igihugu muri rusange.

Kuri we ngo azajya atanga inkoko ku miryango ifite ikibazo cy’imirere mibi kugira ngo iyo nkoko nitera amagi abana bazajye babona ibyo kurya byujuje intungamubiri.

Ku rundi ruhande ariko, Umurerwa Evelyne yabajije uyu mukobwa intungamibiri ziba mu magi yananiwe kuzisobanura.

Yahawe NO eshatu.

15:30: Akuzwe Nibyobyiza Aline [No 74] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Miss Mutesi Jolly uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yamubajije icyo bivuze ‘ubwiza bufite intego’.

Uyu mukobwa yasubije ko ari ubwiza bufite icyerekezo.

Umushinga we ni uwo gukemura ikibazo cy’uko Abanyarwanda batabasha kugira ahantu bigira amateka y’igihugu cyabo.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu nyuma yo kunanirwa gusobanura neza umushinga we.

15:28: Uwagaga Aslah [No73] ni we wari ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

15:26: Byiringiro Sandrine [No 72] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka

Umushinga we ni uwo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga. Nyuma yo kuwusobanura yahawe YES eshatu.

15:21: Kanyanja Ingabire Levia [No 71] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko yitabiriye iri rushanwa kugira ngo ashyire mu bikorwa umushinga we.

Uyu mukobwa yavuze ko hari abana barangiza amashuri badafite ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame bityo akaba yashyiraho amatsinda yo kuvugira mu ruhame.

Umushinga we ntabwo wanyuze abagize Akanama Nkemurampaka kuko bose bamuhaye NO.

15:25: Cyiyizire Bithia Dickeine [No70] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko afite umushinga wo guhangana n’ikibazo cyo kwigunga mu bakiri bato, kuko aribyo bituma bamwe biyahura.

Cyiyizire avuga ko yakorana n’inzego n’indi miryango itari iya leta mu kuganiriza abana bafite ibibazo bitandukanye.

Yahawe NO eshatu.

15:20: Ruzindana Keila [No 69] na we yakandagiye imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

15:18: Dushime Ingrese Clara [No 68] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

15:15: Isingizwe Adelaide [No 67] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we yawise ‘Garuka mu nzira mwana w’u Rwanda dufatanye kubaka igihugu cyacu’, ugamije kuvana abana mu mihanda.

Avuga ko ashaka kunganira leta mu kuvana abana mu mihanda.

15:10: Uwimana Marlène [No 66] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

15:08: Tuyisenge Exavella [No 65] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa wavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya ibiyobyabwenge. Yahawe NO eshatu.

15:05: Akariza Diane [No 64] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gufasha abana batishoboye kubona uburezi nk’abandi.

Uyu mukobwa yashimangiye ko azakora ubukangurambaga bwo gusaba abantu kwitanga bijyanye n’ubushobozi bwabo kugira ngo abo bana babone uko bajya ku mashuri.

15:00: Uwase Melisa [No 63] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yababwiye ko afite umushinga wo kumenyekanisha no kuzamura sinema Nyarwanda.

Yavuze ko abantu benshi bazi ko umuntu ugiye muri sinema aba abonye umwanya wo kwiyandarika ariko we akaba afite gahunda yo kubwira abantu ko sinema ari akazi nk’akandi.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu nyuma yo kudasobanura neza umushinga we.

14:59: Gatesi Renita [62] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yavuze ko azatangiza urubuga rwa internet azajya anyuzaho ibikorwa by’ubukerarugendo n’ahantu nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura mu Rwanda.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

14:57: Sangwa Dorcas [No 61] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gufatanya n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu gukora ubukangurambaga.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu nyuma yo kutabasha gusobanura neza umushinga we.

14:50: Tuyishimire Francine [No 60] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kwigisha abana b’abakobwa kwirinda ingeso z’ubusambanyi n’indi migirire mibi.

14:27: Queen Deborah [No 59] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gukora urubuga [website] ruzajya rushyirwaho amasomo bityo abanyeshuri bakabasha kuyiga barunyuzeho.

Ni urubuga azakora akajya ashyiraho amasomo n’ibitabo bifasha abanyeshuri kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

14:22: Manzi Aliane [No 58] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yabajije uyu mukobwa icyo atekereza iyo bavuze Afurika.

Manzi yavuze ko Afurika ifite ibyiza byinshi birimo amazi, ibiyaga n’ibindi byinshi.

Abajijwe icyo yabwira Abanyafurika birirwa barohama mu Nyanja ya Méditerranée bashaka kujya i Burayi yavuze ko bakwiye gukunda Afurika yabo ntibayihunge.

Ati “Dufite uruhu rutandukanye n’urw’abanyamahanga.”

Umushinga we ni uwo kurwanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda basabiriza gikomeje kuba agatereranzamba mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Hariho n’abiga bagisabiriza kandi bafite ababyeyi. Nakoze ubushakashatsi nganira n’abo bana bambwira ibibazo bafite birimo kuba nyuma ya Covid-19 batabona ibyo kurya kubera ko imirimo y’ababyeyi babo yahagaze.”

Uyu mukobwa yahawe NO ebyiri na YES imwe.

14:16: Umwiza Ines [No 57] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gushishikariza ababyeyi guha abana babo uburere bwiza.

14:14: Umuhire Ines [No 56] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko umushinga we ari uwo guteza imbere uburezi abihereye mu bana bato.

Yavuze ko “Umushinga wanjye ufite umwihariko ku burezi bw’igihugu cyacu n’abana bakiri bato.”

14:08: Mugiraneza Benitha [No 55] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, yerekana umushinga we.

14:05: Karenzi Marie [No 54] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko yifuza kwambikwa ikamba kugira ngo abashe guteza imbere igihugu cye binyuze mu mushinga we.

Avuga ko muri iyi minsi abantu biyahura mu Rwanda biyongereye kubera ihungabana abantu bafite.

Yavuze ko yambitswe ikamba yashyiraho ihuriro ryo gufasha abafite ihungabana bakaganirizwa bakagirwa inama.

Uyu mukobwa yahawe YES ebyiri na NO imwe.

14:00: Nzanzimana Impano Marie Benigne [No 53] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko impamvu ashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda ari uko hari umushinga ashaka gushyira mu bikorwa.

Nzanzimana yavuze ko ashaka gukorana n’ibigo bitandukanye mu kubonera insimburangingo n’inyunganirangingo abafite ubumuga bw’ingingo.

Ati “Igisubizo kirambye cyadufasha ni ugukora ubukangurambaga buhuza inzego za leta n’inzego z’abikorera, imiryango itari iya leta kugira ngo izo nsimburangingo ziboneke.”

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

13:59: Uwingeneye Claudine [No 52] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko ubushakashatsi yakoze yasanze nibura abana 37% ari abavuka batateganyijwe.

Yagize ati “Icyo nzakora nk’igisubizo ni ugukorana n’inzego z’ibanze gukora ubukangurambaga binyuze mu Masibo.”

Yavuze ko azanakora ubworozi bw’inkoko kugira ngo abo babyeyi babo babashe kubona imibereho.

Uwingeneye yahawe NO eshatu.

13:55: Azabe Yassip [No 51] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukangurira Abanyarwanda kwita ku bidukikije bakoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Azabe yavuze ko azakorana n’inzego zishinzwe kurengera ibidukikije mu bukangurambaga n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Uyu mukobwa wananiwe gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.

13:53: Uwase Phiona [No 50] yanyuze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we witwa ‘Ni abacu’ ari uwo gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga. Uyu mukobwa wabwiye n’abagize Akanama Nkemurampaka ko afite ubwoba yahawe NO eshatu.

13:52: Sugi Belise [No 49] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

13:50: Umubyeyi Claudine [No 48] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka

Umushinga we witwa ‘Ibyiza by’iwacu’ wo gushishikariza abantu gukunda ikawa y’u Rwanda.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

13:43: Umutoniwase Fredda [No 47] afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ni umukobwa ubaye uwa kabiri mu bitabiriye iri rushanwa afite ubumuga bwo kutumva no kutabona nyuma ya Uwimana Jeannette wabonetse mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bakomeje kugenda bahabwa urubuga mu iterambere ry’igihugu kuko batagihezwa.

Yatanze urugero rwa Miss Rwanda.

Ati “Impamvu ni uko leta cyangwa imiryango iharanira inyungu z’abafite ubumuga byakoze ubuvugizi, abafite ubumuga bakabasha kwitinyuka.”

Yavuze ko umushinga we ari uwo guhuza uburezi na serivisi zitangwa zikajya zifasha kugira ngo abafite ubumuga nabo babashe kuzisangamo.

Umutoniwase yavuze ko naramuka yambitswe ikamba rya Miss Rwanda azafatanya n’abayobora iri rushanwa ndetse na Leta mu kugira ngo abashe gukora ubukangurambaga.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

13:42: Agahozo Adeline [No 46] yanyuze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, akamurikira umushinga ateganya gushyirwa mu bikorwa mu gihe yaba atorewe kuba Miss Rwanda 2022.

13:40: Kanyana Alice [No 45] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe niba atewe ishema no kuba Umunyarwanda asubiza ngo yishimiye kuba mu gihugu cye.

Umushinga we ni uwo kurwanya inda ziterwa abangavu.

13:35: Umutesi Moreen [No 44] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gushishikariza abantu kuboneza urubyaro.

Ubwo yawusobanuraga yagize ati “Ikindi hari abantu baba badafite amakuru ahagije, nzakora ubukangurambaga kugira ngo abantu babashe kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.”

Yakomeje agira ati “Umushinga wanjye uzafasha mu kugabanya ubukene.”

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu nyuma yo kubazwa umwihariko w’umushinga we akananirwa kuwugaragaza.

13:33: Kamanzi Jolie [No 43] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko afite umushinga wo kwigisha ibijyanye n’Ubugeni.

Abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye NO bose.

13:30: Amahirwe Sandrine [42] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gufasha abakiri bato kumenya imyuga bahitamo ndetse n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu ndetse Miss Mutesi Jolly amubwira ko bigaragara ko umushinga we atarimo kuwumva neza.

13:26: Uwizeyimana Esther Muhoozi [No 41] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo kwigisha abakobwa bakiri bato uburyo bashobora kugira isuku ku mubiri wabo.

Uwizeyimana avuga ko azajya akusanya inkunga akagura ‘Cotex’ akaziha abakobwa badafite ubushobozi.

Uyu mukobwa yahawe YES ebyiri na NO imwe.

13:23: Uwase Rehema [No 40] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko akiri muto yakuranye inzozi zo kuzitabira amarushanwa y’ubwiza.

Umushinga we ni uwo gufasha abana b’abakobwa kwibumbira hamwe.

Yavuze ko yabagurira amamashini yo kudoda imitako n’imyambaro itandukanye.

Uwase yavuze ko abo bakobwa yakwibandaho ari abacikirije amashuri n’abayarangije ariko badafite akazi.

Uyu mukobwa yahawe yahawe NO eshatu.

13:18: Uwase Ornella [No 39] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko afite umushinga ari uwo gufasha abana bo mu mashuri yisumbuye akabashyiriraho amatsinda abafasha kuganira no guhuza ibyo bize kugira ngo babe bagira ibikorwa bakora mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu nyuma yo kutabasha gusobanura neza umushinga we.

13:15: Saro Amanda [No 38] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza abakiri bato by’umwihariko abakobwa kwigirira icyizere bakumva ko bashoboye.

Yavuze kandi ko azajya akora ibiganiro bitandukanye agashishikariza abakobwa kugira imyitwarire myiza no kwigirira icyizere.

Umushinga wa Amanda ni uwo gukora ubukangurambaga mu bo mu rwego rw’ubuvuzi akabashishikariza gutanga serivisi nziza.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

13:09: Bambe Gisèle [No 37] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajije icyo asobanura nk’akamaro k’amarushanwa y’ubwiza.

Uyu mukobwa yavuze ko aya marushanwa aha ubushobozi abana b’abakobwa bakaba babasha gushyira mu bikorwa inzozi zabo.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

13:04: Kayumba Doriane [No 36] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ugamije gufasha abanyeshuri bo mu bigo byo mu cyaro kugera ku mahirwe abafasha kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu nyuma yo gusobanurira abagize Akanama Nkemurampaka umushinga we.

13:00: Havugimana Iradukunda [No 35] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kurinda iyangizwa ry’ibidukikije.

Uyu mukobwa yavuze ko azabikora afatanyije n’urubyiruko arushishikariza kubungabunga ibidukikije.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu ariko asabwa kujya gusubiramo neza umushinga we akawunonosora kugira ngo nabasha gukomeza mu kindi cyiciro bizamworohere.

12:59: Kamanzi Uwase Shalon [No 34] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya ibibazo byugarije abana b’abakobwa by’umwihariko abatishoboye batabasha kubona ibikoresho by’isuku.

Ni ibintu avuga ko azakorana n’inzego zitandukanye mu kwegereza ‘Cotex’ abana b’abakobwa haba mu mashuri n’ahandi baba bari.

12:55: Mukundente Hamida [No 33] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe ibijyanye n’umushinga we avuga ko ari uwo gukora uguteza imbere ibijyanye no gufotora no gufata amashusho mu rubyiruko.

12:50: Kalila Leila France [No 32] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyo atekereza ku buringanire avuga ko ari igihe umugabo n’umugore bose baba bafite uburenganzira bungana.

Umushinga we ni uwo guteza imbere impano z’abafite ubumuga by’umwihariko abakiri bato.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:48: Mutabazi Isingizwe Sabine [No 31] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Uyu mukobwa yabajijwe icyo yumva iyo bavuze ubwiza bufite intego.

Yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yashyira mu bikorwa umushinga we wo kugabanya igipimo cy’abapfa mu Rwanda.

Avuga ko azafatanya na Croix Rouge mu kwigisha urubyiruko gutanga ubufasha ku muntu wakoze impanuka n’abandi bantu b’indembe kuko iyo bitaweho bashobora kudahita bapfa ako kanya.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:44: Gatete Amalisa [No 30] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemuramoaka.

Umushinga we ni uwo kuvana abana ku mihanda. Yavuze ko yajya yifashisha abana bavuye ku mihanda. Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

12:40: Ndanyuzwe Edsone [No 29] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kurwanya agahinda gakabije ari nako gatuma hari benshi biyahura.

12:38: Niyomubyeyi Noella [No 28] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa asanzwe amenyerewe mu gukina filime akaba azwi mu yitwa ‘Papa Sava’.

Yabajijwe impamvu yahisemo kwinjira muri iri rushanwa ashimangira ko ari ukugira ngo abashe kubera ijwi rya bagenzi be b’abakobwa n’Abanyarwanda muri rusange.

Umushinga we ni uwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu bakiri bato.

Uyu mukobwa yahawe NO ebyiri na YES imwe.

12:35: Umutoniwase Ange [No 27] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yashyira mu bikorwa umushinga we wo gufasha abafite ubumuga mu kubafasha kubona kivugira.

Uyu mukobwa yahawe NO ebyiri na YES imwe.

12:32: Ingabire Patience [No 26] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo gushyiraho ibigo ngororamuco bifasha mu kwita abahuye n’ibibazo birimo kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:28: Uwase Rugamba [No 25] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo guhuza inzego zishinzwe gutera inkunga abakiri bato bafite impano nabo.

Yavuze ko umushinga we yawushingiye kuri ‘Zamukana Impano’ aho yizera ko mu Rwanda abakiri bato bafite impano ariko badafashwa uko bikwiye.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:25: Ineza Keissa [No 24] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe umushinga we avuga ko ari uwo gushishikariza abakiri bato kwihangira imirimo.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu ariko asabwa kujya gusubiramo neza umushinga we.

12:18: Isaro Kabagamba Lisa [No 23] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza abantu kugira umuco wo kwizigama.

Ni ibintu avuga ko azabikora abijyanisha na gahunda y’Ubwizigame bw’Igihe kirekire bwa Ejo Heza, bityo agashishikariza urubyiruko.

12:17: Umuhire Nadia [No 22] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo.

Yahawe NO ebyiri na YES imwe.

12:16: Umutesiwase Rauda [NO 21] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko yagiye akurikirana amarushanwa ya Miss Rwanda yabonye ko Nyampinga w’u Rwanda afasha abakobwa kwitinyuka.

Umushinga we ni uw’ikoranabuhanga rifasha abantu kubona imodoka ziri hafi y’aho bari kugira ngo zibatware.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:15: Iradukunda Liliane [No 20] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo kugeza ubuvuzi ku bana bakiri bato.

Yavuze ko azafasha by’umwihariko abana bakiri bato batishoboye batabasha kubona serivisi z’ubuvuzi.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:13: Isaro Marie Reine [No19] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:12: Umutoni Isaro Melisa [NO 18] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Uyu mukobwa wavuze ko azabikora abinyujije mu bukangurambaga yahawe YES eshatu.

12:10: Muhoza Sharon [No 17] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukora urubuga rushyirwaho amakuru avuga ku mateka y’u Rwanda.

Avuga ko impamvu yahisemo gukora uyu mushinga ari ukubera ko muri ibi bihe hari Abanyarwanda bari mu mahanga batabasha kubona aho igihugu kigeze.

Ni urubuga [website] avuga ko ruzanafasha cyane abana b’Abanyarwnada bavukira mu mahanga.

12:08: Kayitare Lindah [No 16] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo guhuriza hamwe urubyiruko mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Kayitare avuga ko urubyiruko nk’uko arirwo rwinshi ruzashishikarizwa kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

12:06: Tuyizere Liliane [No 15] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza abakobwa kwitinyuka bagakoresha ikoranabuhanga.

Avuga ko nta buryo buhari bwo gufasha aba bana b’abakobwa gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ikoranabuhanga.

Abajijwe uko azabikora yavuze ko azatangiza gahunda ifasha abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 18, akabigisha uko bazashyira mu bikorwa ibyo biga mu ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

12:04: Umuhoza Clarisse [NO 14] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko afite umushinga wo gufatanya na Leta mu gukemura ikibazo cy’abana bava mu miryango bakajya kuba mu mihanda.

Ni ibikorwa avuga ko azabikora akora ubukangurambaga, akareba impamvu zituma abana bava mu miryango.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

12:03: Mwavita Julienne [No 13] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa urangije kwiga ibarurishamari muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko afite umushinga wo gushishikariza abakiri bato by’umwihariko abarangiza amashuri kwitinyuka bagahatana ku isoko ry’umurimo.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

12:00: Ingabire Josiane [No 12] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe impamvu ari hano avuga ko ari ukugira ngo yambikwe ikamba rya Miss Rwanda.

Ingabire yavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa n’abagore.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

11:58: Keza Peace [No 11] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyo yumva afite muri bitatu uhatanira ikamba rya Miss Rwanda agomba kuba yujuje.

Yavuze ko byose abifite ndetse yifitiye icyizere.

Umushinga we ni uwo guteza imbere siyansi mu Rwanda.

Uyu mukobwa yahawe YES imwe na NO ebyiri gusa Miss Mutesi Jolly amusaba kujya kunononsora umushinga we.

11:54: Isimbi Habibah [No 10] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza abakiri bato gukurikira inzozi zabo.

Isimbi yahawe YES eshatu n’abagize Akanama Nkemurampaka.

11:52: Ishimwe Stecy Akarabo [No 9] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe umushinga we avuga ko ari uwo guteza imbere Urugo Mbonezamikurire y’Abana, ECD.

Ni umushinga avuga ko azashyira mu bikorwa akangurira ababyeyi n’urubyiruko kugana Ingo Mbonezamikurire z’Abana bato kuko zifasha abana gukura neza.

Uyu mukobwa wasobanuye neza umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye YES eshatu.

11:50: Gaudance Ingabire Pamella [NO 8] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe umushinga we n’uko azawushyira mu bikorwa ukagirira akamaro Abanyarwanda.

Umushinga we yavuze ko ari uwo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu by’umwihariko ashishikariza abakiri bato kubukunda.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.

11:48: Keza Gisèle [No 7] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe niba atewe ishema no kuba Umunyarwanda avuga ko ari igihugu cyiza, gifite ibintu byiza byinshi.

Abajijwe umushinga we avuga ko ari uwo gufasha abakobwa bafite ubumuga.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

11:42: Iragena Deborah [No 6] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyo atekereza ku muco Nyarwanda w’uyu munsi. Mu magambo make yavuze ko ‘Umuco wacu urimo gukura’.

Abajijwe umushinga we yavuze ko ari ukurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

11:40: Niyigena Aimée [No 5] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko umushinga we ujyanye n’isuku.

Ni isuku mu bijyanye no gutegura ibiribwa n’iyo mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko yabonye ko hari ibice by’icyaro bitarasobanukirwa akamaro k’isuku.

Yavuze ko azabikora afatanyije n’inzego zibishinzwe mu bukangurambaga azanyuza mu bitangazamakuru n’andi makoraniro mu gushishikariza abantu kwimakaza isuku.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

11:38: Any Sandrine [No 4] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko avuka mu Karere ka Nyarugenge abazwa ibyiza byako agerageza kubisobanura.

Uyu mukobwa yavuze ko hari urubyiruko rufite ubushake n’imbaraga zo kwiteza imbere, bityo akaba yakangurira uhageze gusura urwo rubyiruko. Yavuze kandi ko aka karere gafite isuku.

Umushinga we ni uwo gufasha abana bakomoka ku bakobwa batewe inda zitateganyijwe aho yajya abafasha kubashyira mu mashuri, akabaha umwihariko wabo.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu nyuma yo kutabasha gusobanura neza umushinga we.

11:35: Umubyeyi Henriette [No 3] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umubyeyi yabajijwe icyamuteye imbaraga zo guhatanira ikamba avuga ko ari uko yiyumvishijemo ubushobozi kandi ashaka kuba ijwi ry’abandi bakobwa.

Yavuze ko afite umushinga wo gufasha abana bari ku muhanda n’abandi bashobora kuba bafite ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.

Avuga ko abari hanze mu mihanda azabashakira aho baba n’abandi nabo bakaba bafashwa.

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.

11:40: Uwamahoro Cyntia [No 2] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo kurwanya inda ziterwa abangavu.

Yavuze ko naramuka yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, azakorana n’inzego zitandukanye mu kwigisha abangavu

Uyu mukobwa yahawe NO eshatu n’abagize Akanama Nkemurampaka.

11:45: Mwiza Blessed [No 1] yabimburiye abandi kugera imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Abajijwe impamvu yiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko impamvu afata iri rushanwa nk’urubuga rw’abana b’abakobwa banyuzamo ibitekerezo byabo ndetse bakabona n’andi mahirwe.

Yavuze ko kandi yujuje ibisabwa kugira ngo abe Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga ari uwo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego ku kugeza ‘Cotex’ ku bana b’abakobwa badafite amikoro.

Abagize Akanama Nkemurampaka bose bamuhaye YES.

11:20: Abagize Akanama Nkemurampaka bamaze kugera mu cyumba kiberamo ijonjora ryo gutoranya abahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.

Imyiteguro ya nyuma kuri Hilltop Hotel ahabereye ijonjora ry'ibanze muri Kigali

VIDEO: Reba uko ijonjora ryo mu Burasirazuba ryagenze

Abakobwa baturutse mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare, bitabiriye ijonjora risoza azenguruka Intara n’Umujyi wa Kigali mu gushaka abatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Ni nyuma y’urugendo rwatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru ahatoranyijwe abakobwa icyenda ndetse u Burengerazuba n’Amajyepfo naho hagiye hava icyenda mu gihe mu Burasirazuba haheruka kuva abakobwa 14.

Muri rusanga abakobwa bagiye gutoranywa mu Mujyi wa Kigali bariyongera kuri 41 bamaze kuboneka mu zindi ntara ari nabo bazatoranywamo abagomba kujya mu mwiherero [Bootcamp].

IGIHE ikubereye kuri Hilltop Hotel ahabera ijonjora. Turagukurikiranira umunota ku munota igikorwa cy’ijonjora ryo gushakisha abakobwa bazahagararira Kigali muri Miss Rwanda 2022.

Amafoto: Miss Rwanda