Aba bakobwa batoranyijwe muri 15 bari barimo Abanyarwandakazi barindwi bashakishwagamo uzaserukira Akarere mu guhatanira ikamba rya Miss Career Africa.
Abakatishije itike barimo batanu b’Abanyarwandakazi aribo Mutesi Betty, Naomi Mugisha, Mignone Gisèle Irankunda, Tuyishimire Clémence na Geneviève Iranyuze Atosha.
Harimo Abarundikazi Delicia Izere na Nice Cailie Ineza. Umunya-Tanzania Fauster Muttani, Umunya-Kenya Seraphine Okeyo ndetse na Nyabonyo Anna Charity wo muri Uganda.
Aba bakobwa baje biyongera ku bandi 10 batoranyijwe mu Majyepfo ya Afurika, 10 batoranyijwe mu Burengerazuba na batatu bo mu Majyaruguru ya Afurika.
Ubu mu bakobwa barindwi bo muri Afurika yo Hagati hari gutoranywamo batanu baziyongera kuri aba bose uko ari 38 bazahurira mu mwiherero uzasiga hamenyekanye uhiga abandi.
Miss Career Africa izabera i Kigali mu Ugushyingo2020. Iri rushanwa rifite intego y’imyaka 30, aho nibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.
Rizajya riba hasimbukwe umwaka umwe ryongere kuba. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, bizabanzirizwa n’umwiherero. Mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.
Hazatorwa uzahiga abandi abe ariwe ugirwa Miss Career Africa 2020, mu gihe hazatangwa andi makamba arimo nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.
Irushanwa rya Miss Career Africa ntabwo rigendera ku bwiza ahubwo rireba umushinga w’umukobwa, kuko icyo rigamije ni uguteza imbere igitsinagore kurusha ibindi byose.
Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!