Ibi byemejwe na Senga Tresor umuyobozi wa ‘Mashariki Film Festival’ mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu minsi ishize ubwo yari i Musanze ahasorejwe ibikorwa byo kwegereza abafana abakinnyi bakunda muri sinema y’u Rwanda.

Ubwo yari abajijwe icyo avuga ku bakinnyi bijujutiye ibijyanye n’amatora, Senga Tresor yagize ati “Turateganya ko nyuma y’iri serukiramuco tuzahurira hamwe, yaba twe abakinnyi ndetse namwe banyamakuru twagendanye, tukaganira tukareba igikwiye. Ni ubwa mbere tugiye gutanga igihembo cy’imodoka, turi kubyigiramo. Ntekereza ko ubutaha nitubikora bizarushaho kuba byiza.”

Mubo yasubizaga harimo Papa Sava we wavuze ko nubwo aho bigeze atabirwanya asaba ko bihagarara, ubutaha abona ko bakwiye gukuraho amatora we asanga ko ari ukugora abafana.

Ati “Abafana bazi ko aritwe dufite amafaranga, rero guhindukira tukayabasaba kandi aho duca basaba ko tubagurira akantu, dusanga bitabanyura. Twifuza ko ibyo bintu byavaho hakajya hatoranywa abantu bitewe n’uko bakoze. Sindi kubinenga ngo ubu bihagarare ahubwo nifuza ko umwaka utaha bitakongera kubaho.”

Ni igitekerezo Papa Sava ahuriyeho n’abarimo Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Siperansiya cyangwa Intare y’ingore ari nawe ufite amajwi menshi.

Aha we akaba yagize ati “Nanjye icyo navuga, kugora abafana byo nibyo birahari, kwirirwa ubabwira ngo bagutore kandi bazi ko uhora ukina ntabwo aribyo, noneho ikintu cyajemo amafaranga kiba cyabaye ikindi kibazo. Nibaza ko bakwiye kwiga uko umuntu yajya atora rimwe gusa cyangwa bagashyiraho itsinda ry’akanama nkemurampaka kagatora uwakoze neza.Uyu mwaka twarabyemeye turabikora ariko twifuza ko ubutaha byahinduka.”

Mama Sava we yavuze ko ku ruhande rwe atemera ko uwagize amajwi menshi ari nawe uba ufite abafana benshi kuko abenshi bitora aho gutorwa n’abakunzi ba sinema, nawe asanga hakwiye kuba hariho abantu bareba umutu bakamushimira akazi yakoze bidasabye ko ajya kwiyamamaza.

Ati “Ku ruhande rwanjye ntihagire unyumva nabi, ntabwo nemera ko gutora aribyo byerekana ko ushoboye. Aho gutora twaka abantu amafaranga bagahaye agaciro akazi twakoze.”

Ni ibitekerezo bahuriyeho n’abandi benshi barimo Inkindi Aisha nawe utumva ukuntu umuntu kugira ngo ahabwe igihembo bisaba ko yitoresha, yongeraho ko binabaye ngombwa ko habaho amatora bakora ibishoboka byose ntibisabe abakunzi babo amafaranga.

Ati “Rero ubundi kugira ngo uhe umuntu igihembo ntabwo uba ukwiye kumwaka ikiguzi, numva ko bibaye byiza habaho amatora adasaba abaturage amafaranga cyangwa byaba ngombwa bakabikuraho bagahemba bagendeye ku bikorwa. Ntekereza ko bariya baba bagize amajwi menshi ataribo baba bafite abafana benshi ahubwo aribo baba bafite amafaranga, nanjye nyafite nayashyiraho ariko ntayo mfite.”

Ni impaka zongeye kuzamuka mu gihe imirimo ya ‘Mashariki Film Festival’ iri kugana ku musozo, cyane ko ibihembo by’abitwaye neza bazabishyikirizwa ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Abakinnyi ba sinema binubiraga ibijyanye n'amatora muri ‘Mashariki Film Festival’ bahumurijwe bizezwa impinduka umwaka utaha
Abakinnyi ba sinema binubiraga ibijyanye n'amatora muri ‘Mashariki Film Festival’ bahumurijwe bizezwa impinduka umwaka utaha