Abatanze amafaranga barimo Alliah Cool uhagarariye sosiyete yitwa Lomemo Tours&Transport, akaba yarashyikirije Afsa Nirere na Sharifa Mbabazi miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ku mugoroba wo ku itariki 21 Mata 2024 nibwo Alliah Cool yatanze mafaranga yari yaremereye mu gitaramo cya Platini P cyabaye ku itariki 31 Werurwe 2024.
Alliah Cool yabwiye IGIHE ko inkunga ye ku muryango wa Jay Polly itazarangirira hariya.
Ati “Ntabwo muzongera kubona mbafasha ngo bitangazwe ahubwo ngiye kubaba hafi kuko Jay Polly yari inshuti yanjye, rero ngomba kuba aho atari nkita ku bana be.”
Sosiyete icuruza ibiryo yitwa Tic Tac Foods, nayo yashyikirije miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda umuryango wa Jay Polly.
Fredric Ndikubwimana uri mu bayobozi ba Tic Tac Foods yavuze ko bahisemo gufasha umuryango wa Jay Polly kuko yari umukiliya wabo.
Kugeza ubu abantu batatu bamaze gushyikiriza amafaranga bemereye abana ba Jay Polly barimo; Bamenya, Alliah Cool na Tic Tc Foods. Abandi bayahaye Platini P akaba ategereje kuyashyikiriza bariya bagore babyaranye na Jay Polly.
Abana ba nyakwigendera bemerewe ubufasha mu gitaramo cya Platini P cyabaye mu mpera za Werurwe mu 2024. Platini wihereyeho agahita abemerera miliyoni 1Frw, yatumye benshi bitanga umusubirizo aho abafashe ‘microphone’ bitanze agera kuri miliyoni 16Frw. Hari kandi abemeye kubarihira amashuri.
Reba uko byari bimeze abana ba Jay Polly bemererwa amafaranga mu gitaramo cya Platini P
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!