Umuntu wese witabira ibirori bya Dîner en Blanc yambara imyenda y’umweru kuva ku rukweto kugeza ku ngofero, yitwaza amafunguro ye bwite n’ibyo kunywa byiganjemo imivinyu mu moko yose.

Bose mu myambaro yera, baturutse impande zose z’u Rwanda no mu yandi mahanga byo hirya no hino ku Isi, bahuriye muri ibi birori ngarukamwaka byabereye kuri Camp Kigali kuwa 23 Nyakanga 2016.

Umuyobozi wa Illume Creative Studio yateguye ibi birori, Joan Mazimhaka yatangaje ko abitabiriye Dîner en Blanc uyu mwaka babarirwa muri magana atandatu bo ku migabane itandukanye, ndetse kuri iyi nshuro ngo babonye umusaruro uruta uko byagenze mu myaka yatambutse.

Yavuze ko igikorwa cya Dîner en Blanc kiri mu murongo mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu bijyanye na gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB mu kongera umusaruro w’amafaranga ava mu nama mpuzamahanga zibera mu gihugu, ibiganiro n’ibindi bikorwa bikomeye bihuza abantu binyuze muri MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events)

Ibirori byahuje ibihugu 18

Abitabiriye baturutse mu bihugu bigera kuri cumi n’umunani birimo Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Denmark, Japan, Angola, Zimbabwe, Canada, Congo-Brazzaville, Congo-Kinshasa, Mauritius, South Africa, Angola, Oman, Australia n’u Bwongereza.

Buri wese mu babyitabiriye yaje yitwaje amafunguro, ibyo kunywa, indabo ndetse n’imitako byo gutegura ku meza ye n’inshuti ze, kandi bose bambaye imyenda yera ku buryo aho wacishaga amaso hose wabonaga ari urwererane.

Basaga neza, baseka, baganira ubona ko buri wese yishimiye kuba ari kumwe n’abanywanyi be muri ibi birori, basangira ibihe byiza.

Dîner en Blanc yabareye bwa mbere i Paris mu Bufaransa mu 1988, ubwo uwitwa Francois Pasquier yasubiraga iwabo mu Bufaransa nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga atabona inshuti ze zo mu bwana n’abavandimwe. Ibi birori bisigaye bitegurwa mu mijyi 70 mu bihugu 25.

Kigali ni wo mujyi wa mbere wateguriwemo ndetse unizihirizwamo Dîner en Blanc ku Mugabane w’Afurika, kuwa 11 Nyakanga 2012, icyo gihe byabereye i Gacuriro. Mu mwaka wa 2013 byabereye ku Gishushu, muri 2014 bibera i Kagugu naho mu mwaka ushize byabereye kuri Stade Amahoro.

Biteguranwa umwihariko…

Kimwe mu bitangaje ni uko abitabira Dîner en Blanc ubusanzwe babanza kwiyandikisha mbere bagatanga amafaranga yemerera umuntu kwitabira ibirori harimo ay’urugendo n’utwungucenge dutangwa mu birori hagati.

Abitabira ibirori ntibaba baza aho bigiye kubera gusa baba bashyiriweho aho buri wese agomba guhagurukira n’imodoka imutwara ikamugeza ahateganyijwe kubera igikorwa. Ni nabyo byabaye muri ibi birori, benshi bakekaga ko bibera muri Car Free Zone gusa byarangiye bahurijwe muri Camp Kigali.

Abantu batandatu bari kumwe bashyirwa mu matsinda yicarana ku meza imwe bitewe n’uko bagiye bazana. Aya meza bicaranyeho barayahasanga, gusa bakizanira imitako bayashyiraho, bityo bakayategura mu mwihariko wabo. Nibo bizanira ibiribwa bumvikanyeho n’ibinyobwa byiganjemo za divayi na champagne.

Byari uwererane muri Camp Kigali
Byari uwererane muri Camp Kigali

Ibyo kurya byifashishijwe muri ibi birori byari byateguwe na restaurants zigezweho i Kigali zirimo Sole Luna, Khana Khazana na Poivre Noir. Ibirori bitegurwa ku buryo byorohereza buri wese wabyitabiriye kubona icyo yifuza atabanje kugorwa.

Hejuru ya byose abantu batwarwa mu modoka ziba zateguwe, nta muntu witwara mu modoka ye. Abari bafite imodoka bazisize ahari hateguwe ko abantu bahagurukira harimo kuri Gishushu hafi ya RDB, kuri Stade Amahoro no mu Mujyi wa rwagati.

Ibirori byari biyobowe na MC Donnalee Dondaldson afatanyije na Regis Isheja mu gihe Dj Makeda yavangaga imiziki yiganjemo igezweho muri Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi mu bihugu umuziki washinzemo imizi.

Umuhanzi wo muri Kenya witwa Mayonde yasusurukije ibirori benshi banyurwa n’imiririmbire gusa byabaye agahebuzo ubwo umuririmbyi mu njyan ya Jazz muri Uganda, Isaiah Katumwa yakoraga mu muhogo.

Uwitabira ibirori yizanira icyo kunywa no kurya
Uwitabira ibirori yizanira icyo kunywa no kurya
Itsinda ry'abantu batandatu bari bicaye ku meza imwe
Itsinda ry'abantu batandatu bari bicaye ku meza imwe
Ibi birori ni imbonekarimwe i Kigali
Ibi birori ni imbonekarimwe i Kigali
Umuririmbyi witwa Mayonde wo muri Kenya yagaragaje ubuhanga mu kuririmba
Umuririmbyi witwa Mayonde wo muri Kenya yagaragaje ubuhanga mu kuririmba
Umucuranzi mu njyana ya Jazz, Isaiah Katumwa wari waturutse muri Uganda
Umucuranzi mu njyana ya Jazz, Isaiah Katumwa wari waturutse muri Uganda
Abantu baba bicaye mu matsinda buri wese akazana icyo kunywa no kurya yihitiyemo
Abantu baba bicaye mu matsinda buri wese akazana icyo kunywa no kurya yihitiyemo
Umuteguro wari uryoheye ijisho
Umuteguro wari uryoheye ijisho
Inkumi zari zabucyereye mu myambaro yera de
Inkumi zari zabucyereye mu myambaro yera de
Ibirori bihuza abantu n'abataziranye bakunga ubumwe
Ibirori bihuza abantu n'abataziranye bakunga ubumwe

Foto: Illume Creative Studio