00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacikanwe na filime ‘Above the Brave’ ikubiyemo amateka y’Intwari z’i Nyange bashyizwe igorora

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 16 Werurwe 2023 saa 12:55
Yasuwe :

Filime ikubiyemo amateka y’abana b’Intwari z’i Nyange bise ‘Above the Brave’ igiye kongera kwerekanwa mu Rwanda, nyuma y’igihe kinini yari imaze yarahagaze.

Iyi ni filime yerekankwe rimwe gusa mu Rwanda muri Canal Olympia, abayiteguraga baza guhagarika kuyerekana nyuma yo kubona ko nta musaruro biri gutanga kandi yaratwaye akayabo n’umwanya ngo itegurwe.

Mu kiganiro na IGIHE, umwanditsi w’iyi filime Karinda Isaïe yatangaje ko iyi filime nyuma y’umwaka yari imaze ibitswe yongeye kubona isoko ndetse yemeza ko igiye kongera kwerekanwa mu buryo bugiye kubyara umusaruro.

Ati “Gutinda no kuterekana iyi filime byaterwaga n’isoko twashakaga kuyishyiraho kugira ngo natwe bitubyaririre umusaruro.”

Gusa nubwo iyi filime yari ihagaritswe mu Rwanda, hari hamwe mu bihugu bitandukanye yagiye yerekanwa mu maserukiramuco atandukanye birimo n’uko ubu igaragara mu ndege zo muri Senegal.

Nyuma yo kwemera kuyigarura ku isoko rya sinema nyarwanda, iyi filime igiye gutangira kugaragara ku rubuga rwa ’ABA’ rwashinzwe na Bahavu Jeannette, uyu akaba yarayiguze mu gihe cy’amezi atandatu yerekanwa ku bazaba baguzeho ifatabuguzi guhera ku wa 23 Werurwe 2023.

‘Above the brave’ ni filime igaruka ku nkuru mpamo y’amateka y’abana babaye Intwari z’i Nyange mu 1997, ubwo baterwaga n’abacengezi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakabica bazira ko banze kwitandukanya hagendewe ku moko.

Ni filime ivuga ku mateka y’aba bana yagiye asangizwa na bamwe mu basigaye ndetse n’ababyeyi babo bitewe n’amakuru abatunganyije iyi filime bagiye bakusanya nyuma yo kuganira na bo.

Iyi ni filime yatwaye imyaka ine kugira ngo ibashe gutunganywa, ishyirwamo abakinnyi bagera kuri 400.

Igaragaramo ibyamamare muri sinema nyarwanda nka Kamanzi Didier uzwi muri ‘Rwasa’, Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi muri filime ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’, Rwibutso Pertinah uzwi muri ‘Impanga’, Mugisha James uzwi mu ‘Indoto’ na ‘Citymaid’ n’abandi.

‘Above the Brave’ ni filime yashowemo umwanya n'amafaranga atari make
Above the Brave yamaze imyaka 4 itegurwa mbere y'uko isohoka
Filime ‘Above the Brave’ yari imaze igihe ihagaritswe kwerekanwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .