Mu minsi ishize ubwo IGIHE yaganiraga na Bruce Intore uri mu bari gutegura iki gitaramo binyuze muri sosiyete ye ‘Intore Entertainment’, nubwo atifuje gutangaza umubare nyirizina w’abayaguze yavuze ko abarenga igihumbi bamaze iminsi bibitseho ayabo binyuze muri gahunda ya ‘Pre-order’.
Kuva ku wa 2 Gicurasi 2026 amatike y’iki gitaramo yashyizwe ku isoko aho buri wese abasha kubona itike bitewe n’aho ashaka kuzicara muri iki gitaramo.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo iri kugura ibihumbi 15Frw, igakurikirwa n’iy’ibihumbi 20Frw, mu gihe hari iy’ibihumbi 25Frw n’iy’ibihumbi 35Frw mu gihe muri VIP ho ari ibihumbi 60Frw.
Abifuza kuzicarana ku meza ateye imbere y’urubyiniro bazayagura miliyoni 2Frw naho abashaka kuzicarana muri ‘Suites’ basabwa kwishyura miliyoni 3,5Frw.
Ruhumuliza James wamamaye nka King James akomeje imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026.
King James w’imyaka 36 y’amavuko, yatangiye umuziki ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku myaka 16 y’amavuko. Icyo gihe yigaga muri APE Rugunga.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2006, ntabwo uruganda rw’imyidagaduro rwahise rumwakira.
Gusa na we ntabwo yigeze acika intege ahubwo yaje kwamamara mu myaka ya 2008-2009 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa ‘Intinyi’.
Kuva yafatisha mu ruganda rwa muzika, King James yahise afatiraho, kuva ubwo asohora indirimbo imwe ku yindi zose ari ko zikundwa.
Mu 2010 ni bwo King James yinjiye muri KINA Music yanamufashije gukora album ye ya mbere yise ‘Umugisha’ yasohotse uwo mwaka, ikurikirwa n’iya kabiri yise ‘Umuvandimwe’.
Nyuma y’iyi album King James yasohoye izindi zirimo Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze neza, Urukundo, Ubushobozi kugeza ku yitwa ‘Gukura’ aherutse kwemerera abakunzi be umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!